Malawi yoherereje u Rwanda Theoneste Niyongira ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside

Ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, Igihugu cya Malawi cyohereje mu Rwanda Theoneste Niyongira uzwi ku izina rya Kanyoni, ukurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Ndora i Butare, ubu ni mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Lilongwe muri Malawi
Lilongwe muri Malawi

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda mu itangazo bwashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2023, rivuga ko impapuro zo kumuta muri yombi zari zaratanzwe muri Mata 2019.

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bushimira Malawi kuri iki gikorwa cy’ubutabera iki gihugu cyakoze, ndetse bukanashimira ubufatanye bwaranze ibihugu byombi muri iki gikorwa.

Mu cyumweru gishize, Malawi yatangaje ko u Rwanda rwasabye ko habaho ubufatanye bwo guta muri yombi abantu 55 bahunze, bashakishwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe muri iki gihugu.

Ati “Guverinoma y’u Rwanda yasabye ubufatanye na Guverinoma ya Malawi mu guta muri yombi abantu 55 bakekwaho kwihisha muri Malawi”.

Icyifuzo cy’u Rwanda kije nyuma y’igihe gito Fulgence Kayishema, umwe mu bashakishwa kubera uruhare bagize muri Jenoside, afatiwe muri Afurika y’Epfo nyuma y’imyaka irenga makumyabiri yihishahisha.

Kayishema wakoresheje amazina menshi n’inyandiko mpimbano, harimo na Pasiporo ya Malawi. Guverinoma ya Malawi yavuze ko izakora iperereza ikamenya uko Kayishema yabonyemo iyo pasiporo.

Mu mwaka wa 2019 Igihugu cya Malawi cyohereje Vincent Murekezi, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yari amaze imyaka 15 yihishe muri Malawi.

Mu kwezi gushize kwa Gatanu nibwo nanone hatawe muri yombi Fulgence Kayishema, umwe mu bashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga kubera ibyaha acyekwaho bya Jenoside ,cyane cyane uruhare yagize mu iyicwa ry’abatutsi barenga 2000 muri Kiliziya ya Nyange mu 1994.

Muri iki gihe Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga, rwashyiriweho gukora imirimo yasizwe n’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Serge Brammertz, yavuze ko itabwa muri yombi rya Fulgence Kayishema, ari intambwe nziza iganisha ku gutanga ubutabera ku barokotse, kandi ko uru rwego akuriye ruzakomeza gushakisha abandi bantu bose bacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakihishahisha hirya no hino ku Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Alias ( ABANTU BOSE BAKOZE IBYAHA BY,INYOKOMUNTU BAGOMBA GUFATWA BAGASHYIKIRIZWA UBUTABERA!

ALIAS yanditse ku itariki ya: 13-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka