Maroc: Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bitabiriye inama ku mihindagurikire y’ikirere
Yanditswe na
KT Editorial
Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bari muri Moroc, i Marrakesh aho bitabiriye inama ya 22 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere (COP 22)

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakigera ku kibuga cy’indege muri Maroc
Bageze muri icyo gihugu ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2016.
Iyo nama ya COP 22 yatangiye kuva tariki ya 07 Ugushyingo ikazasozwa tariki ya 18 Ugushyingo 2016.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2016, Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye iyo nama bari bugirane ibiganiro.
Barungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo hajye haboneka miliyari 100 z’amadolari buri mwaka yo gufasha ibihugu kurwana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Andi mafoto





Ohereza igitekerezo
|