Madamu Jeannette Kagame yasabye abakiri bato gukomeza kubakira kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Madamu Jeannette Kagame, akaba n’Umukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, mu mpera z’icyumweru yifatanyije n’abanyamuryango ba Unity Club, Abarinzi b’Igihango, Urubyiruko n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka rya 16 rya Unity Club ryabereye kuri Intare Conference Arena, asaba abakiri bato gukomeza kubakira kuri Ndi Umunyarwanda.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abitabiriye ibi biganiro kumva agaciro k’insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda, igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu”.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kumva agaciro k’insanganyamatsiko bisaba gusubiza amaso inyuma gato no kureba ibyubatswe muri iyi myaka hafi 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, bikabatera kunezezwa n’ibimaze kugerwaho mu rugendo rw’ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yagize ati “Twahisemo kuba umwe icyo twiyemeje ni u Rwanda rudaheza, u Rwanda rw’abunze ubumwe, barukunda, barukorera, kandi bakarurinda”.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nubwo kuba Intwararumuri ari umuhamagaro bihitiyemo nk’abanyamuryango, bifuza ko n’abakiri bato babashyigikira muri uwo muhamagaro kugira ngo urumuri bakomeze kurugeza kuri bose.

Ati “Kuba Abanyarwanda bataraheze mu icuraburindi ni uko byaharaniwe bigatwara n’ikiguzi tutabonera agaciro. Bikwiye kuba isomo ry’ubuzima kandi bikaba umusingi uhoraho w’ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko Ndi Umunyarwanda ari inshingano n’uburenganzira, ari yo mpamvu ikwiye kuba intero n’inyikirizo mu byo abantu bakora byose.

Ati “Aho ni ho Ndi Umunyarwanda izava mu mvugo gusa ahubwo iturange mu byo dukora byose kugeza no mu byo twakwita isano yacu bityo n’abadukomokaho bazakure bafite za ndangagaciro zacu na kirazira bikwiye kuturanga”.

Yakomeje avuga ko Unit Club yiyemeje gukomeza gutanga umusanzu wo kurebera hamwe n’izindi nzego uko gahunda ya Ndi Umunyarwanda yagezwa ku Banyarwanda bose aho bari hose.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko bazirikana kandi bishimira amahirwe yo kuba mu bihe byose bikomeye u Rwanda rwarabonye abarurebera mu njishi ya Ndi Umunyarwanda bakarurinda kuzima kandi rukaba rwarabyaye n’intwari.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuva tariki 25 Ukwakira 2023 hatangijwe gahunda yo kwizihiza abarinzi b’igihango bagashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa byabaranze cyangwa bibaranga mu buzima bwabo mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “ Nagira ngo dufate umwanya w’Abarinzi b’igihango dukeza muri iri huriro abariho n’abatakiriho”.

Yibukije abitabiriye iri huriro ko bafite umukoro ukomeye ariko ushoboka wo kuraga abana babo ibyiza bibumbatiye ubumwe.

Ati “Ntidukwiye gutsindwa n’ingeso mbi, twavugamo ikimenyane, munyangire, gushaka indonke gutonesha n’ibindi byatuma duteshuka ku gitekerezo ngenga cya Ndi Umunyarwanda”.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko batabaye maso bishobora kubasubiza mu icuraburindi u Rwanda rwigeze kubamo.

Ati “Rubyiruko bana bacu ni mwe Igihugu gitezeho imbaraga n’ubushobozi. Uwo musingi twubatse mwiteguye gute kwakira iyi nkoni y’Abarinzi ba Ndi Umunyarwanda. Turabasaba gukunda Igihugu mukarangwa n’ikinyabupfura ndetse n’imyitwarire ikwiye kuko ari byo bizatuma mugira icyerekezo gihamye kandi gifite intego iganisha ku iterambere rirambye ry’Igihugu cyacu”.

Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko atari bato bo kutumva umurongo Igihugu cyihaye.

Ku bakuru, yabasabye guharanira iteka kumenya gushishoza icyashaka guhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda bakagikumira hakiri kare.

Ati “Ubunyarwanda n’u Rwanda ni bikuru kuri twe twese. Mu gutangiza iri huriro rya 16 twese intero ibe imwe, kureba kure twiyubakira ubumwe bwacu, si ubwa none kuko bwahozeho kuva kera dusenyere umugozi umwe abato n’abakuru twifurizanye ibyiza, tubumbatire isano muzi yacu ituranga, twirinde uwatuyobya abatabyumva turindane muri urwo rugendo, twimakaze ibyiza bitubereye. Ngibyo ibyiza bya Ndi Umunyarwanda”.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka