Menya Amateka y’umupadiri w’umuhanzi Jean Pierre Rushigajiki

Padiri Rushigajiki Jean Pierre uzwi ku izina ryo kuva mu bwana rya ‘Pierrot’ akoresha no mu buhanzi, avuga ko kuba umusaserodoti bitamubuza no gukora ubuhanzi bwe kuko ari impano yahawe n’Imana.

Padiri Rushigajiki Jean Pierre
Padiri Rushigajiki Jean Pierre

Mu kiganiro aherutse kugirana na Kigali Today, Padiri Rushigajiki avuga ko amaze guhanga indirimbo zisaga 100 z’Imana ariko ubu akaba yarinjiye no mu muziki usanzwe aho amaze guhanga indirimbo ebyiri zivuga ku mibereho y’abantu muri rusange.

Zimwe muri izo ndirimbo zitari izaririmbiwe Imana ni iyitwa YASIZE AVUZE igaragara no ku rubuga rwe rwa YouTube, ikagaragaramo umukinnyi wa Film uzwi ku izina rya TUKOWOTE, n’indi yitwa WIGIRA NABI.

Impamvu yinjiye mu muziki usanzwe ni uko yifuje kuririmba indirimbo zitanga impanuro mu muryango nyarwanda kandi zigafasha urubyiruko gukurana umuco n’indangagaciro zirubereye.

Padiri Rushigajiki muri zimwe mu ndirimbo yaririmbye harimo ‘Niyeguriye Nyagasani’ yahimbye muri 2003, vuba aha akayiririmbana na Catholic all Stars, ikagaragaramo n’umuhanzi Mani Martin wiyunze na yo ngo bahimbarize hamwe Imana.

Indirimbo Nsanze Ineza, Nzabibwira Yezu na Yasize Avuze’ wazisanga ku rubuga rwe rwa YouTube. Izindi nka Hahirwa abagukunda, Ngwino roho w’Imana nzima, Nyohereza Nyagasani, Roho w’Imana udukomeze, Nzaririmba izina ryawe Yezu n’izindi z’Imana yahimbye ubu ziraririmbwa mu kiliziya.

Impano ye avuga ko ayikomora mu gisekuru cye, kuko n’ubwo atabizi neza, yumva ko hari abari bazi gucuranga bakoresheje ibikoresho gakondo birimo inanga n’imiduri.

Ubuhanzi bwe yabutangiye akiri muto ariko aza kubukomeza yiga muri seminari nto. Ageze iseminari nkuru yakomeje kuba umuririmbyi ndetse n’umucuranzi.

Padiri Rushigajiki ubu ateganya gusohora indirimbo zisingiza Imana muri uku kwezi kwa Kanama 2022 zifite injyana y’umushayayo, zibyinitse mu buryo bwa Gakondo. Izo ndirimbo ni Uduhe kukubera abahamya na Umwami itumara inzara.

Padiri Rushigajiki Jean Pierre akorera ubutumwa muri Paruwasi St Michel mu mujyi wa Kigali, akaba ashinzwe ibijyanye n’amategeko, agafasha Kiliziya mu bujyanama bujyanye n’amategeko.

Reba zimwe mu ndirimbo za Padiri Rushigajiki Jean Pierre (Pierrot)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mupadri ko mbona ashoboye ra

Koboyi yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka