Maj Gen Vincent Nyakarundi yakiriye inzego z’umutekano z’u Rwanda zasoje inshingano muri Mozambique

Major General Vincent Nyakarundi, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano bakiriye abagize inzego z’umutekano z’u Rwanda zasoje inshingano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Inzego z'umutekano z'u Rwanda zisoje inshingano muri Mozambique
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zisoje inshingano muri Mozambique

Aba bagize inzego z’umutekano z’u Rwanda (Ingabo na Polisi) bari bamaze umwaka muri Mozambique, bakiriwe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe. Izi nzego z’umutekano zari ziyobowe na Maj Gen Alex Kagame.

Maj Gen Vincent Nyakarundi wabakiriye, yabagejejeho ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, wabashimiye uruhare rukomeye bagize mu kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, gutabara no kurinda abasivili, no gufasha abaturage gutaha basubira mu byabo aho abagera kuri 87% bamaze gusubira mu buzima busanzwe.

Major General Vincent Nyakarundi, niwe wakiriye izi Ngabo na Polisi
Major General Vincent Nyakarundi, niwe wakiriye izi Ngabo na Polisi

Maj Gen Nyakarundi kandi yabagaragarije uburyo umutekano wifashe muri iki gihe, anabibutsa ko bagomba gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza mu gukorana na bagenzi babo basanze mu kurinda Igihugu.

Mu gihe izi nzego z’umutekano z’u Rwanda zari zimaze mu Ntara ya Cabo Delgado, zakoze ibikorwa bitandukanye bigamije kurwanya agatsiko k’umutwe w’iterabwoba wa Al Sunna Wa Jama (ASWJ).

Ibi byatumye babasha kugarura amahoro n’umutekano ndetse bifasha abaturage gusubukura ibikorwa bibateza imbere, mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza.

Aba bagize inzego z'umutekano bari bamaze umwaka muri Mozambique
Aba bagize inzego z’umutekano bari bamaze umwaka muri Mozambique

Ntabwo aribyo gusa izi nzego z’umutekano z’u Rwanda zagizemo uruhare, kuko zakoze ibikorwa birimo kubaka no kuvugurura amashuri mu Turere twa Mocimboa da Praia na Ancuabe, gutanga ibikoresho mu gufasha abanyeshuri gusubira ku ishuri, no guha abaturage serivisi z’ubuzima ku buntu ndetse n’ubundi bufasha butandukanye.

Tariki 20 Kanama 2024, nibwo u Rwanda rwohereje muri Mozambique, abandi bagize inzego z’umutekano (Ingabo na Polisi), mu rwego rwo kujya gusimbura aba bagenzi babo bari bamaze umwaka mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru y’iki Gihugu.

Gen Maj Emmy Ruvusha niwe uri mu nshingano zo kuba Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, Joint Task Force Commander, muri Mozambique.

Basabwe gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza
Basabwe gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka