Meddy yihanganishije The Ben uherutse kubura umubyeyi
Yanditswe na
Ruzindana Janvier
Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa The Ben, uherutse kugira ibyago byo gupfusha umubyeyi.
Inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wa The Ben n’umuraperi Green P, yamenyekanye mu ijoro ryo ku ya 18 Kanama rishyira ku ya 19 Nyakanga 2023, nk’uko abo mu muryango we ba hafi babitangaje.
Uwo mubyeyi, Mbonimpa John, yazize uburwayi yari amaranye iminsi mike, akaba yitabye Imana ku myaka 65.
Meddy yafashe mu mugongo mugenzi we mu butumwa yashyize kuri Instagram agira ati “Kimwe nzi neza ni uko Imana izahora igucira inzira, komera! Turagukunda.”
Uyu mubyeyi wa The Ben na Green P, bivugwa ko ku Cyumweru gishize aribwo yafashwe n’uburwayi, ajyanwa ku bitaro bya masaka gukurikiranwa n’abaganga ari naho yaguye.
Ohereza igitekerezo
|