Madamu Jeannette Kagame yatangije Imbonezamikurire y’Abana Bato muri Village Urugwiro
Madamu Jeannette Kagame yatangije ku mugaragaro imbonezamikurire y’abana bato (ECD) muri Village urugwiro ryiswe ‘Eza-Urugwiro ECD Centre’ riherereye muri Perezidansi y’u Rwanda.
- Batangije imbonezamikurire y’abana bato
Madamu Jeannette Kagame mu butumwa yanyujije kuri Twitter, tariki 01 Nzeri 2022 yavuze ko ari umugisha kuba yitabiriye igikorwa cy’indashyikirwa cyo gufungura iri rerero.
Eza-Urugwiro ECD Centre yatangijwe mu 2021 n’Ibiro bya Perezida ku bufatanye na Imbuto Foundation ndetse na Unity Club. Muri iri rerero hatangirwa serivisi zigenewe abana b’abakozi ba Village Urugwiro.
Kuva ku bana bafite amezi 6 kugeza ku myaka 3 ni bo bakirwa muri iri rerero mu rwego rwo gufasha ababyeyi by’umwihariko abamaze igihe gito babyaye gukomeza konsa no mu gihe barangije ikiruhuko cyo kubyara.
- ECD Centre yo muri Village Urugwiro izita ku bana bafite kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itatu
Serivisi zitangirwa muri ‘Eza-Urugwiro ECD Centre zirimo uburezi ndetse abana bagahabwa umwanya wo gukina, bakanatozwa uburere buhabwa umwana ukiri muto.
Abandi bayobozi bifatanyije na Madamu Jeannette Kagame muri iki gikorwa ni Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Minisitiri muri Perezidansi Judith Uwizeye, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana, Nadine Umutoni Gatsinzi n’Umuyobozi uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.
- Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
What a blessing to have witnessed the most adorable inauguration and graduation this morning!
First Lady Mrs Jeannette Kagame joined proud parents to celebrate the first Academic success
of their little angels at the newly inaugurated
EZA - Urugwiro #ECDCentre. pic.twitter.com/tdxjjgnnqr— First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) September 1, 2022
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|