Menya amateka y’inkomoko y’izina Kitabi

Nkuko Kigali Today igenda ibagezaho amwe mu mateka y’inkomoko y’inyito z’ahantu hatandukanye kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa n’amateka y’igihugu cy’u Rwanda yabakusanyirije inyito y’amateka y’izina “Kitabi”, aho abazi amateka y’iri zina bahamya ko ryiswe ako gace biturutse ku itabi ryaheraga, rikahacururizwa.

Hari ahantu hamwe na hamwe usanga itabi ry'igikamba rigihingwa
Hari ahantu hamwe na hamwe usanga itabi ry’igikamba rigihingwa

Umusizi akaba n’umushakashatsi ku muco, amateka n’ubuvanganzo, Nsanzabera Jean de Dieu avuga ko iri zina “Kitabi” ryadutse mu mwaka 1945 ko aribwo itabi ryatangiye guhingwa cyane mu gace k’Ubunyambiriri ni icyahoze ari muri Gikongoro mbere.

Nsanzabera avuga ko mu gihe cyo hambere hajyaga abantu baturutse hirya no hino mu Rwanda bagiye kuhagura itabi ry’igikamba, bakavuga ko ari ku “gasozi k’itabi”.
Agira ati “Habaga itabi ry’igikamba, abantu batubwiraga ko ryabaga ari ryiza abantu baturukaga impande n’impande bakaza kurihagurira.”

Ati “Nabyirutse tubaza Papa impamvu bahita ku “Kitabi”, akatubwira ngo hari agasozi bari barahinzemo itabi, abahaje bose bazaga kurihagura.”

Nsanzabera avuga ko izina “Kitabi” rikomoka kuri uwo musozi wari uhinzeho itabi abahajyaga icyo gihe bavugaga ko bagiye ku gisozi cy’Itabi, nuko izina “Kitabi” rifata rityo.

Kugeza ubu ariko iyo ugeze ku “Kitabi” uvuye mu gace k’umujyi wa Nyamagabe usanganirwa n’imirima ihinzeho icyayi ukagera no kuri santere ya Kitabi ikikije umuhanda Nyamagabe-Rusizi.

Abaturage ba Kitabi bavuga ko itabi ryacitse burundu muri ako gace ariko ngo imyaka ishize rihacitse ntibazi umubare wayo. Icyo bazi kihiganje mu bihingwa ni icyayi, ingano n’ibirayi.

Kugeza ubu Nsanzabera avuga ko kugeza ubu itabi ritakihahingwa cyane ko abasaza barihingaga batabonye uburyo bwo kurisigasira ngo ridacika.

Kuba iri Tabi ryaracitse kuri uyu musozi Nsanzabera asanga nta kibazo kuko itabi atari ryiza, nk’uko Minisiteri y’ubuzima ihora ibyigisha abantu kurireka.

Ibitekerezo   ( 1 )

iri zina rero bavuga inkomoko yaryo bitandukanye, ubwo nigaga murwunge rw’amashuri yisumbuye i butare (indatwa n’inkesha) nigeze gutemberera muri izo nce. nibajije uburyo iryozina ryaje abakuru bambwiye inkuru itandukanye nuko mwayanditse, gusa mbaye uhitamo amateka yanyu niyo nakwizera kuko hatarimo gutebya nkuko naketse mubyo nabwiwe.

ubwo nabazaga, bambwiyeko ahohantu hahoze isoko ryacururizwagamo itabi ryinshi, ndetse hakaba ubwo bamwe bafashwe namasaha bagahitamo kurara. muri icyogihe ngo hari abararanaga nabakobwa bishyuza, hakaba ubwo uwaraye aba adafite amafaranga cg atacuruje neza ariko bitewe nagaciro kitabi ryicyogihe agatanga itabi. biba akamenyero ko iyo utanze itabi urara neza kdi abaho bagakunda ababaha itabi kuko harubwo bagurishaga bagakuramo mesnhi kuruta ayo barikwishyurwa.

abishyura bamaze kubonako itabi ariryo risabwa kuruta izindingurane, bakajya batera urwenya bati ni ikitabi, biza kurangira izina ryagace ryamamaye rinafata gutyo ko ari ku kitabi.

<>

nikov yanditse ku itariki ya: 7-06-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka