Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori by’isabukuru ya 25 ya Unity Club
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanyamuryango wa Unity Club Intwararumuri, abarinzi b’igihango n’urubyiruko mu ihuriro ngarukamwaka rya 14, rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ndi Umunyarwanda, Igitekerezo-ngenga cy’ukubaho kwacu’.

Iryo huriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri, ryahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, uwo muryango umaze ubayeho.
Mu ijambo Madamu Jeannette Kagame yagejeje ku bitariye iryo huriro, yavuze ko isabukuru y’imyaka 25 Umuryango Unity Club umaze yizihizwa uyu munsi, isobanuye byinshi mu mateka y’Abanyarwanda.
Yagize ati “Iyi sabukuru ihatse byinshi mu mateka yacu. Twambaye impumbya, dufatira iry’iburyo abavunyi bacu, batugaruriye u Rwanda rwongera kuba urwa Kanyarwanda”.
Muri iryo huriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter, hamuritswe ubushakashatsi ku ngaruka zikomeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagize ku rubyiruko, no gushaka ingamba zakoreshwa mu gukemura ibibazo byabo, hirindwa ko byaba uruhererekane.
Mu kiganiro mbwirwaruhame kivuga “Uruhare rwa Unity Club mu rugendo rw’imyaka 25 mu gutanga umusanzu wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda”, cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ibikorwa uwo muryango wakoze ariko ko hari n’ibigekenewe gukorwa.

Minisitiri Dr Bizimana yagize ati “Mu bikorwa uwo muryango wakoze, twavugamo nko kuba waratangije ibiganiro by’ukuri no kwizerana mu Banyarwanda”.
Ikindi yavuze ni uko hagikenewe gukomeza gutoza abato indangagaciro z’Ubunyarwanda mu muryango no mu mashuri.
Bikurikire muri iyi video:
Inkuru zijyanye na: Unity Club Intwararumuri
- Urunigi: Umuvugo wa Hon. Bamporiki ku isabukuru ya 25 ya Unity Club Intwararumuri
- 1996 – 2021 : Imyaka 25 irashize u Rwanda ruganura urumuri rw’ubumwe
- Intwaza mu Mpinganzima
- Uruhare rw’urubyiruko mu gushimangira Ubunyarwanda
- Leta yashyize ingufu mu burezi bushingiye kuri Ndi Umunyarwanda
- Ndi Umunyarwanda: inkingi y’uburere buboneye mu muryango
- Uruhare rw’Abarinzi b’Igihango mu kubaka Ubunyarwanda
Ohereza igitekerezo
|
Umuyobozi wa RHA Rwanda Housing Athority twieereko ijambo nyakubahwa Paul Kagame yavuze riribumwigishe guca bugufi mu kazi, agatangira guha agaciro abandi mu kazi. RGB yarikwiye kuzakora isuzuma ry ibibera muri kiriya kigo.bisigaye biteye agahinda.