Manda ya ba ‘Mayors’: Imyaka itatu isigiye iki uturere?

Tariki ya 26 Gashyantare 2016, nibwo habaye amatora ya komite nyobozi z’uturere twose two mu Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri 26 Gashyantare 2019, imyaka itatu irashize. Bamwe mu batowe icyo gihe bagiye begura ku mpamvu zabo bwite, abandi bagiye beguzwa n’inama njyanama z’uturere twabo, ariko hari n’abatowe icyo gihe bakiri mu myanya batorewe.

Kigali Today yavuganye n’abo bayobozi akarere ku kandi, mu rwego rwo kureba ibikorwa by’indashyikirwa uturere twagezeho mu myaka itatu, ndetse no kureba ibyo uturere duteganya mu myaka ibiri isigaye ngo manda ya komite nyobozi z’uturere irangire.

Birumvikana mu karere haba harakozwe ibikorwa byinshi, ariko buri karere kadutangarije kimwe mu bikorwa byakozwe cy’indashyikirwa kuruta ibindi.

Rulindo

Umuyobozi w’akarere ni Emmanuel Kayiranga, yatangiranye na manda muri 2016.

Mu myaka itatu ishize komite nyobozi y’akarere ka Rulindo igiyeho, ivuga ko yishimira kuba haratunganyijwe ikibaya cya Muyanza gihuza imirenge ya Buyoga na Burega, gifite ubuso bwa hegitari 1,100.

Mu kubungabunga iki kibaya, hubatswe damu ifata amazi iri muri iki kibaya, mu rwego rwo gufasha abahinzi kujya buhira imyaka bikabakura mu gihirahiro cy’igihombo bajyaga baterwa n’ibihe by’izuba riva ari ryinshi.

Ibikorwa byo kubaka iyi damu no gutunganya iki kibaya habungabungwa n’imisozi igikikije byatwaye miliyari zisaga 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyo damu ifata amazi angana na metero kibe miliyoni 2 n’ibihumbi 300, yatangiye kubakwa kuva mu mwaka wa 2016 irangira mu mwaka wa 2018 ku bufatanye bw’akarere na Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Ingo 9698 zibarizwamo abaturage basaga ibihumbi 50 nibo bafite imirima muri iki kibaya cyubatswemo iyi damu. Bakaba basimburanya ibihingwa ngandurarugo.

Mu myaka ibiri isigaye ngo komite nyobozi y’akarere ka Rulindo icyure igihe, akarere karateganya kugeza amashanyarazi ku baturage nibura kugeza kuri 80%.

Kugeza ubu ingo zirenga ibihumbi 30 nizo zifite amashanyarazi. Iki gikorwa kizatwara ingengo y’imari ya miliyari z’amafaranga y’ u Rwanda.

Imbogamizi zihari ni uko aka karere kagizwe n’imisozi miremire ku buryo kugeza amashanyarazi ku batuye mu bice by’iyo misozi bisaba imbaraga nyinshi kubagezaho amashanyarazi.

Gakenke

Umuyobozi w’akarere ni Nzamwita Deogratias, yatangiranye na manda muri 2016.

Komite nyobozi y’akarere ka Gakenke ivuga ko mu myaka itatu ishize itowe, yishimira ko akarere kamaze kakomeje umurage wo kwesa umuhigo wo gutanga ubwisungane mu kwivuza, kakaba kamaze imyaka ine ku isonga mu kwitabira gutanga ubwishingizi mu kwivuza.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita avuga ko n’ubu aka karere ariko kari imbere muri uyu muhigo, aho kari ku ijanisha rya 94.6%.

Mu myaka yabanje aka karere kesheje umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza ku buryo bukurikira:

2015/2016 akarere kari ku ijanisha rya 91,8%
2016/2017 akarere kari ku ijanisha rya 93,1%
2017/2018 akarere kari ku ijanisha rya 93,35%
2018/2019 akarere kageze ku ijanisha rya 94,6%

Akarere ka Gakenke mu myaka ibiri isigaye ngo komite nyobozi icyure igihe, karateganya kwibanda ku kubaka ibiro bishya by’akarere.

Igishushanyo mbonera cy’ako karere cyamaze gukorwa, inyubako ikazatwara miliyari imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Gicumbi

Umuyobozi w’akarere ni Felix Ndayambaje, amaze amezi umunani gusa kuri uyu mwanya, yagiyeho asimuye Juvenal Mudaheranwa.

Mu myaka itatu ishize, aka karere katangiye kubaka inyubako y’ibiro by’akarere, iteganyijwe kuzura no gutahwa mu kwezi kwa Werurwe 2019.

Imirimo yo kubaka iyo nyubako igeze kuri 84%, ikazatwara amafaranga miliyari imwe y’u Rwanda.

Mu myaka ibiri isigaye ya manda, aka karere karateganya kubaka uruganda rw’ibikomoka ku mata rufite agaciro ka miliyari esheshatu z’amanyarwanda, hakaba hamaze kuboneka miliyoni 250.

Urwo ruganda ruzubakwa mu murenge wa Byumba. Akarere ka Gicumbi kabona umusaruro w’amata ungana na litiro ibihumbi mirongo icyenda (90,000 L) buri munsi.

Huye

Umuyobozi w’akarere ni Ange Sebutege, amaze amezi umunani kuri uyu mwanya, yagiyeho asimbuye Kayiranga Muzuka Eugene.

Akarere ka Huye kavuga ko mu myaka itatu ishize kabashije gukora imihanda ya kaburimbo yubatswe mu mujyi, ndetse na ruhurura.

Kaburimbo zubatswe zifite uburebure bungana na 5.582 Km zikaba zaratwaye 2,884,796,547 RWF. Ruhurura zubatswe zifite uburebure bungana na 5.124 Km, zatwaye 1,081,519,120 RWF. Yose hamwe ni 3,966,315,667 RWF.

Mu myaka ibiri isigaye, aka karere karateganya kubaka indi mihanda ingana n’ibirometero 10 na metero 700, na ruhurura zireshya n’ ibirometero bibiri (2) na metero 160.

Karateganya kandi gutunganya icyanya cy’inganda kingana na hegitari 50, mu murenge wa Huye.

Kugeza ubu kirimo uruganda rukora ibiryo by’amatungo rukiri gushakirwa abarukoreramo kuko abanya Korea barwubatse barushyikirije Leta.

Harimo n’uruganda ruzajya rukora imitobe na Divayi. Divayi za mbere ubu zirataze.

Burera

Umuyobozi w’akarere ni Florence Uwambajemariya, yatangiranye na manda muri 2016.

Igikorwa cy’indashyikirwa cyagezweho mu Karere ka Burera muri iyi myaka 3 ni Kaminuza Mpuzamahanga y’ubuvuzi budaheza, (University of Global Health Equity).

Ibuye ry’ifatizo ryishyizweho tariki ya 28/12/2016, itahwa ku mugaragaro tariki ya 25/01/2019.

Ni kaminuza yubatswe ku bufatanye bwa Leta y’U Rwanda n’umushinga Inshuti mu Buzima (Partners in Health) binyuze mu Karere ka Burera.

Kubaka iyo kaminuza byatwaye miliyari zirindwi z’amafaranga y’ u Rwanda, (7,000,000,000 Rwfrs).

Amafaranga yakoreshejwe mu kwimura abaturage bari batuye n’abari bahafite ibikorwa angana na miliyari 1,637,380,450 z’amafaranga y’ u Rwanda. Kuhageza amazi meza byatwaye, 163,456,900, kuhageza amashanyarazi bitwara 735,632,500z’amafaranga y’u Rwanda, naho abatyrage 1500 nibo bahawe akazi mu mirimo yo kubaka iyo kaminuza.

Mu myaka ibiri iri imbere, akarere ka Burera karateganya kubaka umuhanda wa Kaburimbo ungana n’ibirometero 63, Uzatuma Karateganya kandi kurangiza umuyoboro w’amazi wa Ruhunde - Rushara ureshya n’ibirometero 62, uzaha amazi ingo ibihumbi 12, ukazatwara amafaranga 2,561,347,195 Frw.

Gisagara

Umuyobozi w’akarere ni Rutaburingoga Jerome, yatangiranye na manda muri 2016.

Akarere ka Gisagara kavuga ko mu byo kishimira byagezweho mu myaka itatu ishize ayobora aka karere harimo kuba harashinzwe ikipe ya volley ball ikaba kuva yashingwa, ari yo itwara ibikombe bya shampiyona. Yatwaye icya 2017 n’icya 2018.

Muri aka karere kandi hubatswe uruganda rw’icyitegererezo rutunganya ibitoki (rwengamo urwagwa) Gisagara Agro- Business Industries (GABI).

Urwo ruganda rwubatswe mu murenge wa Kibilizi, rukaba rwaruzuye rutwaye miliyoni 920 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 40 z’ibitoki ku munsi, ariko ubu ruri gutunganya hagati ya toni 10 na 15.

Mu byo akarere ka Gisagara gateganya bizagerwaho mu myaka ibiri iri imbere, harimo kurangiza gutunganya umuhanda wa Kaburimbo uturuka i Huye ugera i Ndora watangiye gukorwa muri 2018.

Uwo muhanda Huye - Gisagara ni hafi ibirometero 14, ukaba uzatwara miliyari esheshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Musanze

Umuyobozi w’akarere ni Jean Damascene Habyarimana, yatangiranye na manda muri 2016.

Musanze igikorwa cy’indashyikirwa bagezeho muri iyi myaka itatu ishize ya manda ukuvugurura umujyi wa wa Musanze.

Ku ikubitiro huzuye isoko rya kijyambere ryitwa ‘Goico Plaza’ ryatwaye miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda, bituma abacuruzi barushaho kwiyongera kandi babona aho gukorera hagutse kandi hajyanye n’igihe.

Gahunda yo kuvugurura uyu mujyi wa Musanze kandi yatumye hatunganywa Km 18.5 z’imihanda ya kaburimbo ku bufatanye n’ikigo RTDA, hakaba harimo n’iyo banki y’isi yateyemo inkunga.

Iyi mihanda iri mu ma karitsiye y’umujyi ikaba yaratwaye miliyari zirindwi, ibikorwa byo kuyitunganya bikaba na byo bigikomeje.

Igikorwa cy’ingenzi akarere ka Musanze gateganya kugeraho muri iyi myaka ibiri iri imbere ni ugutunganya icyanya cy’inganda kiri ahitwa mu Ruvunda mu murenge wa Kimonyi, mu nkengero z’umujyi wa Musanze.

Icyo cyanya kiri ku buso bwa Ha 156, byitezwe ko iyi myaka ibiri igomba kurangira hagejejwe ibikorwa remezo birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi.

Aka karere gateganya kandi kubaka agakiriro kazatwara miliyoni 500.

Zimwe mu mbogamizi babona zishobora kuzabaho ni izijyanye no kwimura abaturage binyuze mu kubaha ingurane, ku buryo kubishyira mu bikorwa bibanza gusaba kubanza gutekereza aho iyo ngengo y’imari iba igomba kuva.

Gatsibo

Umuyobozi w’akarere ni Gasana Richard, yatangiranye na manda muri 2016

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard yishimira ko muri iyi myaka 3 ya manda ye yabashije kwegeranya abanyagatsibo ibyiciro byose, abikorera, abafatanyabikorwa mu iterambere, abakozi b’akarere kugera ku rwego rw’akagari, kugirango babyazwe umusaruro ukwiye.

Ibi ngo byatanze umusaruro kuburyo n’igipimo cyo kwesa imihigo cyazamutse, ndetse ibipimo by’ urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), ku buryo abaturage bibona mu bibakorerwa, aka karere kaje ku isonga muri 2016, ku gipimo cya 76.1 %, kavuye kuri 45%.

Mu myaka ibiri isigaye, akarere ka Gatsibo gashyize imbaraga mu gushakira abaturage amazi nibura imyaka ibiri ikazarangira abaturage bafite amazi ku gipimo cya 100% bavuye kuri 65%.

Hari umushinga wa Gihengeri ugomba kurangira uyu mwaka uzaha amazi imirenge ya Nyagihanga, Gatsibo, Gitoki, Ngarama, Kabarore n’igice cya Rwimbogo.

Hari kandi umushinga uzatangira mu kwezi kwa mbere 2020 wa Gicumbi uzatanga amazi mu mirenge ya Gasange, Muhura na Kageyo ukazarangira 2021.

Hari undi mushinga munini bazahuriraho na WASAC wo gutunganya amazi ya Muhazi ukazatanga amazi mu mirenge ya Kiramuruzi, Kiziguro, Murambi, Rugarama n’igice cya Rwimbogo.

Ingengo y’imari izakoreshwa yamaze kuboneka angana na 70%, hakaba hasigaye 30%.

Imbogamizi ishobora kubaho ni uko abafatanyabikorwa bemeye gufatanya mu kurangiza iyi mishanga bashobora kutabyihutisha.

Nyagatare

Umuyobozi w’akarere ni Mushabe David claudian, umaze amezi umunani kuri uyu mwanya, yagiyeho asimbuye Mupenzi George.

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare yishimira ko muri iyi myaka 3 hakozwe ibikorwa bigamije gufasha abaturage kubona amazi meza ndetse n’ay’amatungo.

Urugero ni Amadamu 6 yubatswe, agatwara miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda, umuyoboro wa kilometero 98 utanga amazi kuva Musheri, Matimba, Rwimiyaga na Karangazi, wuzuye utwaye 1,194,205,744 Frws.

Hashyizwe kandi amazi mu nzuri mu mirenge ya Tabagwe, Rwempasha na Musheri, bitwara miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Hubatswe uruganda rw’amazi rwa Cyondo n’urwa Mirama ya 2 rutanga amazi mu mujyi wa Nyagatare, rwatwaye 2,137,276,167Frw.

Ubu abaturage bakoresha amazi bavuye kuri 50% bagera kuri 64.5%.

Mu myaka 2 isigaye hazibandwa kandi ku bikorwa remezo bigamije kwegereza abaturage amazi meza, amashanyarazi n’imihanda ariko by’umwihariko hakazakorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyagatare na Santere zimwe na zimwe ndetse hakorwe n’inyigo y’ahagombaga kubakwa inganda.

Nyamasheke

Umuyobozi w’akarere ni Kamali Aime Fabien, yatangiranye na manda muri 2016.

Akarere ka Nyamasheke kishimira mu myaka itatu ishize kabashije kuzuza inyubako gakoreramo, abakozi bose bakaba bakoreramo kandi bisanzuye. Iyi nyubako yatwaye miliyari imwe na miliyoni 280 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibikorwa gateganya mu myaka 2 isigaye ni ukugeza amazi meza n’amashanyarazi ku baturage b’imirenge ibiri (Rangiro na Karengera), kunoza ubuhinzi n’ubworozi no kwagura ibikorwa by’ubukerarugendo.

Ibi bikorwa bikazatwara ingengo y’imari ingana na miliyoni 770 z’amafaranga y’u Rwanda.

Karongi

Umuyobozi w’akarere ni Ndayisaba Francois, yatangiranye na manda muri 2016.

Karongi umuyobozi w’akarere yavuze igikorwa cy’indashyikirwa bagezeho mu myaka itatu ishize ari imihanda ireshya na kirometero 80 mu byaro no mu mujyi wa Karongi.Muri iyo mihanda harimo kirometero 2,5 z’imihanda ya kaburimbo yubatswe mu mujyi wa Karongi.

Iyo mihanda yatwaye miliyari umunani, miliyoni magana atandatu na mirongo itanu n’icyenda,ibihumbi magnana ane na mirongo icyenda n’umunani n’amafaranga ane y’u Rwanda, (8 659 498 004 Frw).

Aka karere mu myaka ibiri karateganya kubaka Stade y’akarere, Uruganda rwenga inzoga zikomoka ku Rutoki, kubaka amasoko, kunoza imiturire no kugabanya igipimo cy’ubukene bwugarije abaturage.

Rusizi

Umuyobozi w’akarere ni Kayumba Euphrem, umaze amezi umunani atorewe uyu mwanya. Yasimbuye Frederic Harerimana.

Mu karere ka Rusizi igikorwa umuyobozi w’akarere Kayumba Ephrem avuga koari indashyikirwa muri iyi myaka 3 ni imihanda ya kaburimbo bubatse mu mujyi wa Kamembe ireshya na km 5,5. Iyo mihanda yatwaye miliyali eshanu n’igice (5,500, 000, 000).

Mu myaka ibiri iri imbere, akarere ka Rusizi karateganya n’ubundi kubaka imihanda ya kaburimbo ireshya na km 5,5 nayo izatwara miliyari eshanu n’igice (5 500 000 000 Frws).

Kicukiro

Umuyobozi w’akarere ni Dr. Jeanne Nyirahabimana, yatangiranye na manda muri 2016.

Akarere ka Kicukiro kavuga ko mu myaka itatu ishize, kabashije kubaka umuhanda Rubilizi-Busanza-Camp Kanombe wuzuye utwaye miliyari 4,6Frw ureshya na km 5,8. Waruzuye ubu ni nyabagendwa.

Hubatswe kandi umudugudu w’ikitegererezo (Model village) mu murenge wa Masaka. Uyu mudugudu utuje imiryango 100, ariko haracyakomeza kubakwamo izindi nzu.Uyu mudugudu watwaye 2,349,739,579 z’amafaranga y’ u Rwanda.

Ni umudugudu ufite ivuriro, isoko, icyumba mberabyombi. Abawutuyemo kandi bahawe imishinga ibateza imbere irimo umushinga w’inkoko 5000, uturima tw’igikoni n’ibihumyo n’indi mishinga.

Mu bikorwa biteganyijwe mu myaka ibiri isigaye, harimo kubaka umuhanda wa kaburimbo Kagarama – Muyange, wari usanzwe ari amabuye. Ni umuhanda ureshya na km 6,95 uzuzura utwaye miliyari 6,27 Frw.

Kamonyi

Umuyobozi w’akarere ni Kayitesi Alice, akaba amaze amezi umunani kuri uyu mwanya. Yawugiyeho asimbuye Aimable Udahemuka.

Umuyobozi w’akarere avuga ko mu myaka itatu ishize, akarere kabashije kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage benshi.

Kugeza amazi ku baturage byakemuye byakemuye ikibazo cy’abahitanwaga n’ingona bajya kuvoma amazi mu mirenge ituriye umugezi wa Nyabarongo.

Mu mwaka wa 2016-2017 hubatswe umuyoboro w’amazi wa Ntwari ureshya na kirometero 57 wuzuye utwaye arenga Miliyari ebyiri z;Amanyarwanda, ukaba ugaburira imirenge ya Kayenzi, Karana, na Musambira.

Hasanwe kandi umuyoboro wa AEP Gacurabwenge mu Murenge wa Gacurabwenge kuri kirometero 33 utwara amafaranga 75.744.083 frw.

Iyi miyoboro yose igeza amazi meza ku baturage 38.000 bo mu Mirenye ya Kamonyi na Gihinga.

Hanubatswe hanasanwa imiyoboro ya, Mbizi, Shyogwe-Mayaga ku km 83.7 agezwa mu Mirenge ya Rukoma, Karama, Runda, Ngamba na Rugarika, bituma amazi igiteranyo cyose cy’imiyoboro igera kuri km zisaga 140, aho yegerejwe abaturage basaga ibihumbi 84.

Amazi yose mu karere ka Kamonyi afitwe n’abagera kuri bagerakuri 73,3% bavuye kuri 70.1% muri 2017.

Biteganyijwe ko mu myaka ibiri iri imbere hazakomeza kuzuza no gusana umuyoboro wa Ntwari uzageza amazi ku baturage basaga ibihumbi 15 bo mu Mirenge ine, hazanubakwa ibigega byo ku muyoboro wa Shyogwe-Mayaga, byose hamwe mumyaka ibiri bikazaba ari km 104.

Rutsiro

Umuyobozi w’akarere ni Ayinkamiye Emerance. Yatangiranye na manda muri 2016.

Akarere ka Rutsiro kavuga ko mu myaka itatu ishize,kabashije kubaka umudugudu w’icyitegererezo wubatswe mu murenge wa Mushubati n’uwa Kivumu.

Uwo mudugudu watwaye miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda, watujwemo imiryango 56 y’abatishoboye.

Mu myaka ibiri iri imbere, barateganya kubaka imihanda ireshya n’ibirometero 77. Harimo 2 bya kaburimbo muri centre, 39 bya kaburimbo ituzuye ifasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko ibindi birometero ni ibitaka.

Bavuga ko bahuye n’imbogamizi zo gusanga hari ibikorwa byadindiye babanje gusoza, birimo nka Hotel y’akarere.

Rubavu

Umuyobozi w’akarere ni Gilbert Habyarimana.

Akarere ka Rubavu kavuga ko igikorwa cy’indashyikirwa bakoze mu myaka itatu ishize ari imihanda ya kaburimbo yubatswe mu mujyi wa Gisenyi ireshya n’ibirometero bitatu na metero 900.

Iyi mihanda kandi yashyizweho amatara ku burebure bwa kirometero eshatu na metero 900, hiyongeraho no gucanira indi mihanda yo muri uwo mujyi ku burebure bwa kirometero esheshatu.

Ibi bikorwa byose byatwaye miliyoni 850 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu myaka ibiri iri imbere, akarere ka Rubavu karateganya kurangiza isoko rya Gisenyi rigatangira gukorerwamo ndetse no kongera amazi meza ku baturage batuye umujyi wa Rubavu.

Zimwe mu mbogamizi bahuye nazo harimo ibiza byasenyeye abaturage no kwangiza ibihingwa by’abaturage.

Ruhango

Umuyobozi w’akarere ni Habarurema Valens.

Akarere ka Ruhango kavuga ko mu myaka itatu ishize, kabashije kugeza amashanyarazi mu du santere 10 tw’ubucuruzi, ubu tukaba ducaniye.

Icyo gikorwa cyatwaye miliyoni 428 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kugeza ubu muri aka karere gatuwe n’ imiryango irenga gato ibihumbi 70 ifite amashanyarazi, irarenga gato ibihumbi 30.

Akarere ka Ruhango kavuga ko mu myaka ibiri iri imbere gateganya ko abazaba bafite amashanyarazi bazagera ku miryango iri hagati y’ ibihumbi 40 na 45.

Nyanza

Umuyobozi w’akarere ni Ntazinda Erasme, yatangiranye na manda muri 2016.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buvuga ko mu myaka itatu ishize, besheje umuhigo wo kugira ivuriro hafi muri buri kagari.

Muri iyo myaka itatu hubatswe poste de sante 25 zaje zisanga izindi zirindwi zari zarubatswe mbere y’imyaka itatu, hanyuma zose ziza zisanga ibigonderabuzima 17, byose hamwe biba 49.

Akarere ka Nyanza kagizwe n’utugari 51, hakaba hari izindi poste de sante ebyiri ziri kubakwa zizatangira gukoreshwa mu mwaka utaha.

Izo poste de sante zose zuzuye zitwaye hafi miliyoni 350 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu myaka ibiri iri imbere, akarere ka Nyanza karateganya kugeza amazi n’amashanyarazi kuri buri Poste de sante, no kongera umubare w’imbangukiragutabara.

Ubu mu karere hari imbangukiragutabara eshatu, ariko ngo hakenewe nibura icyenda.

Ngororero

Umuyobozi w’akarere ni Ndayambaje Godfroid, yatangiranye na manda muri 2016.

Akarere ka Ngororero mu myaka itatu kabashije gutunganya Hegitare 1.100 z’amaterasi y’indinganire, zatanze akazi ku bantu 36.000 bituma abaturage bava mu bukeneku kigero cya 20,8%, buvuye kuri 23,3%.

Mu myaka ibiri iri imbere akarere ka Ngororero karateganya kongera amazi n’ amashanyarazi.

Byitezwe ko amazi azagera ku baturage 70% bavuye kuri 68%, naho amashanyarazi akazava kuri 26% akagera kuri 40%.

Imwe mu mbogamizi ubuyobozi bw’akarere bwahuye nazo, ni umwenda wa miliyari enye z’amafaranga y’ u Rwanda, basanze akarere gafitiye ba rwiyemezamirimo kuwishyura birabagora, cyakora ngo barangije kuwishyura.

Ngoma

Umuyobozi w’akarere ni Nambaje Aphrodis, yatangiranye na manda muri 2016.

Mu myaka 3 ishize batorewe kuyobora akarere ka Ngoma, Rwiririza Jean Marie Vianney umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko bishimira imihanda yakozwe ihuza imirenge n’utugari ireshya na kilometero 141 yatwaye miliyari esheshatu z’amafaranga y’ u Rwanda.

Mu myaka ibiri isigaye akarere ka Ngoma karateganya kwegereza abaturage amazi meza kugeza ku 100%, kuburyo umuturage atazajya arenza nibura metero 500 ajya kuvoma.

Kugeza ubu, mu karere ka Ngoma abaturage 84% nibo babona amazi meza.

Bugesera

Umuyobozi w’akarere ni Mutabazi Richard, amazeho amezi umunani. Yagiyeho asimbuye Nsanzumuhire Emmanuel.

Akarere ka Bugesera kavuga ko mu myaka itatu ishize, hubatswe umudugudu w’icyitegererezo wa Rweru (Rweru IDP model village).

Uwo mudugudu watujwemo imiryango 144 yimuwe mu birwa bya Mazane, bahabwa inka n’ ibikorwa remezo (amashuri, ibibuga by’imikino, umuhanda wa Kaburimbo uva i Kagasa ugera Batima, agakiliro,...)

Kubaka uwo mudugudu byakozwe mu byiciro bitatu, aho icya mbere cyatwaye miliyari ebyiri na miliyoni 27, icya kabiri kigatwara miliyoni 416, naho icya gatatu kikiri no gukorwa kuzageza mu kwezi kwa Kamena, kikazatwara miliyari ebyiri na miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere Richard Mutabazi avuga ko mu myaka ibiri iri imbere, hateganywa gukorwa umuyoboro mugari wo kwihaza ku mazi meza.

Kugeza ubu mu karere ka Bugesera hakoreshwa metero kibe 3.500. (3.500 m3) ziva ku ruganda rwa Ngenda, hakaba hakenewe nibura metero kibe ibihumbi 20.

Hamaze kubakwa uruganda rwa Kanyonyomba rurimo gukorerwa imiyoboro igeza amazi ku baturage angana na 5.500m3, n’urwa Kanzenze ruzatanga 40.000m3, (10.000m3 zikazakoreshwa muri Bugesera na 30.000m3 mu mujyi wa Kigali).

Uruganda rwa Kanyonyomba ruzatwara miliyari enye na miliyoni 440 z’amafaranga y’u Rwanda, uruhare rw’akarere ka Bugesera rukaba ari 50%, angana na miliyari ebyiri na miliyoni 220.

Nyaruguru

Umuyobozi w’akarere ni Habitegeko Francois, yatangiranye na manda muri 2016.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko avuga ko ibikorwa binini byakozwe mu myaka itatu ishize, birimo ibitaro by’icyitegererezo biri kubakwa ku Munini byatangiye kubakwa muri Ukuboza 2017 bikazarangira muri Ukuboza 2019 bitwaye amafaranga 7,910,206,958Frws.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hari gutunganywa imihanda y’ibitaka ifasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko, harimo n’uca ku ishyamba rya Nyungwe, yose hamwe ikazaba ifite ibirometero 55.4. Izarangira itwaye amafaranga 17,398,860,530Frw.

I Nyaruguru kandi ngo bari hafi gushyira kaburimbo mu muhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma w’ibirometero 66.

Nyuma yo kubona ko imihanda y’ibitaka itaramba, Akarere ka Nyaruguru karateganya ko mu myaka ibiri iri imbere bazaba bamaze gushyira kushe (couche) ya kaburimbo mu mihanda ireshya n’ibirometero 35.

Iyo ni umuhanda uva ku Munini ukagera mu Murenge wa Busanze ku mupaka w’u Burundi ureshya n’ibirometero 20, n’uturuka ku ivuriro rya Maraba mu Murenge wa Nyagisozi ukagera mu Nyakibanda mu Karere ka Huye w’ibirometero 15, yombi ikazuzura itwaye amafaranga agera kuri miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyabihu

Umuyobozi w’akarere ni Mukandayisenga Antoinette, amazeho amezi 8 yagiyeho asimbuye Uwanzwenuwe Theoneste.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buvuga ko mu myaka itatu ishize aka karere kabashije kubaka inyubako akarere gakoreramo, ndetse muri aka karere hakaba haranazuye hanatahwa ishuri ryigisha gukora porogaramu za mudasobwa (Rwanda Coding Academy).

Aka karere kavuga ko mu myaka ibiri iri imbere gafite gahunda yo kubaka umuhanda ujya muri Gishwati, mu rwego rwo korohereza aborozi kugeza umukamo ku isoko.

Uwo muhanda uzaba ureshya n’ibirometero 93, muri byo 77 bikazashyirwamo kushe (couche) ya kaburimbo.

Harateganywa kandi guha ingo 100 umuriro w’amashanyarazi, ndetse hakazanubakwa umuyoboro w’amazi meza ureshya na kirometero 20.

Aka karere kavuga ko zimwe mu mbogamizi gahura nazo ari uko amafaranga ava muri Guverinoma abageraho atinze, bikadindiza ibikorwa.

Gasabo

Umuyobozi w’akarere ni Rwamurangwa Stephen, yatangiranye na manda muri 2016.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen avuga ko mu myaka itatu ishize aka karere kubatse mudugudu w’icyitegererezo mu murenge wa Gikomero, ugomba gutuza imiryango isaga 100.

Ku ikubitiro hatujwe imiryango 46, hakaba hategerejwe indi. Uyu mudugudu wuzuye utwaye miliyari imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Abatuye muri uyu mudugudu bakorewe umushinga w’ubworozi w’inkoko 5000, ku nshuro ya mbere zikaba zarabahaye inyungu ya miliyoni 40.

Muri uwo mudugudu kandi harimo agakiriro, ishuri, irerero, isoko rya kijyambere, sacco, ivuriro, ikibuga cy’imyidagaduro, inyubako ikoreramo inzego z’umutekano (polisi, Dasso n’ irondo ry’umwuga) ndetse n’ubuyobozi bw’umudugudu.

Akarere ka Gasabo kavuga ko mu myaka ibiri iri imbere kazaba karujuje inyubako kazajya gakoreramo, iri kubakwa mu murenge wa Remera.

Rwamagana

Umuyobozi w’akarere ni Radjab Mbonyumuvunyi, yatangiranye na manda muri 2016.

Akarere ka Rwamagana kishimira ko mu myaka itatu ishize muri aka karere hubatswe gare abagenzi bategeramo imodoka.

Ni gare yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda angana na 679,676,260. Iyi gare nshya ifite parikingi yakira imodoka 40, ibiro by’aho bakatira amatike n’imiryango y’ubucuruzi 20, aho abagenzi bategerereza imodoka bakaba banahikinga imvura cyangwa izuba n’ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Muhanga

Umuyobozi w’akarere ni Uwamariya Beatrice, yatangiranye na manda muri 2016.

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga kavuga ko mu myaka itatu ishize, aka karere kubatse imihanda kuri km 114,352.

Kirometero 239 z’ imihanda y’itaka byubatswe kuva muri 2010. Muri iyo mihanda yose yubatswe, ibirometero 105.8 ni imihanda y’ibitaka itsindagiye, km7.586 irimo kaburimbo, naho ruhurura zubatswe kuri 0.966km.

Iyo mihanda yose yuzuye itwaye hafi miliyali 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu myaka ibiri iri imbere kugeza muri 2021, hazubakwa hanasanwe imihanda y’ibitaka kuri km 235.77, hazubakwa kandi imihanda ya kaburimbo kuri km 39.167 mu mujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo.

Kirehe

Umuyobozi w’akarere ni Muzungu Gerard, yatangiranye na manda muri 2016.

Mu myaka itatu ishize mu karere ka Kirehe hongerewe amashanyarazi aho abacana amashanyarazi bavuye kuri 21% bagera kuri 43%, ndetse imirenge yose yabonye amashayarazi.

Mu myaka ibiri iri imbere hazongerwa ubuso bwuhirwa imusozi, aho biteganyijwe ko buzava kuri hegitari 2000, bukagera kuri hegitari 2500.

Hazongerwa kandi amashanyarazi, ave kuri 43% agere kuri 55% byashoboka akagera kuri 70%.

Nyarugenge

Umuyobozi w’akarere ni Kayisime Nzaramba, yatangiranye na manda muri 2016.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugrngr buvuga ko bwishimira ko muri iyi myaka itatu hakozwe ubuvugizi, abaturage b’aka karere bakaba bagiye kubona ibitaro bishobora gutanga servisi zose kandi bijyanye n’igihe ubu birimo kubakwa.

Ubusanzwe aka karere kari gasanganywe ibitaro bya Muhima, byakira ababyeyi n’abana gusa.

Akarere kandi kishimira gahunda yo gutuza abaturage neza bava mu manegeka, aho hateganyijwe gutuzwa imiryango 240 mu murenge wa Kigali. Mu myaka ibiri iri imbere, akarere ka Nyarugenge gafite gahunda yo gutunganya site zizaturwamo, hanyuma hakazanuzuzwa site za Gasharu na Rugarama zizaturwamo, ubu zatangiye kubakwa.

Aka karere kandi karateganya kurangiza umuhanda wa kaburimbo uhuza kigali, Kimisagara, Nyakabanda na Nyamirambo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Bravo ku turere twacu muri rusange ndabona twarakoze ibintu byinshi mu myaka itatu ishize. Kigalitoday mwakoze gusesengura iyi nkuru y’ibimaze gukorwa. Ibi biruta kutubwira inkuru za ba mayors beguye cyangwa begujwe. Mujye munatubwira ese nubwo beguye ni ibihe bikorwa bakwibukirwaho bakoze mu gihe cyabo.

Karambizi yanditse ku itariki ya: 28-02-2019  →  Musubize

Kigalitoday muri abambere kabisa itangazamakuru ry’umwuga riduha amakuru acukumbuye congratulation

nkurunziza yanditse ku itariki ya: 28-02-2019  →  Musubize

Burya iyo usobanutse uba usobanutse. Kigalitoday musigaye mugaragaze itandukaniro. murakora inkuru zifatika rwose. Ejo bundi mwagaragaje uko umuganda wagenze mu gihugu none mutweretse ibyo uturere twakoze. Iri niryo tangazamakuru abanyarwanda bifuza. Big up and keep it up!

RUKARA yanditse ku itariki ya: 27-02-2019  →  Musubize

MU KARERE KACU KA RUHANGO NDABONA NTA CYAKOZWE TUZONGERA TUBE ABANYUMA

RUTO yanditse ku itariki ya: 27-02-2019  →  Musubize

Muratubeshye, ubwose ni uturere twose Nyarugenge ko Mutayivuze?

Peyer yanditse ku itariki ya: 27-02-2019  →  Musubize

Urasetsa nawe! Nyarugenge ni abanyamugi babibone buriya bimanye amakuru ya za techniques zabo. Kigali Today mwwakoze inkuru nziza, mukomereze aho.

Kabalisa John yanditse ku itariki ya: 27-02-2019  →  Musubize

Iyi Migambi ya Nyobozi z’uturere ni nziza pe gusa birinde gukabya technike cyane,eg: niyo watwika urutare rukamera nk’urwaKamegeri ntanyungu ya 40million yaboneka muri5000poutry

Habarugira Jackson yanditse ku itariki ya: 26-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka