Madamu Jeannette Kagame yashimiye Fatima Maada Bio watorewe kuyobora OAFLAD
Madamu Jeannette Kagame yashimiye mugenzi we Fatima Maada Bio, watorewe kuyobora Umuryango w’abadamu b’Abakuru b’ibihugu ugamije iterambere, Organization of African First Ladies for Development (OAFLAD).

Abatorewe kuyobora uyu muryango ni Fatima Maada Bio, ku mwanya w’Umuyobozi mushya wa OAFLAD, na Dr. Ana Dias Lourenço, watorewe kuba Umuyobozi wungirije.
Madamu Jeannette Kagame yabifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya batorewe, ndetse abizeza gukorera hamwe kugira ngo bagere ku ntego z’Umuryango.
Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bashinze uyu muryango w’abadamu b’Abakuru b’ibihugu mu 2002, icyo gihe ukaba wari ugamije kurwana SIDA, (Organization of First Ladies against VIH / AIDS - OAFLA).
Kuva mu 2004-2006, Madamu Jeannette Kagame yaje gutorerwa kuwuyobora, ndetse kugeza ubu ni umwe mu bagize komite nyobozi ya OAFLAD.
Aya matora yabereye mu Nteko rusange ya 29 ya OAFLAD, yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia.
Ohereza igitekerezo
|