Madamu Jeannette Kagame yasabye abafite inshingano z’ubuyobozi kurangwa n’ubumwe n’urukundo

Madamu Jeannette Kagame yasabye abafite inshingano z’ubuyobozi guhuza imbaraga zituma abo bayobora bagira imibereho myiza, no kurushaho kurangwa n’ubumwe n’urukundo.

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho mu masengesho y’abayobozi ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship yabereye i Kigali.

Aya masengesho yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame yarimo abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo iz’abikorera, imiryango itari iya Leta n’abayobozi mu nzego bwite za Leta.

Ni amasengesho ngarukamwaka ategurwa n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship akaba atanga umusaruro ufatika kuko yitabitrwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye nk’uko Dr. Birahira Williams umwe mu bayobozi b’uyu muryango yabitangaje.

Ati “ Kubw’uyu munsi twaje tuje kuganira ku buzima bushingiye ku mahame y’Imana tukibukiranya no guhora dushima ubuzima bwacu bwa buri munsi tukamenya uko duhagaze ubu ngubu ndetse tukanategura uko duhagaze ejo hazaza hacu hashingiye ku Mana. Tuziko ko umuntu ashobora gukora amakosa ejo agahindukira akavuga ati nange nkwiriye kugenda uko Imana ishaka imikorereye igahinduka kandi ikagaragarira abaturage bose”.

Inshuti y’u Rwanda, Pastor Rick Warren nk’umwigisha mukuru muri aya masengesho yasabye abayobozi kugira umwete wo kwita ku bandi no gukoresha impano bafite mu kuba igisubizo kubo bashinzwe kureberera.

Ati “ Ese icyo wahawe ugikoresha ute? Imana ntizakubaza ibyo yahaye abandi, niyo mpmvu udakwiye kugira ishyari ku bintu utahawe kuko Imana ntizagucira urubanza ku bintu itaguhaye ahubwo izakubaza ibyari mu nshingano zawe uwo uriwe, ububasha ufite ubutunzi kandi buri wese hano arabifite isengesho ryanjye ninongera kubabona nuko buri wese yatekereza uko akoresha ubushobozi yahawe”.

Umuvugabutumwa, Pst. Andy Wood ukorana na Pastor Rick Warren nk’uzamusimbura mu mirimo ye y’ivugabutumwa yashimye Imana ko irimo gukoresha abanyarwanda ibitangaza, ibi akabihera ku rugendo bamaze kugenda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, maze asaba abayobozi kwigirira icyizere cyo gukora ibirenze ibyo bakora kuko Imana ifite ububasha bwo kubakoresha ibikomeye.

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Pasiteri Rick Warren, wabaye inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda mu byiza no mu bibi.

Ati “Ku nshuti yacu Pasiteri Rick, watubereye uw’agaciro n’ingirakamaro, wahagararanye natwe mu bibazo n’ibigeragezo bigaragara n’ibitagaragara, mu mbogamizi n’intsinzi. Sinshidikanya ko wishimira intambwe dukomeje gutera nk’uko natwe tuyishimiye.”

Madamu Jeannette Kagame Kagame yasabye abafite inshingano z’ubuyobozi guhuza imbaraga zituma abo bayobora bagira imibereho myiza.

Ati “ Bantu mwese muri hano dufite umugisha inyigisho tuvana hano turi abumugisha kuba turi hano twese inyigisho tuvana hano nizo zituma tugera kurundi rwego mu byiciro bitandukanye duhujwe n’ubuntu, ukwizera, n’urukundo rw’Imana n’ibindi biremwa nizeye kandi ko tumimo guhana ibitekerezo by’ukuri abafite uburyo bwo kuzana impinduka bagomba kubikora imibereho myiza y’abandi n’inshingano tugomba guhuriraho”.

Yifashishije amagambo aboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Imigani 3:27-28, ahagira hati “Abakwiriye kubona ibyiza ntukabibime, niba bigushobokera. Ntukarerege mugenzi wawe uti “genda uzagaruke ejo mbiguhe”, kandi ubifite iruhande rwawe.”

Aha ni ho Madamu Jeannette Kagame yahereye avuga ko “Twunze ubumwe mu kwizera, ku bw’urukundo rw’Imana n’ibyo yaremye byose. Abagiriwe ubuntu bwo kugira urubuga rwo guharanira impinduka bagomba kubikora, imibereho myiza y’abandi, ni inshingano zacu.”

Amasengesho nk’aya ahuza abayobozi mu nzego zitandukanye aba buri mwaka ubu akaba abaye ku nshuro ya 29, amasengesho y’uyu mwaka akaba yari afite intego yo kugira indagaciro z’ubumana mu miyoborere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka