Me Evode Uwizeyimana ngo yagarutse mu gihugu kugirango atange umusanzu wo kucyubaka

Me Evode Uwizeyimana, Umunyarwanda akaba n’impuguke mu mategeko wari umaze igihe kitari gito mu mahanga,akaba yaranamenyekanye kenshi ku maradiyo mpuzamahanga nka BBC ndetse n’ijwi ry’Amerika, ngo gutahuka kwe ntibikwiye kuba ikibazo kuko agarutse mu gihugu cye kugirango afatanye n’abandi Banywarwanda kucyubaka.

Umva amajwi y’ikiganiro na Me Evode Uwizeyimana

Me Evode Uwizeyimana, yavuye mu Rwanda mu mwaka w’2007, nyuma yo kuba umucamanza mu nkiko z’u Rwanda, nyuma ahava yerekeza mu gihugu cya Canada. Akimara kugera muri iki gihugu, Me Evode Uwizeyimana yakunze kuvugira ku maradiyo nka BBC na VOA, akenshi anenga cyane amwe mu mategeko n’ibyemezo byafatwaga na Leta y’u Rwanda mu gukemura ibibazo bitandukanye.

Hari n’ibindi biganiro bitandukanye ndetse n’inyandiko Me Evode yagiye asohora mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyandikwa n’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’ibindi bitandukanye.

Me Evode Uwizeyimana mu kiganiro n'abanyamakuru.
Me Evode Uwizeyimana mu kiganiro n’abanyamakuru.

Gutahuka kwa Me Evode Uwizeyimana, kwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru rya hano mu gihugu mu minsi ishize. Ni nyuma y’aho Me Uwizeyimana yagaragaye mu karere ka Bugesera aho yatangaga ikiganiro ku mategeko agenga uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Kuva icyo gihe, ibitangazamakuru n’amaradiyo atandukanye bya hano mu Rwanda, byatangiye gukwirakwiza amakuru y’itahuka rye, bimwe binibaza byinshi kuri we, hari ndetse n’ibyandika ko yaba agiye guhabwa umwanya ukomeye muri Minisiteri y’ubutabera.

Akimara kugera mu Rwanda, abatavuga rumwe na Leta bakorera mu mahanga bakomeje kwandika inyandiko nyinshi zirimo gusenya Me Uwizeyimana, ndetse banagarura bimwe mu biganiro yagiye agirana n’amaradiyo atandukanye.

Ni muri urwo rwego, abifashijwemo n’ibiro bishinzwe itumanaho muri minisiteri y’ubutabera, kuri iki cyumweru tariki 23/02/2014 Me Uwizeyimana Evode yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kuri La Pallisse Nyandungu, iki kiganiro kikaba cyari kigamije ahanini gusobanukirwa n’itahuka rya Me Uwizeyimana ndetse n’ibimaze iminsi bimuvugwaho.

“Nifuje ko tubonana uyu munsi tukaganira kugira ngo mbasobanurire neza byinshi bimaze iminsi bimvugwaho ndetse bimwe na mwe ubwanyu mwanyanditseho. Ndabizi havuzwe byinshi haba mu mashyaka atavuga rumwe na Leta cyane cyane nka RNC n’abandi.

Ndagirango mbamenyeshe ko nagarutse mu gihugu cyanjye ku mpamvu zingenzi arizo; kuza gutanga umusanzu w’ubwenge mfite nkafatanya n’abandi kubaka igihugu cyacu, ikindi ni uko numvaga nkumbuye n’igihugu cyange”; Me Evode Uwizeyimana.

Me Evode Uwizeyimana yemeza ko yagarutse mu Rwanda gutanga umusanzu wo kurwubaka.
Me Evode Uwizeyimana yemeza ko yagarutse mu Rwanda gutanga umusanzu wo kurwubaka.

Me Uwizeyimana yakomeje avuga ko ngo usibye kuba kuza mu Rwanda kwe kwaravuzwe mu minsi ishize, ngo we yari amaze igihe aza mu Rwanda guhera umwaka ushize.

Ati “Nari maze igihe nza mu Rwanda. Ubushize nari hano mu kwezi kwa cumi mu bushakashatsi. Nubu rero nagarutse kandi noneho mfite na kontaro y’akazi muri Minisiteri y’ubutabera. Aka kazi ndagirango mbamenyeshe ko nagapiganiwe nk’Umunyarwanda ubifitiye uburenganzira kandi ngahabwa kuko nkashoboye. Ni kontaro izamara amezi atandatu ariko ishobora no kuzongerwa.”

Ngo gukorana n’abatavuga rumwe na Leta ntibyari ku nyungu za politiki

Asubiza abanyamakuru ku bibazo yabajijwe byerekeranye nuko yaba aje mu Rwanda kandi yarakunze kugaragara akorana n’abatavuga rumwe na Leta, Me Evode Uwizeyimana yabashubije muri aya magambo:

“Niba mwarakurikiranye neza ibiganiro nagiye ngirana n’amaradiyo atandukanye, jye navugaga nk’inzobere mu mategeko mpuzamahanga. Yewe nta na rimwe nigeze nkorana n’abanyapolitiki ngamije inyungu za politiki, ahubwo nakoranye nabo nk’umujyanama mu by’amategeko kandi narabihemberwaga.

Me Evode Uwizeyimana yari amaze imyaka myinshi ataba mu Rwanda.
Me Evode Uwizeyimana yari amaze imyaka myinshi ataba mu Rwanda.

Ngira ngo murabizi neza ko mu mwaka w’2003 nabaye umuyobozi wari ushinzwe kwamamaza Faustin Twagiramungu, ariko nabikoraga mbizi ko ari akazi mpemberwa kandi mumubaze neza sinari umuyoboke w’ishyaka rye. Usibye n’ibyo kandi, Twagiramungu nawe arabizi ibyo twahoraga dupfa. Yewe nanahoraga mwita akabyiniriro ka ‘Petit Dictateur (Umunyagitugu muto)’.”

Amashyaka atavuga rumwe na Leta akorera hanze y’u Rwanda ninka za Boutique

Me Uwizeyimana yakomeje avuga ko bimwe mu bitari bumutwarire umwanya yifatanya n’amashyaka atavuga rumwe na Leta akorera hanze y’u Rwanda ngo ari uko nta kerekezo kizima agira, ngo ahubwo ashingira ku marangamutima, kandi ngo agasanga aya mashyaka ari nka za ‘Boutique’ ziri hafi guhomba zigasenyuka burundu.

Yabisobanuye atya: “Ariya mashyaka atavuga rumwe na Leta ni nka za Boutique (Amaduka). Avuka buri munsi kandi ikibabaje yose agendera ku marangamutima.

Hafi ya bariya bayobozi bayo bose iyo ubegereye usanga nta cyerekezo bafite usibye gukwirakwiza ibinyoma. Icyo gusa na none ikibazo Leta igomba gushakira umuti ni uko bafite ubushobozi bwo gukomeza kwangiza byinshi mu gihugu harimo nko gutera za Grenade n’ibindi.”

Me Evode Uwizeyimana ngo gukorana n'abatavuga na Leta nti byari mu nyungu za politike.
Me Evode Uwizeyimana ngo gukorana n’abatavuga na Leta nti byari mu nyungu za politike.

Abanyamakuru kandi banabajije Me Uwizeyimana niba ntacyo yavuga kijyanye n’amagambo atandukanye benshi bakomeje kuvuga ko atari meza yagiye avuga, abasubiza ko byinshi yagiye avuga byari ibitekerezo bye mu by’amategeko, ariko anisegura ku wo amagambo ye yaba yarahungabanyije.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 28 )

Erega nuwishe iyo asabye imbabazi,
arazihabwa nkanswe uwavuze ibiteletezobye ? nagaruke ahubwp atange ubumenyi afite mukubala igihugu
.

Murame yanditse ku itariki ya: 14-10-2016  →  Musubize

natahe yubake urwamubyaye, ibyapolitic ntawamenya! ubuse abo mwirirwaga mutuka ngo ni inyenzi ubu sibo bari kubayobora babaha umurongo mwiza wo kubaka igihugu, ahubwo naze nkuko abyivugira atange ubumenyi afite naho interviews zo yagiye agirana n’amaradiyo mpuzamahanga ntagaciro zigifite kuko yabaga ari mukiraka cyo gusobanura internationals laws.

john yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

Yabaaaaaa!!
Yeweyega!! ubu nkuyu wamemya ari gukina izihe?!
Ejo ati u rda ni nkagatsiko k’amandi!
None ati nje kubakau rda rwanjye!Ahubwo bamwitondere n’akarimi kabi yifitemo.
Ejo azaba yandika atumaho,asebya ibyo u rda rumaze kugeraho.Yega inzara weeee

Ali yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Evode ati: Namamaje Twagiramungu ariko namwitaga Petit Dictateur" qui est le grand Dictateur? mumumbarize muti: harya ngo wakoreraga amafaranga? Umujura naramuka aje akagukodesha ho imodoka kandi anamufashe uzayimuha kandi Uziko agiye kwiba ngo nuko ari amafaranga? ndumiwe kabisa!! Njye ku bwanjye" nk,umuntu wumva imvugo z,abanyapolitiki, namubwira ko: kuba abantu bose batavuga si uko baba ari impumyi cg ibipfamatwi . ikindi amenye ko icyaha cyo gusebanya, gukomeretsa bihanwa n,amategeko. Ntibakirirwe batumena umutwe bivuguruza ukagira ngo barotaga. ku bwanjye yakagombye guhabwa akato kuko nta myubakire y,igihugu mubonaho.

Alias N J yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

ariko ubundi baramushakaho iki ko agarutse mu rwamubyaye

aline yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

kumbi uyumugabo yari gatumwa namwuyumviye asebya urwanda ahanganye na mwine franke sha ahubwo twagimungu yagushonnye hakirikare arakwirukana cyakora ukuntu urindyarya uzanye menshi

maneko.cm yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

sinzi impamvu abantu bakomeje kwibaza impamvu evode yagarutse mu rwamubyaye kuko afite uburengenzira bwo kugaruka mu rwanda igihe icyo aricyo cyose...ahubwo igihe kirageze ngo abanyarwanda bose bagaruke batange umusanzu wabo mu kubaka u rwanda

mapendo yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

ubugabo butisubiraho bubyara ububwa, evode ni umyamategeko si umunyepolitique, we ubwe arivugirako byari ibitekerezo,a ti statement yakoraga, kandi yanivugiye ko abo byakomerekeje abasabye imbabazi, nkongera nbaz uwavuze ngo leta yabwiraraga kiriya gihe ngo ntacyo yahinduye, wakoze ubushakashatsi ngo wumve ko ntacyahindutse kubyo yavugaga? mujye muvugaga kubyo mwahagaze hapana gutwarwa n’ u rwango. Me evode nagaruke yubake u rwamubyaye kandi mubyo yavugaga yitaga amakosa nibya yararimo bigaragara ko yakose bikaba byaba impamvu zo kugaruka.

kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Mfite amatsiko yo kuvugana na Evode kuko nanjye nakurikiye interventions ze nkumva tantot zirimo ubwenge tantot zirimo gupinga(negativisme).
Ariko ikiri cyo ni uko byanga bikunze nta mpamvu ni mwe yabuza Umunyarwanda gutaha mu gihugu cye. Hari icyaha yakoze yakiryozwa, hari kandi opinion yatanze idahuye n’iyacu tugomba kubyihanganira cyane cyane ko discours namwumvanye cette fois ci iri tout a fait positif et constructif. Erega burya democracy ni INCLUSIF ni uko akenshi bitugora kubyemera.
Ubwo se ni gute waba warakiriye umunyarwanda wabaye muri mouvement terroriste contre le Rwanda ndetse rimwe na rimwe bagashyirwa no mu buyobozi warangiza ugaheza umujeune nka Evode ngo yatanze opinion contre le gouvernement.
Shyuu!!! izo nema ntagatifu zamanukiye mu mitima y’Abanyarwanda aho bari hose bagataha tukagira open debate tugakora projet de societe irambye tugaca ukubiri n’icyitwa VIOLENCE mu Rwanda.

Yves NTABANA yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

rwose evode tumuhaye ikaze mu rwanda naze atange umusanzu we mukucyubaka.ahubwo yari yaratinze!!!!!!!!

niyotwizeye laurent yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Jye ndashaka kumenya ukuri kuri he mu byo Evode avuga ubu cg ibyo yavugaga mbere? Ndemeranywa n’abavuga ko ari inda itumye atahuka kuko mu mikorere ya leta nta cyahindutse, ndavuga leta Evode yitaga iy’agatsiko k’amabandi.

Rukweto yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Ari kose bangahe bari’kigali birirwabatukana kontawe
ubafunga,uyunawe nibitekerezo yatangaga nkuko avuga.
Erega tugomba gukura mubitekerezo,ubonye nimb’abobosebari
hanze bavugagagutya,tukareka imvugozokwica tukaru
shanirwa kuvuga iterambere,ahotuzabaduteyeimbere
cyaneee.Abirirwabavuga ntawe uvugaicyo azakora bose inte
ronimwe, mutange imigambiyanyu bayishime cyagwabayange.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka