Menya abarinzi b’igihango barindwi bahawe ishimwe (Ivuguruye)

Abarinzi b’igihango bashimiwe ibikorwa by’ubutwari bakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, harimo abariho ariko hari n’abataragize amahirwe yo kuyirokoka n’ubwo batanze ubuzima bwabo kugira ngo barokore ubw’andi.

Mu bitanze benshi ni Abanyarwanda, hari abari bakunze kubaho ariko kubera gukunda abandi, barengeye abandi bahara ubuzima bwabo.

Abashimiwe ni:

Umubikira Marie Julianne Farrington wo mu muryango wa ‘Ste Marie de Namur’. Ashimirwa umutima w’urukundo n’ubwitange watumye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ava mu gihugu cya Canada yarimo, aza mu Rwanda anyuze mu nzira zigoye agerageza gutabariza no kurokora ababikira yari akuriye, n’abandi bantu bari bahungiye mu bigo by’uwo muryango.

Abo yashoboye kurokora yabahungishirije mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye umutangabuhamya mu rubanza rwa Kayishema wari Perefe wa Kibuye, yitabye Imana ku wa 21 Mutarama 2012.

Dufitumukiza Anaclet wavutse mu 1963, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimirwa ibikorwa by’urukundo byamuranze hamwe n’ubudahemuka n’ubunyangamugayo mu gufasha Abatutsi bahigwaga.

Immaculée Ilibagiza, mu 1972 yari mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, akaba umwe mu banditsi b’abahanga waranzwe no kwigisha ubumwe no kubabarira hirya no hino.

Amaze kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yaranzwe no kwigisha ubumwe no kubabarira hirya no hino ku isi ataretse n’aho akomoka, akaba yashimiwe ko ahoza u Rwanda ku mutima arwanya abaruvuga uko rutari.

Ntawugashira Frédéric wavutse mu 1962, ni umwe mu bashimiwe wari umujandarume, ariko akoresheje ibigango n’ubumenyi yari afite, yamaze iminsi umunani ahanganye n’ibitero byari bigamije kwica Abatutsi bo muri Kaduha ya Rutode, ubu ni mu Karere ka Rwamagana. Ntawugashira yarokoye Abatutsi barenga 50 n’ibyabo kugeza yishwe.

Kanyandekwe Prosper wavutse mu 1969, yari umusirikare witangiye ibikorwa byo gukiza abahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahangana n’ibitero by’Interahamwe zishaka kwica Abatutsi kugeza abizize.

Padiri Nkezabera Augustin wavutse mu 1959, akaba yaravukiye muri Ngororero i Nyange, yaranzwe n’urukundo no kurwanya ibikorwa by’ubugome no kurenganya abandi kugeza Jenoside ibaye yicanwa n’Abatutsi.

Nkezabera yarengeye inzirakarengane ubwo yageraga i Muramba agasanga Abatutsi batotezwa ndetse bamwe bicwa, yamaganye ibyo bikorwa ashize amanga, abaturage bamwibonamo nk’ubarengera, yicanwe na bo tariki 9 Mata 1994 mu gitero cyari kigamije kwica Abatutsi.

Musoni Alexis, yavutse mu 1960 muri Muyira mu Karere ka Nyanza, ni umusirikare wari mu mutwe w’Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu, waranzwe n’ibikorwa by’urukundo no kurengera Abatutsi bicwaga, agendera ku ihame ry’uko adashobora kwica abo ashinzwe kurinda.

Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, yaranzwe n’urukundo, yarengeye abahigwaga kugeza yishwe itariki 10 Gicurasi 1994.

Abarinzi b’igihango bashimiwe tariki ya 16 Ukwakira 2021, mu Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri ryahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango Unity Club umaze ushinzwe.

Iryo huriro ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda, Igitecyerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu”, ryitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club, abarinzi b’igihango n’urubyiruko n’inshuti za Unity Club.

Kwisegura: Twari twanditse ko Ntawugashira Frédéric yakoreye ibikorwa byo kurengera Abatutsi i Kaduha ya Gikongoro ariko twasanze atari ko biri, ni Kaduha ya Rutonde, ubu ni mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Yooh ni ukuri ubu ndumva nkeye ku mutima kubera ko Padiri Nkezabera yibutswe; uyu mupadiri muzi muri paroisse ya Muramba; n’ubwo nari muto nibuka ko iyo yamaraga gusoma ivanjiri, inyigisho yahitaga ayerekeza ku gukebura abakristu bari bari kwishora muri jenoside; iyo yabaga yakubonye mu gitero cyangwa wambaye bya bintu interahamwe zambaraga (amashara) yagufungiraga amasakaramentu; ndibuka ko bamutsinze mu busitani bwa Paruwasi; Imana imuhe iruhuko ridashira.

Muvunyi yanditse ku itariki ya: 17-10-2021  →  Musubize

Ndashimira cyane mbikuye ku mutima umuntu wese witanze, mu bushobozi bwe, arwana Ku bari mu kaga muri jenoside yakorewe abatutsi.

Ibikorwa byabo bitubere isomo ry’uko twese turi abantu, turi umwe! Nta kamaro ko kumena amaraso y’uwo utaremye!

Josua yanditse ku itariki ya: 17-10-2021  →  Musubize

Uriya muvandimwe Ntawugashira Frederic wagize neza ,Kaduha ya Gikongoro ivugwa ni mu Bunyambiriri mu Murenge wa Kaduha uyu munsi?
Kugirango abahavuka tuzamumenye tunamushimire ? Cyangwa hari ahandi hitwa Kaduha muri Gikongoro nubwo hose twamushima !

Gatore Venant yanditse ku itariki ya: 17-10-2021  →  Musubize

Uriya muvandimwe Ntawugashira Frederic wagize neza ,Kaduha ya Gikongoro ivugwa ni mu Bunyambiriri mu Murenge wa Kaduha uyu munsi?
Kugirango abahavuka tuzamumenye tunamushimire ? Cyangwa hari ahandi hitwa Kaduha muri Gikongoro nubwo hose twamushima !

Gatore Venant yanditse ku itariki ya: 17-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka