Madamu Jeannette Kagame yasangiye Noheli n’Ubunani n’abana bato (Video)

Madamu Jeannette Kagame ku wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023 yataramanye n’abana baturutse hirya no hino mu Gihugu, abifuriza iminsi mikuru myiza ya Noheli n’Ubunani.

Ni ibirori byabereye muri Village Urugwiro byateguwe mu rwego rwo gusangira ndetse no kubasusurutsa basoza umwaka wa 2023, byitabwirwa na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange.

Ibyo birori byaranzwe n’ibikorwa by’imyidagaduro birimo udukino, imbyino, gushushanya, gukina umupira, gusoma ibitabo, abana berekana impano zabo, n’ibindi. Ibi birori byayobowe n’abana Theia Rwahigi Ishimwe afatanyije na Yuhi Nicky Daicky.

Irankunda Abi Divine w’imyaka icyenda, wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza kuri G. S Mwulire II, ni we wavuze umuvugo yise ‘Agaciro kanjye, ubuzima bwanjye’ avuga ko yishimiye kuba yahuye na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame.

Ati “Meze neza kuko nahuye n’umuyobozi nkunda cyane, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame. Ndisanzuye, ndumva merewe neza cyane. Yampaye impano nziza zishimishije cyane.’’

Madamu Jeannette Kagame yageneye impano aba bana zitandukanye zirimo ibikoresho by’ishuri, ibikinisho, imipira yo gukina, ibikapu byo gutwaramo ibikoresho by’ishuri n’ibindi.

Mu mpera za buri mwaka, Madamu Jeannette Kagame, yakira abana baturutse hirya no hino mu gihugu bakagirana ubusabane, bakanasangira, bakifurizanya gusoza umwaka neza no kwinjira mu wundi mwaka bishimye.

Kuri iyi nshuro basoje ibirori bakina imikino itandukanye, bifurizanya kuzatangira neza umwaka wa 2024.

Yageneye impano abana
Yageneye impano abana

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Twifite umubyeyi udukunda

Silas yanditse ku itariki ya: 17-12-2023  →  Musubize

Kuba dufite ababyeyi beza batuyoboye(barenze ku kuba Ari abayobozi bakanatibera ababyeyi) ni cyo turusha abandi. Ni ryo banga Abanyarwanda tugendana abanyamahanga bayobewe(bimwe intore Tuyisenge yavuga)

Nange Imana izampe umugisha wo guhura n’umwe mu babyeyi b’igihugu cyange. Nakuze nifuza kuzareba Muzehe wacu mwiza mu maso(Ndavuga Nyakubahwa His Excellence) none nshaje ntamubonye😥😥 ariko ntacyo n’iyo mubonye kuri tv biranezeza. Mumuntahirize. Ndamukunda cyaneeee we na Nyakubahwa Mudamu we. Ndabakunda cyaneeeeeee. Kandi ibyo bakora byose baba baduha urugero rwiza tuzarukurikiza. Mubadihere intashyo🙋🙋 muti:"abana banyu babahoza ku mutima♥️

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-12-2023  →  Musubize

Twifite umubyeyi udukunda

Silas yanditse ku itariki ya: 17-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka