Menya amateka y’abantu 10 basabirwa kugirwa Abarinzi b’Igihango

Abantu 10 barimo abanyamahanga batandatu n’Abanyarwanda bane ni bo basabirwa kugirwa Abarinzi b’Igihango bo muri 2022. Barindwi muri aba bitabye Imana, harimo umwe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwe amakuru ye ya vuba ntiyabashije kumenyekana, mu gihe abandi babiri bakiriho.

Amateka y'aba bantu yagarutsweho mu ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri
Amateka y’aba bantu yagarutsweho mu ihuriro rya 15 rya Unity Club Intwararumuri

Abanyarwanda ni Musenyeri Joseph Sibomana witabye Imana tariki 09/11/ 1994. Mu buzima bwe yaranzwe n’ibikorwa by’urukundo no kurwanya ivanguramoko n’amacakubiri.

Abandi ni abanyamahanga barimo Padiri Stanislas De Jamblinne De Meux, Padiri Reginald Greindl, Padiri Henri Bazot, Denis Gilles Vuillemin, Judith Vuillemin, Soeur Milghita Paula Koiser.

Musenyeri Joseph Sibomana

Bimwe mu bikorwa byaranze Musenyeri Joseph Sibomana, harimo kuba yarabaye Uwihayimana wa mbere w’Umunyarwanda utarahigwaga watinyutse ku mugaragaro kuvuga ko Leta ya Gregoire Kayibanda yica Abatutsi, arwanya ivanguramoko n’amacakubiri byari byarimakajwe n’ubutegetsi bwa PARMEHUTU.

Yamaganye mu nyandiko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi muri Byumba mu mwaka wa 1962, bugahitana abarenga ibihumbi bibiri. Mu mwaka wa 1963 yavuye mu Ruhengeri ajya kureba Perezida Kayibanda i Kigali amusaba guhagarika kwica Abatutsi.

Ku wa 5 Ukwakira 1968 yatangije Iseminari Nto ya Zaza mu rwego rwo kugira uburezi budaheza, maze yigamo abana b’Abanyarwanda babuze uko biga kubera politiki mbi y’iringaniza. Mu mvururu zo mu 1973 yaharaniye ko nta Mututsi wirukanwa mu mirimo no mu mashuri bya Diyosezi yari ayoboye, ahubwo yakira abanyeshuri birukanwaga mu yandi mashuri.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, yatanze ikiganiro cyagarukaga ku ishusho y'ubumwe n'ubudageranwa
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana, yatanze ikiganiro cyagarukaga ku ishusho y’ubumwe n’ubudageranwa

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Musenyeri Joseph Sibomana wari mu kiruhuko cy’izabukuru i Rwamagana, mu rugo rwe yakiriye Abatutsi bahigwaga akora ibishoboka byose arabarinda, akajya aha Interahamwe amafaranga ngo zitabica, kugeza ubwo ashiriwe akajya abaha amafaranga y’amahanga, ku bwamahirwe Inkotanyi zihagera abo bantu bataricwa.

Jean Gualbert Rumiya

Porofeseri Jean Gualbert Rumiya witabye Imana tariki 04/05/1994. Yabaye Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, i Butare n’i Nyakinama, akaba no muri komite ya MRND ku rwego rw’Igihugu na perefegitura ya Butare.

Mu buzima bwe, Rumiya yaharaniye Ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse anarwanya politiki mbi y’ivangura yaranze MRND n’abantu ku giti cyabo. Ibi yabigaragaje mu bikorwa, nk’aho tariki 14 Ugushyingo 1992, yandikiye Perezida Juvenal Habyarimana asezera mu Ishyaka rya MRND kubera irondakoko n’irondakarere byarangaga iryo shyaka.

Ubuhamya bumutangwaho ku mibereho ye, bwerekana ko Porofeseri Rumiya yari umuntu w’umunyakuri, ugira ubumuntu, wabanaga n’abantu bose nta vangura. Yaje kwicwa hamwe n’abana be bakuru batatu tariki 04/05/1994.

Jean Nepomuscene Sibomana

Jean Nepomuscene Sibomana yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ababyeyi n’abavandimwe be bose bishwe. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize uruhare mu guharanira amahoro n’ubwiyunge mu gace avukamo i Rwankuba mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Gatsibo.

Nyuma y’amashuri ye, Sibomana yifashishije isambu y’umuryango we yari imaze imyaka idakoreshwa, atangira umushinga wo kwihangira imirimo mbonezamubano, guteza imbere amahoro no kubaka umuryango.

Mu bakozi akoresha harimo abakoze Jenoside babihaniwe kandi babisabira imbabazi. Umwe muri bo ni we wishe nyirakuru ubyara se, harimo kandi n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iréné Mizero

Iréné Mizero muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari afite imyaka icyenda gusa. Yakuranye ipfunwe ry’uko ababyeyi be bombi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu rungano rwe bamufashije gukira icyo gikomere, maze na we yiyemeza gufasha urundi rubyiruko rugifite ibikomere, ashinga umuryango Mizero Care Organization mu 2013.

Ni umuryango ufite intego yo gufasha urubyiruko gukira ibikomere byatewe n’ingaruka z’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na nyuma yayo.

Kugeza ubu Mizero Care Organization, imaze gufasha urubyiruko rugera kuri 455 rukomoka mu turere ikoreramo, aho ruhurizwa ahantu hatekanye bagakorerwa icyitwa ‘group psychotherapy’ nk’uburyo bw’ubuvuzi bw’imitekerereze n’ibyiyumviro bya muntu.

Padiri Jamblinne De Meux

Jamblinne De Meux witabye Imana tariki 12/11/2021, yabarizwaga mu muryango w’Abapadiri bera.

Aho yabaye hose kuva akigera mu Rwanda akoherezwa kuba umuyobozi w’amashuri i Rwaza mu 1948, no mu zindi paruwasi yabayemo haba i Kansi, Cyanika, Kaduha, Rusumo, Rushaki, Runaba, na Nyagahanga, no mu nkambi y’impunzi z’Abanyarwanda i Muyinga mu Burundi mu 1994-1995, yaranzwe n’ibikorwa by’ubumuntu n’urukundo rudasanzwe, cyane cyane mu bihe by’ubwicanyi u Rwanda rwanyuzemo.

Padiri Jamblinne yitangiye gufasha impuzi z’Abanyarwanda hirya no hino aho zari zarahungiye mu mahanga, ndetse na nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakanguriye impunzi zari mu nkambi ya Muyinga i Burundi gutaha.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Abarinzi b'Igihango barimo kwizihizwa uyu munsi
Madamu Jeannette Kagame yashimiye Abarinzi b’Igihango barimo kwizihizwa uyu munsi

Ikindi ni uko Jenoside ikimara guhagarikwa, Leta y’Abatabazi yashishikarije abaturage guhunga Igihugu, ariko we yanga gusubira i Burayi nka benshi muri bagenzi be. Yavuye mu Rwanda mu mwaka 2015 kubera izabukuru.

Padiri Reginald Greindl

Padiri Reginald Greindl, uyu azwi cyane kuba yaritangiye uburezi bwo mu Rwanda, akaba yarayoboye koreji ya Mutagatifu Andereya i Nyamirambo igihe kirekire.

Nyuma y’ubwicanyi bwahitanye Abatutsi n’abari abayoboke bakomeye b’ishyaka UNAR mu Kuboza 1963, Greindl yafashije impfubyi n’abapfakazi basigaye, abubakira ku Mumena. Yakomeje kwita kuri abo bapfakazi n’impfubyi mu buryo bwose, harimo gukurikirana imyigire y’abana, kubategurira ibirori by’iminsi mikuru kugira ngo batigunga bakibuka ko ari impfubyi gufasha abarwaye, n’ibindi.

Ibyo bikorwa byaje gutuma yirukanwa mu Gihugu mu 1966, ashinjwa kubangamira umutekano w’Igihugu.

Henri Bazot

Henri Bazot na we yitabye Imana. Uyu na we yirukanywe mu Rwanda kubera amabaruwa atandukanye yagiye yandika atabaza avuga ko Leta ya PARMEHUTU ikora ubwicanyi bagafungira abantu ubusa.

Denis Gilles Vuillemin

Denis Gilles Vuillemin, ubutegetsi bwa Kayibanda bwafashe icyemezo cyo kumwirukana mu Rwanda, ageze iwabo akomeza kumenyekanisha amakuru y’ubwicanyi bwakorewe mu Rwanda, no gufasha abanyeshuri n’impfubyi yasize mu Rwanda kugira ngo babone imibereho harimo no kubashakira buruse kuko hari ababashije kujya kwiga mu Busuwisi bakarihirwa n’abagiraneza.

Judith Vuillemin

Judith Vuillemin yafatanyije n’umugabo we Denis Gilles gutabariza no gufasha impuzi z’Abatutsi zarokotse ubwicanyi bwakorewe muri Perefegitura ya Gikongoro, zikaba zari zarahungiye kuri Paruwasi ya Cyanika.

Soeur Milgitha Paula Koiser

Soeur Milgitha Paula Koiser, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriye impunzi zisaga 45,000 zahungaga ubwicanyi, abaha ibiryo n’igikoma yari afite, abonye bigiye kumushirana yitabaza Caritas ya Diyosezi ya Gikongoro ku bari bamukuriye, ariko bamutera utwatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka