Maj. Gen. Alex Kagame yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Maj. Gen. Alex Kagame, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, na ho Maj. Gen. Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere muri RDF.

Maj. Gen. Alex Kagame yagizwe Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara
Maj. Gen. Alex Kagame yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara

Maj. Gen. Andrew Kagame asimbuye kuri uyu mwanya Umugaba w’Inkeragutabara Maj. Gen (Rtd) Amb Frank Mugambage nawe wagiye kuri uyu mwanya asimbuye Gen. Fred Ibingira.

Maj Gen Alex Kagame yari aherutse gusoza inshingano nk’umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Joint Task Force Commander, muri Mozambique asimburwa na Maj.Gen. Emmy Ruvusha.

Maj Gen Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y'Iburasirazuba
Maj Gen Andrew Kagame agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba

Maj. Gen. Andrew Kagame wagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya mbere ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba yari asanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara akaba asimbuye Maj. Gen Emmy Ruvusha uherutse kugirwa umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka