Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuhuzabikorwa wa UN Rwanda

Madamu Jeannette Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, yakiriye Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, Dr. Ozonnia Ojielo bagirana ibiganiro birebana n’ubufatanye hagati y’Umuryango Imbuto Foundation na UN Rwanda.

Amakuru yatangajwe n’Imbuto Foundation avuga ko ibi biganiro byibanze ku mahirwe ari mu bufatanye mu bikorwa bitandukanye bya Imbuto Foundation.

Imbuto Foundation ikora ibikorwa bitandukanye mu nzego z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

Ibindi bikorwa yitaho harimo guteza imbere uburezi ariko cyane cyane ku bana b’abakobwa batsinda neza amasomo baturuka mu miryango itishoboye, aho bahawe izina ry’Inkubito z’Icyeza.

Imbuto Foundation ifite icyerekezo cyo kugira igihugu gifite ubushobozi kandi gituwe n’Abanyarwanda bihesha agaciro.

Intego yabo ni ugushyigikira iterambere ry’umuryango ufite ubuzima bwiza, ujijutse kandi wihagije mu bukungu.

Uyu muryango ugira indangagaciro yo kuba abadahigwa, ubunyangamugayo, gutahiriza umugozi umwe no kwiyemeza kugera ku ntego.

Ibikorwa by’Imbuto Foundation bijyanye na gahunda za Leta, ikaba yuzuza inshingano zayo ibinyujije mu buvugizi ikora, kwegera imiryango itandukanye, kwigisha, gushimangira ubufatanye no gushyigikira urubyiruko rufite impano.

Ubufatanye bwa UN mu Rwanda na Imbuto Foundation buzongera imbaraga zo gushyigikira ibikorwa by’iterambere bitandukanye bikorwa n’uyu muryango.
Mu muryango Imbuto Foundation, ugendera ku gitekerezo- shusho ‘’Imbuto’’ kigira kiti: ‘’ Akabuto gatewe mu gitaka giteguwe neza, kakuhirirwa, kagahabwa iby’ingenzi byose, karakura kakavamo igiti cy’inganzamarumbo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Buri wese azi akamaro kigiti cyaba ikimbuto ziribya cyangwa ibindi bikoresho tutibagiwe nibicanwa,ningenzi rero gutekereza mururworwego .

Rwakirenga eugene yanditse ku itariki ya: 3-02-2023  →  Musubize

Mubyukuri imbuto nziza ivamo icyororo cyizaa ingirakanaro,turabashimira cyane bayobozi bacu iyintego mwafashe idatezuka yo gufasha abana muri rusange cyane banyampinga ndabashimiye mbikuye kumutima.

Rwakirenga eugene yanditse ku itariki ya: 3-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka