Me Evode Uwizeyimana ngo yagarutse mu gihugu kugirango atange umusanzu wo kucyubaka

Me Evode Uwizeyimana, Umunyarwanda akaba n’impuguke mu mategeko wari umaze igihe kitari gito mu mahanga,akaba yaranamenyekanye kenshi ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC ndetse n’ijwi ry’Amerika, ngo gutahuka kwe ntibikwiye kuba ikibazo kuko agarutse mu gihugu cye kugirango afatanye n’abandi Banywarwanda kucyubaka.

Umva amajwi y’ikiganiro na Me Evode Uwizeyimana

Me Evode Uwizeyimana, yavuye mu Rwanda mu mwaka w’2007, nyuma yo kuba umucamanza mu nkiko z’u Rwanda, nyuma ahava yerekeza mu gihugu cya Canada. Akimara kugera muri iki gihugu, Me Evode Uwizeyimana yakunze kuvugira ku maradiyo nka BBC na VOA, akenshi anenga cyane amwe mu mategeko n’ibyemezo byafatwaga na Leta y’u Rwanda mu gukemura ibibazo bitandukanye.

Hari n’ibindi biganiro bitandukanye ndetse n’inyandiko Me Evode yagiye asohora mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyandikwa n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’ibindi bitandukanye.

Me Evode Uwizeyimana mu kiganiro n'abanyamakuru.
Me Evode Uwizeyimana mu kiganiro n’abanyamakuru.

Gutahuka kwa Me Evode Uwizeyimana, kwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru rya hano mu gihugu mu minsi ishize. Ni nyuma y’aho Me Uwizeyimana yagaragaye mu karere ka Bugesera aho yatangaga ikiganiro ku mategeko agenga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Kuva icyo gihe, ibitangazamakuru n’amaradiyo atandukanye bya hano mu Rwanda, byatangiye gukwirakwiza amakuru y’itahuka rye, bimwe binibaza byinshi kuri we, hari ndetse n’ibyandika ko yaba agiye guhabwa umwanya ukomeye muri Minisiteri y’ubutabera.

Akimara kugera mu Rwanda, abatavuga rumwe na Leta bakorera mu mahanga bakomeje kwandika inyandiko nyinshi zirimo gusenya Me Uwizeyimana, ndetse banagarura bimwe mu biganiro yagiye agirana n’amaradiyo atandukanye.

Ni muri urwo rwego, abifashijwemo n’ibiro bishinzwe itumanaho muri minisiteri y’ubutabera, kuri iki cyumweru tariki 23/02/2014 Me Uwizeyimana Evode yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri La Pallisse Nyandungu, iki kiganiro kikaba cyari kigamije ahanini gusobanukirwa n’itahuka rya Me Uwizeyimana ndetse n’ibimaze iminsi bimuvugwaho.

“Nifuje ko tubonana uyu munsi tukaganira kugira ngo mbasobanurire neza byinshi bimaze iminsi bimvugwaho ndetse bimwe na mwe ubwanyu mwanyanditseho. Ndabizi havuzwe byinshi haba mu mashyaka atavuga rumwe na Leta cyane cyane nka RNC n’abandi.

Ndagirango mbamenyeshe ko nagarutse mu gihugu cyanjye ku mpamvu zingenzi arizo; kuza gutanga umusanzu w’ubwenge mfite nkafatanya n’abandi kubaka igihugu cyacu, ikindi ni uko numvaga nkumbuye n’igihugu cyange”; Me Evode Uwizeyimana.

Me Evode Uwizeyimana yemeza ko yagarutse mu Rwanda gutanga umusanzu wo kurwubaka.
Me Evode Uwizeyimana yemeza ko yagarutse mu Rwanda gutanga umusanzu wo kurwubaka.

Me Uwizeyimana yakomeje avuga ko ngo usibye kuba kuza mu Rwanda kwe kwaravuzwe mu minsi ishize, ngo we yari amaze igihe aza mu Rwanda guhera umwaka ushize.

Ati “Nari maze igihe nza mu Rwanda. Ubushize nari hano mu kwezi kwa cumi mu bushakashatsi. Nubu rero nagarutse kandi noneho mfite na kontaro y’akazi muri Minisiteri y’ubutabera. Aka kazi ndagirango mbamenyeshe ko nagapiganiwe nk’Umunyarwanda ubifitiye uburenganzira kandi ngahabwa kuko nkashoboye. Ni kontaro izamara amezi atandatu ariko ishobora no kuzongerwa.”

Ngo gukorana n’abatavuga rumwe na Leta ntibyari ku nyungu za politiki

Asubiza abanyamakuru ku bibazo yabajijwe byerekeranye nuko yaba aje mu Rwanda kandi yarakunze kugaragara akorana n’abatavuga rumwe na Leta, Me Evode Uwizeyimana yabashubije muri aya magambo:

“Niba mwarakurikiranye neza ibiganiro nagiye ngirana n’amaradiyo atandukanye, jye navugaga nk’inzobere mu mategeko mpuzamahanga. Yewe nta na rimwe nigeze nkorana n’abanyapolitiki ngamije inyungu za politiki, ahubwo nakoranye nabo nk’umujyanama mu by’amategeko kandi narabihemberwaga.

Me Evode Uwizeyimana yari amaze imyaka myinshi ataba mu Rwanda.
Me Evode Uwizeyimana yari amaze imyaka myinshi ataba mu Rwanda.

Ngira ngo murabizi neza ko mu mwaka w’2003 nabaye umuyobozi wari ushinzwe kwamamaza Faustin Twagiramungu, ariko nabikoraga mbizi ko ari akazi mpemberwa kandi mumubaze neza sinari umuyoboke w’ishyaka rye. Usibye n’ibyo kandi, Twagiramungu nawe arabizi ibyo twahoraga dupfa. Yewe nanahoraga mwita akabyiniriro ka ‘Petit Dictateur (Umunyagitugu muto)’.”

Amashyaka atavuga rumwe na Leta akorera hanze y’u Rwanda ninka za Boutique

Me Uwizeyimana yakomeje avuga ko bimwe mu bitari bumutwarire umwanya yifatanya n’amashyaka atavuga rumwe na Leta akorera hanze y’u Rwanda ngo ari uko nta kerekezo kizima agira, ngo ahubwo ashingira ku marangamutima, kandi ngo agasanga aya mashyaka ari nka za ‘Boutique’ ziri hafi guhomba zigasenyuka burundu.

Yabisobanuye atya: “Ariya mashyaka atavuga rumwe na Leta ni nka za Boutique (Amaduka). Avuka buri munsi kandi ikibabaje yose agendera ku marangamutima.

Hafi ya bariya bayobozi bayo bose iyo ubegereye usanga nta cyerekezo bafite usibye gukwirakwiza ibinyoma. Icyo gusa na none ikibazo Leta igomba gushakira umuti ni uko bafite ubushobozi bwo gukomeza kwangiza byinshi mu gihugu harimo nko gutera za Grenade n’ibindi.”

Me Evode Uwizeyimana ngo gukorana n'abatavuga na Leta nti byari mu nyungu za politike.
Me Evode Uwizeyimana ngo gukorana n’abatavuga na Leta nti byari mu nyungu za politike.

Abanyamakuru kandi banabajije Me Uwizeyimana niba ntacyo yavuga kijyanye n’amagambo atandukanye benshi bakomeje kuvuga ko atari meza yagiye avuga, abasubiza ko byinshi yagiye avuga byari ibitekerezo bye mu by’amategeko, ariko anisegura ku wo amagambo ye yaba yarahungabanyije.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 28 )

Ariko haricyo nibaza kikanyobera ushaka guhabwa umwanya muri poltiki,azajye abanza ahunge,atuke Guverinoma na Leta y’uRwanda abone kugaruka? abatukaga leta bamaze guhabwa imyanya bangane gute? bazamubaze uruhare rwe n’igitumye agaruka narumiwe genda politiki uri nziza.

Alias yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Yari impinzi se? Naho ubundi byaba ari ugutaha si ugutahuka.

Jean yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Uyu mugabo ninzobere koko ahubwo iyo urwego rwubutasi arirwo rumwangaja.

karisa yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

hahahahha, uyu mugabo rwose aranshekeje cyane

hari ikiganiro kiri kuri youtube ubwo yatangazaga ko urwanda rwitwara nka gatsiko ka mabandi yitwaje intwaro
nizere ko urwanda batakiri agatsiko ka ma bandi ubwo ahise mo kujya ku hakorera

ukuri yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Turashaka kumva ibibazo abanyamukuru bamubajije nabyo mubishyireho tubyumve. Murakoze

gikundiro yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

uyu mugabo ni umuhanga kuburyo hari abamwitiranya bakibaza niba ibyo yakoraga yarabikoraga nka apposer or not. nta narimwe nigeze numva avuga nabi u rwanda. ibi yakoraga hari benshi mamwitiriraga ko akaorana na ba Rwagiramungu kandi yarabikoraga kubera guhembwa ;nkuko yabitangarije abanyamakuru. uyu mugabo rero yerekanye itandukaniro mubyo akora cyane mu mvugo ye ahubwo abere urugero abandi bakiri hanze maze nabo baze murwababyaye

niyo yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Erega umugabo ni umufata umwanzuro ubereye urubyaro rwe, naho se gukora amakosa ntibivuga kubangamira abawe nyuma yubuzima bwawe. tx

rutikuzi yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Kirihahira.com

Nzarora yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

nka nde wundi utaha agaha ikiganiro abanyamakuru?

umupango.com!!!!

karara yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

naba na we atashye baramuhaye agatubutse abandi basabwa kuza bubitse imitwe!!!ariko yitonde kurya iby’ino si imikino!!!

kamanzi yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Uyu we ntazi ibyo arimo, nimumureke ngo imbeba yakurikiye umunyu munsi y’urutare...
Harya ngo yavugaga nk’umunyamategeko? Hagati y’umunyamategeko n’umunyapoliti itandukaniro si rinini, kandi amenye neza ko nta kuntu ibyo yavugaga byari kubura kurakaza abambari ba RPF. Nategereze gato, azasanga isukari isharira kurusha umuravumba!

Peter Gahima yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Ariko yeee ibigambo se yirirwaga ahuragura muri opposition ubu ahagaze he ? Agiye kwifatanya nabo yakunze kwita agatsiko ki ibyihebe?

nakaga yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka