Mbifitiye ubushobozi nategeka ngo Kagame niyiyuburure asubire mu buto - Umusaza Sezibera

Umusaza Sezibera James wo mu Mudugudu wa Marongero Akagari ka Ryabega Umurenge wa Nyagatare, avuga ko abifitiye ubushobozi yasubiza mu buto Nyakubahwa, Paul Kagame, umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, kugira ngo akomeze ayobore u Rwanda.

Sezibera ngo abifitiye ubushobozi yasaba ko Kagame yiyuburura agasubira mu buto
Sezibera ngo abifitiye ubushobozi yasaba ko Kagame yiyuburura agasubira mu buto

Sezibera w’imyaka 78 y’amavuko avuga ko yihaye intego ko buri mwaka azajya ashimira Kagame kubera ibyiza byinshi akorera Abanyarwanda.

Uyu ugendana ifoto ya Kagame ku ishati ye iruhande rw’umutima avuga ko yabikoze kubera urukundo amukunda kandi amuhoza ku mutima nk’uko nawe ahoza ku mutima Abanyarwanda.

Amushimira by’umwihariko ko yayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu agacyura impunzi ndetse akabanisha Abanyarwanda by’umwihariko abakoze Jenoside n’abayirokotse ubu bakaba babanye mu mahoro.

Agira ati “Kera umuntu yashimaga undi akamuha inka cyangwa isambu, jye sinabona icyo namuha urutse kumushima ku munwa kugira ngo n’abavuka bamenye aho yakuye iki Gihugu.”

Akomeza agira ati “Iki Gihugu yagikuye mu kaga, abari hanze twari mu kaga, abari mu Gihugu nabo nta mahoro bari bafite. Jyewe ntangazwa n’uko yaduhuje n’abatemye abacu tukaba tubanye neza, abatemye inka ku musozi akarenga akabagabira.”

Ashimira Nyakubahwa, Paul Kagame kuba yarubatse inzego z’umutekano zitanga umutekano imbere mu Gihugu ariko n’aho abaturage babuze amahoro ku Isi zikajya kubafasha kuyagarura bigaragaza umutima wa kimuntu.

Umusaza Sezibera agendana ifoto ya Kagame ku ishati iruhande rw'umutima kubera urukundo amukunda
Umusaza Sezibera agendana ifoto ya Kagame ku ishati iruhande rw’umutima kubera urukundo amukunda

Amushimira kandi kuba Igihugu kibana neza n’ibindi bihugu ndetse abanyamahanga bakaba bifuza guhora basura u Rwanda kubera umutekano bahabona.

Avuga ko Kagame ari Umuyobozi udasanzwe bityo kuri we abifitiye ubushobozi yamusubiza mu buto agakomeza kuyobora Abanyarwanda.

Ati “Kagame ni umuyobozi udasanzwe utapfa kubona ahandi ku Isi, arihariye wenyine. Jye ku bwanjye mfite ubushobozi nategeka ngo ni yiyuburure yongere abe mu muto bityo agakomeza kutuyobora.”

Uyu ufite kwizera cyane ko Kagame azatsinda amatora asaba urubyiruko kumufatiraho urugero rw’ibikorwa byiza akorera Igihugu.

Mu bindi amushimira harimo ibikorwa remezo by’ubuvuzi n’uburezi yubaka buri mwaka, gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, amazi n’amashanyarazi n’ibindi.

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyo cyane Imana y’amahoro izatwambika kudapfa

Ishimwe Gad yanditse ku itariki ya: 13-07-2024  →  Musubize

Nibyo cyane Imana y’amahoro izatwambika kudapfa

Ishimwe Gad yanditse ku itariki ya: 13-07-2024  →  Musubize

Uyu musaza afite ikifuzo cyiza.Ariko ntabwo bishoboka ko umuntu yasubirana ubusore.Kuva kera,abahanga muli sciences bashatse ukuntu bahagarika Ubusaza cyangwa Urupfu,byarabananiye.Amaherezo azaba ayahe?Imana yaturemye yaduhaye igisubizo cyanditse muli bible yawe.
Havuga ko abantu birinda gukora ibyo Imana itubuza,izabaha ubuzima bw’iteka,nta kurwara cyangwa gusaza.Ibyo bizashoboka mu isi nshya dutegereje izaba paradizo dusoma muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ariko ku munsi w’imperuka wegereje,izabanza irimbure abakora ibyo itubuza bose,kandi izure n’abapfuye barayumviraga.Niba nawe ushaka kuzarokoka kuli uwo munsi,haguruka ushake Imana cyane,we kwibera gusa mu by’isi.Niyo condition.

kirenga yanditse ku itariki ya: 12-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka