Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Mbuye, baravuga ko mu rwego rwo gukomeza gusigasira amateka, bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside, iterera umusozi wa Nzaratsi ugana ku rutare rwicirwagaho Abatutsi, wiswe Karuvariyo.

Depite Mukabalisa ashyira indabo ku rwibutso rwa Mayunzwe
Depite Mukabalisa ashyira indabo ku rwibutso rwa Mayunzwe

Nzaratsi ni umusozi abicanyi bazamuragaho Abatutsi bayiye kubicira urw’agashinyaguro, ku rutare ruriri mu mpinga yawo, ari na wo bise Karuvariyo, umusozi uzwi muri Bibiliya ku bemera Yezu Kristu ko ari ho yazamuwe akajya kubambirwa mu mpinga yabo mbere y’uko yicwa.

Nkurayija Jean Claude uhagarariye imiryango y’Abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Mayunzwe, avuga ko hamaze kuba ibiganiro n’abaturage bakemera gutanga metero imwe y’ubutaka i buryo n’i bumoso, kugira ngo inzira yaguke, ariko byaba byiza Akarere kagize icyo gakora kugira ngo nibura inzira igere kuri metero eshanu z’ubugari.

Avuga ko iyo nzira izaba ireshya na kilometero imwe n’igice uvuye ku Rwibutso rwa Mayunzwe, ari yo yari inzira yanyuzwagamo Abatutsi bagiye kwicirwa ku gasongero k’umusozi wa nzaratsi wariho urutare babiciragaho.

Agira ati “Igihugu cyadusubije uburenganzira, turashimira Leta yatumye abarokotse Jenoside bumva gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge byatumye tubana n’abishi bacu, abana babo bakaba babana n’abacu. Nta kidodo na kimwe tugifite ahubwo natwe tureba iterambere ry’Igihugu n’iryo dufatanyije. Turashimira n’abaturage bemeye kuduha ku butaka bwabo ngo twubake ikimenyetso cy’amateka y’inzira abacu banyuzemo bajya kwicwa”.

Abasenateri n'Abadepite batabaye i Mayunzwe
Abasenateri n’Abadepite batabaye i Mayunzwe

Kabanda Callixte, umwe mu bagize inama nkuru ya IBUKA ku rwego rw’Igihugu, avuga ko mu bimenyetso by’amateka hanazirikanwa ibijyanye n’inzira yo kurokora bamwe mu batutsi barokowe n’izahoze ari Ingabo za RPA Inkotanyi, aho hari zimwe muri izo ngabo zahasize ubuzima.

Kabanda avuga ko arimo gukora ubuvugizi bujyanye no Kwibuka kugira ngo abana bakomoka ku barokotse Jenoside, bazumve amakuru nyayo ashingiye ku bimenyetso by’amateka ya Jenoside.

Agira ati "Abana bacu bakeneye kumenya aho amajwi y’ababyeyi babo yumvikanye bwa nyuma bikaba bisaba ko aho hose habungabungwa, ku butaka bwamenetseho amaraso yabo, ndetse ahantu hose mu matongo ayo mateka akazurwa hakongera kubaho".

Avuga ko abakoze Jenoside ntawe uzabirukankana ku gasozi cyangwa ngo babavugirize induru, ahubwo bakeneye guhabwa imibereho bagakora muri ibyo bikorwa byo kuzura imiryango bashenye, byo kongera kuhubaka, kongera gufukura amariba n’ibindi bikorwa.

Bamwe mu bitabiriye kwibuka i Mayunzwe
Bamwe mu bitabiriye kwibuka i Mayunzwe

Avuga ko abishwe bagiye banze Igihugu kuko nacyo cyari cyabanze, ariko ko abana barokotse n’urubyiruko bakwiye kubyaza umusaruro umwanya Igihugu cyiza cyabahaye bakiteza imbere, bikabera isomo abakoze Jenoside.

Agira ati "Hari umubyeyi wagiye kwicwa bamusaba ikintu yifuza mbere yo kwicwa, asaba abicanyi kubanza kwica abana be kuko yatekerezaga ko kubasiga ku Isi ntaho bazaba basigaye mu Gihugu cy’abagome. Yabikoze yihebye azi ko gusiga abana be ntacyo bizaba bibamariye, barabica bamusorezaho, urumva ko Abantu bari barihebye kubera Igihugu cyabanze”.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mukabalisa Donatille, avuga ko Kwibuka no kumva amateka ashaririye Igihugu cyanyuzemo, ari ugufata umwanya wo kwiyemeza kurwaniriria Igihugu, kugira ngo gisubirane ishema cyambuwe n’abicanyi.

Avuga ko uburyo Abatutsi bateshejwe agaciro mbere yo kwicwa, bikwiye gutuma hafatwa umwanya wo kureka ibindi byose hakabaho kubunamira, no kudaheranwa n’amateka mabi.

Depite Mukabalisa asezeranya abarokokeye i Mayunzwe gukomeza kubaka ibimenyetso by'amateka
Depite Mukabalisa asezeranya abarokokeye i Mayunzwe gukomeza kubaka ibimenyetso by’amateka

Agira ati "Abarokotse bahisemo kureba imbere kuko basangaga bafite inshingano zo kubaka Igihugu, nk’uko abo twibuka uyu munsi bari bafite intumbero yo guharanira amahoro no guteza imbere Igihugu n’ubwo bitabakundiye".

Asezeranya Abarokotse i Mayunzwe ko abagize Inteko Ishinga Amategeko batazabatererana, mu bikorwa byose batekereza, byo gusigasira ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Mayunzwe.

Urwibutso rwa Mayunzwe ruruhukiyemo abiciwe ku musozi wa Nzaratsi wiswe Karuvariyo
Urwibutso rwa Mayunzwe ruruhukiyemo abiciwe ku musozi wa Nzaratsi wiswe Karuvariyo
Abitabiriye kwibuka i Mayunzwe
Abitabiriye kwibuka i Mayunzwe

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka