Melodie arashinja abo mu myidagaduro gutiza umurindi ihangana rye na The Ben

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko ibintu byo guhangana na The Ben mu gihe bitazamuzanira amafaranga nta mwanya abifitiye ndetse ashimangira ko byagiye bizamurwa na bamwe mu bantu baba mu myidagaduro.

Umuhanzi Bruce Melodie
Umuhanzi Bruce Melodie

Itahiwacu Bruce Melodie, ibi yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 26 Ugushyingo, mbere yo guhaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe ubwo yiteguraga kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho afite ibitaramo azahuriramo na Shaggy baherutse gusubiranamo indirimbo “Funga Macho”.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryari rimuherekeje ku kibuga cy’indege I kanombe, Bruce Melodie yabajijwe icyo atekereza ku magambo The Ben aherutse gutangaza avuga ko bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo ibintu byo guhangana bidakenewe, niba atabifata nko gutinya, maze asubiza ko ibintu byo guhangana na The Ben yagiye abyumvana abantu bo mu myidagaduro.

Ati: “Erega ibyo bintu nabyumvanye manager w’ibihe byose…….Ngewe ibyo bintu nabyumvanye Muyoboke, ndanamubwira ngo ariko burya ngewe nta bwoba ngira.”

Mu kwezi gushize ibwo Muyoboke Alexis ufatwa nka manager w’ibihe byose mu myidagaduro yo mu Rwanda, yaganiraga n’umunyamakuru Chita Magic, yavuze ko hakenewe icyo yise guhangana (Battle) binyuze mu muziki hagati ya Bruce Melodie na The Ben, ndetse ashimangira ko uko guhangana ari byo bizamura umuziki.

Muyoboke Alexis ni we wazamuye icyo yise ihangana mu muziki hagati ya Melodie na The Ben
Muyoboke Alexis ni we wazamuye icyo yise ihangana mu muziki hagati ya Melodie na The Ben

Bruce Melodie, nyuma yo kubona icyo kiganiro nawe abinyujije mu kindi yagiranye na Mulindahabi Irene, yavuze amagambo bamwe bahise bafata nko kwishongora kuri The Ben, avuga ko niba abantu bifuza iryo hangana rinyuze mu muziki hagati ye na The Ben, aryiteguye ndetse azamukubita inkoni ku nda maze agahita yitahira.

Icyo gihe yagize ati: “Numvise hari n’abavuga ibya battle, bazamuzane mubakubitire agakoni ku nda mpite nitahira.”

Kuri iki cyumweru abajijwe niba kuri we atabona ko The Ben yaba yaratinye guhangana nawe, Bruce Melodie avuga ko niba atabishaka ubwo bitari ngombwa. Ndetse avuga ko ibintu byose bitarimo amafaranga nta mwanya abifitiye.

Bruce Melodie ibyo yabihereye ku kuba hari abagiye bavuga ko afitiye urwango The Ben, babishingiye ku makuru yagiye acicikana ko ubwo The Ben yari afite igitaramo mu Burundi Bruce Melodie n’itsinda bakorana yaba yari inyuma yo gushaka kwica icyo gitaramo.

Iri hangana hagati ya The Ben na Bruce Melodie kandi ryageze aho riva mu bafana rigera no muri bamwe mu banyamakuru bavugaga ko bayobotse Team B [Team Bruce Melodie] abandi bagaragaza ko bayobotse Team B [Team The Ben].

The Ben aherutse gutangaza ko nta mpamvu yo kumuhanganisha na Bruce Melodie
The Ben aherutse gutangaza ko nta mpamvu yo kumuhanganisha na Bruce Melodie

Bruce Melodie ibitaramo yitabiriye muri Amerika, biteganyijwe tariki 28 Ugushyingo no ku ya 16 Ukuboza 2023, mu mijyi ya Dallas na Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikaba bitegurwa na iHeart Radio, izwi cyane mu bijyanye n’imyidagaduro muri Amerika, ikabinyuza mu ruhererekane rw’ibitaramo bizwi nka ‘iHeartRadio Jingle Ball Tour’.

Akaba ari nawe muhanzi Nyarwanda wa mbere ugiye guhurira mu gitaramo kimwe n’abahanzi b’ibyamamare ku rwego rw’isi barimo Usher, Nick Minaj na Flo Rida nyuma yo gukorana indirimbo na Shaggy bise “When She’s Around”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka