Madamu Jeannette Kagame: Kurandura ubukene bw’uruhererekane bisaba kumenya impamvu zabwo
Madamu Jeannette Kagame witabiriye inama mpuzamahanga ku iterambere ry’umuryango i Doha muri Qatar, inama yanahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’Umwaka Mpuzamahanga w’Umuryango, yatanze ibitekerezo byafasha mu kurandura ubukene bukabije busa n’uruhererekane, ariko habanje kwita ku kumenya impamvu zabwo, gusesengura no kumenya neza ingaruka bufite ku muntu.

Mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko iganisha ku gutsinda ubukene no gukora ibishoboka byose kugira ngo budakomeza kwibasira abatuye Isi, yasabye abayitabiriye kongera gutekereza ku bijyanye n’imyumvire ikikije ubukene, ndetse no guharanira kuburandura burundu.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko umugabane wa Afurika wagiye usubizwa inyuma n’ibikorwa byinshi kandi bigambiriwe byo gucukura umutungo kamere wa Afurika, imyenda itagira ingano ndetse na politiki z’ubukungu zibangamira iterambere ry’uwo Mugabane. Madamu Jeannette Kagame avuga ko sosiyete ifite ubuzima bwiza kandi iteye imbere ituma habaho imiryango iteye imbere kandi iyo miryango ikagira n’uruhare mu gutuma sosiyete ikomeza kumera neza.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko muri uyu mwaka wa 2024, hazirikanwa imyaka 30 ishize Abanyarwanda bubaka Igihugu cyabo nyuma y’uko kibohowe. Yavuze ko kuva mu mwaka wa 2000, ubukungu bw’Igihugu bwikubye inshuro zirindwi, icyizere cyo kubaho na cyo cyavuye ku myaka 47 kigera ku myaka 70, kandi urugendo rukaba rugikomeje.
Mu bindi yasangije abitabiriye iyo nama, ni uko mu Rwanda, 99% by’abana b’abakobwa bari mu ishuri, gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ikaba ishyirwa mu bikorwa mu gihugu cyose, kandi hagakorwa ibishoboka byose kugira ngo abana ntibate ishuri.

Yavuze kandi ko amategeko y’u Rwanda atemera ko abana bashyingirwa batarageza imyaka y’ubukure. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ahazaza h’abafite byinshi, hafitanye isano n’ah’abafite ibyo bakeneye, asaba abantu kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije Isi, birimo ubukene bukabije, ibibazo by’ubukungu ndetse n’ibirebana n’umutekano.
Iyo nama yo ku rwego rwo hejuru, yateguwe na Doha International Family Institute, ikaba ari umunyamuryango wa Qatar Foundation. Iyo nama igamije kurebera hamwe uko harandurwa ubukene bukabije, binyuze mu kuzamura imibereho y’abagize umuryango. Yitabiriwe n’abantu barenga 2,000 baturutse mu bihugu 80 byo hirya no hino ku Isi, harimo abayobozi bo mu nzego zitandukanye, abashakashatsi, abayobozi b’urubyiruko, n’abandi.
Mu mwaka wa 1994, nibwo Umuryango w’Abibumbye washyizeho Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango, nyuma yo kubona ko umuryango ukeneye umwihariko, bityo abawugize bakaba bakeneye kurindwa ndetse no kurengerwa hagendewe ku byo ibihugu byumvikanaho.
Ohereza igitekerezo
|