Mbifurije umunsi mwiza w’Intwari - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari, akaba yabitangaje abinyujije mu butumwa yanditse kuri Twitter.

Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w'Intwari
Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari

Muri ubwo butumwa, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Intwari twizihiza, ni Abanyarwanda bagaragaje kwitangira u Rwanda batizigama. Batubereye urugero rw’ibishoboka. Ubu u Rwanda rukaba ari imbuto z’ubutwari bwabo. Uwo muco ugomba kuba uruhererekane tuzakomeza kuraga abato.”

Perezida Kagame kandi yagarutse no ku butwari muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19, ati “Iki cyorezo cyatweretse ko twese dushoboye ibikorwa by’ubutwari. Mu gihe tugikomeje urugamba rwo kurwanya Covid-19, turashima inzego z’ubuzima bari ku isonga, n’inzego z’umutekano kubera ubwitange n’ubutwari bwabo. Buri munyarwanda akomeze guharanira kurinda mugenzi we.”

Umunsi w’Intwari z’u Rwanda urizihizwa ku nshuro ya 27, kuri iyi nshuro insanganyamatsiko ikaba igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

GUFATA INTWARI MUGASHINGA IKIGO??!

INTWARI PAS yanditse ku itariki ya: 6-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka