Menya amateka y’ahitwa Ku Mukore wa Karuranga

Ahitwa Ku Mukore wa Karuranga hafite amateka habumbatiye yo mu bihe byo ha mbere kuko ariho hari igiti cyavagamo ibikoresho byifashishwaga mu gihe cy’urugamba.

Kubera amateka habumbatiye Inteko y’Umuco yahashyize mu hantu ndangamateka yo hambere ndetse ubu hakaba ahantu hagomba kubungwabungwa kugira ngo ayo mateka atazasibangana.

Umukore wa Karuranga ni igiti cy’umukore, gikuru cyane giherereye mu Mudugudu wa Karuranga, Akagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. Uri ahantu hateze neza. Iruhande rwawo hameze undi mukore ukiri muto.

Icyo giti kera cyaramvurwagamo imiheto y’impangare inoze cyane. Uretse imiheto, umukore wanavagamo kandi inti z’amacumu n’imyambi. Bavuga ko ari yo mpamvu bawise ikimashi. Bigaragara ko amashami y’Umukore wa Karuranga yagiye atemwa kenshi cyane baramvuramo (babangamo) imiheto n’imyambi.

Uri ku muhanda bavuga ko wahanzwe n’Abadage waturukaga hakurya y’ikiyaga cya Muhazi ugakomeza werekeza i Nkuzuzu.

Umukore wa Karuranga uri ahantu abajyaga gushengerera i Bwami bahingukiraga. Ni yo mpamvu ngo kera icyo giti cyaba cyariswe Umukore uranga u Rwanda. Byageze aho iyo mvugo igenda ihinduka, babanza kucyita umukore w’akaruranga, nyuma baza kubihindura bavuga ko ari umukore wa Karuranga, nk’aho haba hari umuntu witwaga Karuranga bawitiriye.

Icyo giti na n'ubu kiracyari aho cyahoze
Icyo giti na n’ubu kiracyari aho cyahoze

Koko rero, hari n’abavuga ko habayeho umuntu witwaga Karuranga wigeze gutura aho, akaba ari we bitiriye kiriya giti.

Umukore wa Karuranga uri i Rutunga

Byongeye kandi, ngo kera indabyo z’igiti cy’umukore zavagamo umubavu n’umuti uvura inka indwara y’amakore. Hafi y’icyo giti, muri metero zitarenze 20, bavuga ko hahoze inzu Abadage bacumbikagamo baje mu butumwa muri ako karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka