Me Evode Uwizeyimana arahamagarira abanyaruhango kuzamura akarere kabo

Me Evode Uwizeyimana, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, ahamagarira Abanyaruhango baba i Kigali guteza imbere akarere kabo.

Me Evode Uwizeyimana ahamagarira abanyaruhango guteza imbere akarere kabo
Me Evode Uwizeyimana ahamagarira abanyaruhango guteza imbere akarere kabo

Me Uwizeyimana yatangaje ibi mu nama nyunguranabitekerezo y’Abanyaruhango yateraniye i Kigali tariki 18 Ukuboza 2016.

Iyo nama yigaga ku ngamba zatuma iterambere ry’ako karere rirushaho kwihuta. By’umwihariko n’Abanyaruhango batuye i Kigali bakagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

Me Uwizeyimana, na we uvuka mu Ruhango yavuze ko nyuma abanyaruhango bakwiriye gushyira hamwe bagafasha akarere kabo mu gushyirwa mu bikorwa ry’imihigo.

Yagize ati “Buri wese agire icyo atanga. Si ukuvuga ngo ni mu buryo bw’amafaranga [gusa]. Niba dushobora gufasha abaturage batagira mituweli kuzibona, niba dushobora kujya dukangurira abaturage kuboneza urubyaro.

Tuzamanuka tureke kwicara hano i Kigali, tujye mu karere tuganire n’abaturage twumve ibibazo byabo; aho ikibazo cyabaye tube twakimenya tugikemure.”

Abavuka muri Ruhango baba i Kigali bari bateraniye mu nama ibahuza
Abavuka muri Ruhango baba i Kigali bari bateraniye mu nama ibahuza

Muri iyi nama, Abanyaruhango bakorera muri Kigali n’ahandi, bahise biyemeza gukusanya umusanzu w’amafaranga yo kurihira ubwisungane mu kwivuza abaturage b’ako karere bagera ku bihumbi 29.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bweretse abakavukamo batuye muri i Kigali, amahirwe mu ishoramari ririmo ubucuruzi, inganda, ubuhinzi n’ubworozi, ubukerarugendo n’ubwikorezi n’ibikorwa remezo nko kubaka amacumbi.

Bakomeza bagaragaza ikibazo gikomeye cy’uburwayi bw’imyumbati bwibasiye aka karere kaza ku isonga mu kweza icyo gihingwa.

Ibyo ngo byagize ingaruka z’ubukene ku baturage benshi bari batunzwe n’imyumbati. Biturutse kuri iyo mpamvu, bamwe bananiwe gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier avuga ko gahunda y’imihigo ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’akarere, bityo guhuriza hamwe imbaraga z’Abanyaruhango batuye muri Kigali bikihutisha ibikorwa.

Agira ati “Gutera imbere kw’akarere guca mu nzira nyinshi, ariko inzira y’ibanze ni imihigo, cyane cyane tureba uruhare aba Banyaruhango batuye, bakorera hano i Kigali, bagira mu guteza imbere akarere no kwesa imigiho ku gipimo gishimishije.”

Abavuka mu Ruhango biyemeje kurihira abaturage ubwisungane mu kwivuza
Abavuka mu Ruhango biyemeje kurihira abaturage ubwisungane mu kwivuza

Madame Agatha Rushemeza, umunyaruhango utuye muri Canada ariko wari waje mu Rwanda mu nama y’umushyikirano, avuga ko yishimiye kubona abantu bashyize hamwe ngo bateze imbere akarere kabo.

Uyu mugore yabwiye Kigali Today ko nasubirayo azafatanya n’abandi Banyarwanda bo muri Diaspora, na bo bagashakisha uko bahuza imbaraga zo guteza imbere akarere.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier atanga ikaze muri iyi nama
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier atanga ikaze muri iyi nama
Rwigema Pierre Celestin umudepite muri EALA nawe ni umunya Ruhango
Rwigema Pierre Celestin umudepite muri EALA nawe ni umunya Ruhango
Nyuma y'inama bafashe ifoto y'Urwibutso
Nyuma y’inama bafashe ifoto y’Urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka