Martin Masabo wayoboraga Lycée de Kigali yitabye Imana
Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nzeri 2021 nibwo hamenyekanye inkuru y’uko umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali, Martin Masabo yitabye Imana.

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko Masabo yari amaze icyumweru arwaye Covid-19 akaba yapfiriye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yari amaze iminsi ibiri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, Damascene Munyentwari, Masabo yari abereye se wabo, avuga ko mbere y’uko Masabo agerwaho n’uburwayi, yari akiri mu mirimo ye nk’ibisanzwe.
Ati “Yazize Covid-19 rwose, apfuye mu kanya muri Faisal, hashize icyumweru arwaye, kwa muganga yagiyeyo ejobundi, mbere y’uko arwara yari akiri mu kazi nta kibazo nk’ibisanzwe”.

Martin Masabo yayoboye ishuri rya Lycée de Kigali guhera mu mwaka wa 2000 kugeza ubu akaba yari akibabereye umuyobozi.
Yashakanye na Depite Odette Uwamariya akaba apfuye asize abana batatu barimo umuhungu umwe n’abakobwa babiri.
Ohereza igitekerezo
|
Mubyeyi wacu, ruhukira mu mahoro. TUZAHORA TUKWIBUKA UBUREZI N’UBURERE BWIZA WADUHAYE, AHO ABYOBOZI BENSHI UBU BANYUZE MU MABOKO YAWE. Imana ikomeze ibe hafi y’umuryango musize kwisi.
Rip my head mister may God bless yah!!!!!!!!!!!
Masabo Martin yayoboye LDK guhera muri 2000 yari asimbuye uwitwaga Aimable Shampiyona witabye Imana muri 2004.
Yari umugabo w’imfura ariko ugira igitsure ku banyeshuri kandi akabakunda cyane.
Ruhukura mu mahoro mubyeyi
Tuzahora tumwibuka umubyeyi wacu twakundaga ark Imana imukunze kuturushya😭😭😭😭