Menya amateka n’ubuzima bya Polisi Denis, umurezi wahindutse umunyapolitiki

Abantu benshi bashobora kuba bamwumva ku izina rya Polisi Denis kubera inyubako ye yamwitiriwe iherere ku Kimihurura hafi y’Inteko Ishinga Amategeko ikaba iteganye n’ahakorera Minisiteri y’Ubutabera ariko batazi amwe mu mateka y’urugendo rwe muri Politike.

Kigali Today yaganirije Polisi Denis ku buzima bwe ndetse no ku mateka y’urugendo rwe muri Politike asobanura byinshi kuri we ndetse n’ibyo aherereyemo muri iki gihe.

Polisi Denis amashuri abanza yayize i Cyangugu mu mwaka wa 1959 icyo gihe kubera ibibazo byariho by’ivanguramoko byabaye ngombwa ko we n’umuryango we bahunga basubira ku Kibuye aho bahoze batuye.

We n’umuryango we batuye mu gace kari gatuwe n’abadive benshi biba ngombwa ko ajya kuba umukirisitu waho ndetse aranabatizwa.

Nyuma yaje kujya gusengera mu Baporoso aranabatizwa ariko agezeyo ibyo yabonaga bitagenda neza mu Badivantisiti asanga no mu Baporoso ari cyo kimwe, ahitamo kujya mu idini Gatolika.

Ati “ Ndabyibuka rwose abapadiri baratwigishaga nkasanga ubwenge niho bubarizwa kandi ndabihamya aba Gatolika bazi ubwenge, ndibuka umupadiri witwaga Rushita mufatiraho urugero rw’umupadiri uzi ubwenge pe”.

Polisi Denis yibuka ko uwo mupadiri yabahaye inyigisho ababwira ngo iyo udatera intambwe ujya imbere uba utera intambwe usubira inyuma, icyo gihe ngo Polisi Denis ntiyumvaga icyo uwo mupadiri ashatse kubabwira ariko nyuma aza kubimusobanurira yumva arabyumvise.

Ati “ Yadusobanuriye ko igihe kidahagarara ko iyo udateye intwambwe ujya imbere uba usigara inyuma bisobanuye ko umuntu aba asubira inyuma mubyo akora akongera akatubwira ati ibizamuka byose burya birahura, ibyo byose byatumaga numva mu Gatolika ariho hantu hari ubwenge ahandi hose ari muri rubanda rwa giseseka”.

Polisi Denis ariko avuga ko nubwo yakunze idini Gatolika ubu atakiri umugatolika cyane ngo yinjire muri gahunda za Kiliziya kuko akunda kujyayo iyo hari uwo aherekeje ku musabira wapfuye, cyangwa se hari uwashyingiwe kuko naho nyuma hari ibyo yagiye abona biburamo.

Impamvu atize mu mashuri ya Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi nuko bigaga imyaka 12 gusa bagatanga ‘Dupolome yo kogeza ijambo ry’Imana ‘Diplôme Evangilque septième jour’ yari iyo kujya kwirirwa usoma Bibiliya no kubwiriza kuko nta zindi mpamyabumenyi bagiraga.

Mu 1967 yigaga muri Nyamasheke mu mashuri yisumbuye abakoroni b’Ababirigi bari muri congo icyo gihe baratsinzwe bahungira mu Rwanda bituma abanyeshuri bigaga mu mashuri y’Ababirigi basubika amasomo kugira ngo babone aho babacumbikira.

Icyo gihe yahise akomereza amashuri yishumbuye mu Birambo, nyuma aza gukomereza mu mashuri y’uburezi y’i Byumba, muri 1973 bamaze gukora ibizami byose, ategereje kubona impamyabumenyi nibwo babakorereye ihohoterwa barabakubita ahungira i Burundi.

Ageze mu Burundi nabwo yasubiye inyuma ariko ahura n’ikibazo cy’uko bamusabye kuba afite amakaye y’imyaka ibiri yize, kandi icyo gihe nta n’indagamanota yari yarabashije guhungana.

Ati “ Aho batangaga impamyabushobozi bahereye kubyo umuntu yize, icyo gihe nasubiye inyuma muwa gatatu ndiga ndarangiza njya kwigisha nkomeza no muri Kaminuza niga mu ishami rya ‘psychologie et sciences de l’éducation’icyo gihe ndangiza mfite amanota yo hejuru bahita banjyana kwigisha mbikora igihe cy’imyaka 2 nyuma banjyana mu biro by’Ubushakashatsi, nyuma bangira umujyanama wa Misinisitiri, nyuma banjyana kuba umushakashatsi mukuru mu byerekeranye n’inama yo kwigisha iby’imitwarire n’amasoomo mu mashuri yisumbuye”.

Amaze imyaka ine bamwohereje kwiga muri Kaminuza yo mu mu Bubiligi kuko babonaga azabakorera ubuzima bwose, avuyeyo yakomeje kwigisha mu bihe binyuranye kuko bamugeneraga amasaha yigisha ku mwaka.

Ubwo Polisi Denis yakoraga mu biro by’ubushakashatsi ku masomo yigishwa mu mashuri yisumbuye nibwo havutse umuryango RPF Inkotanyi ahitamo kujyamo nawe aba umunyamuryango.

Ati “ Nabaye umukada wa FPR kuko nigishaga mu mbereho yanjye ngezemo nakomeje kwigisha gahunda z’umuryango baje kunshyira muri mu mutwe wigaga uko igihugu kizamera nyuma y’intambara, aho twari turi mu ishyamba nakomeje kwigisha nibyo nabagamo cyane”.

Polisi Denis avuga ko nyuma yo kwinjira muri FPR Inkotanyi akanahabwa inshingano yabanje gukora amasomo ajyanye n’ibya Politike n’Igisirikare kugira ngo arusheho kunoza umurimo we.

Mu 1993 bamugize Visi Perezida wa kabiri w‘umuryango FPR abibera rimwe n’uwitwa Mazimpaka ariko buri wese yabaga afite ibyo ashinzwe we akaba yari ashinzwe ibintu by’igenamigambi, ingengo y’imari y’intambara n’itumanaho kuri Radio Muhabura.

Polisi Denis avuga ko yakomeje kwigisha uburyo igihugu kigomba kubaho nyuma y’urugamba rwo kukibohora.

Nyuma y’urugamba yagizwe Ambasaderi w’i Brussels mu Bubiligi ariko ko bitari byoroshye kuko u Rwanda aribwo RPF yari imaze kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ati “ Abazungu ntibatwumvaga kuko igihugu cyacu cyari gifite ibibazo byinshi, icyo gihe nari mpagarariye u Rwanda mu Bubiligi, u Buholandi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Vatican, ndagaruka mba umunyamabanga mukuru w’umuryango wa RPF asimbuye Rudasingwa Theogene, mu 1999 njya mu nteko Ishinga Amategeko, 2003 mba Vici Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, 2023 njya mu kiruhuko cy’izabukuru”.

Abajijwe ku izina ry’inzu ye yamwitiriwe Polisi Denis avuga ko atigeze abisaba kuko ngo banayubaka atigeze ahagera cyane yabibonye atyo gusa kuri we ngo ntacyo bimutwaye.

Polisi Denis ubu asigaye ari umworozi w’inka yororeye ahitwa Mbandazi muri Rusororo, iyo yabonye akanya aranyaruka akajya gutembererayo akareba amatungo ye uko ameze.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka