Madamu Jeannette Kagame arahumuriza abatinya gushinga ingo

Madamu Jeannette Kagame avuga ko ibibazo bisigaye biba mu ngo z’Abanyarwanda bituma hari abato bica intege bagatinya gushinga ingo bitahozeho, bityo ko bishobora no kurangira umuntu akajya gushinga urugo yumva ko agiye aho azakundwa nk’uko byahoze kera.

Ibyo Madamu Jeannette Kagame yabivugiye mu kiganiro cyahuje abayobozi bakiri bato (Young Leaders Fellowship) cyabaye kuri uyu wa 11 Mutarama 2020, aho na we yaganirije abacyitabiriye, akaba yabigarutseho ubwo yari abajijwe ku bibazo ingo zirimo guhura na byo muri iki gihe.

Mu gusubiza icyo kibazo, Madamu Jeannette Kagame, yavuze ko hari ibibazo binyuranye byugarije imiryango, gusa ngo ntibyahozeho, kuko bimwe biva mu mico y’ahandi bityo ko bitagomba gutera ubwoba abato bifuza gushaka.

Yagize ati “Hari kunanirwa guhuza inshingano zo kuba umubyeyi, ikibazo cy’ingo zisenyuka mu buryo bukabije, abashakanye bapyinagaza bagenzi babo ku buryo bitera impungenge abato bifuza kubaka imiryango yabo. Ariko narema agatima abato bari hano, kuko ibi byo kubana nabi ntabwo ari umuco nyarwanda”.

Ati “Usubiye mu mateka, iyo kera basezeraga umugeni bamwizezaga ko aho agiye ari heza cyane, ibidutera ubwoba rero by’aho tugiye, ngo umugabo ni ‘umwana w’undi’ ni imico y’ahandi. Ubundi kwari ukugenda bavuga ngo uzamuteteshe, uzamukumbure muri kumwe, umuntu akumva yabijyamo”.

Akomeza avuga ko ibyo ari byo byagombye kugaruka kuko zari indangagaciro nziza zatumaga abantu babana neza.

Ati “Ndumva dukwiye gusubira mu mateka yacu tukajya kuvoma muri za ndangagaciro z’ubupfura, z’ubunyangamugayo, ibintu byose byatumaga abantu bakomera kuko byari igisebo kuba umuntu yahohotera uwo babana. Kuba rero twarabihaye intebe ubu, wenda turazira amateka kuba twarabikuye mu mahanga, tukabyitirirwa, mureke dushakishe umuco wacu”.

Madamu Jeannette Kagame kandi yasabye ababyeyi kugira intego yo guhorana imyitwarire myiza kuko ngo ari igisebo kumva umwana atinya kuvuga ko runaka ari umubyeyi we kubera ibyo yamubonyeho byamusebeje, bityo umwana niyitwara nabi atazavuga ko ari urugero yahawe n’umubyeyi we.

Yunzemo ko icyo abashakana muri iki gihe bagomba kumenya ari uko iyo umuntu ashatse hari byinshi bigomba guhinduka byanze bikunze, nko kumenya amasaha yo gutaha bitandukanye no mu gihe umuntu yabaga wenyine, hakabaho kwiyubaha no kubaha uwo mwashakaye.

Icyo kiganiro cyitabiriwe n’abantu bagera kuri 300, ahanini bakaba bagiye baza nk’abakuriye umuryango, ni ukuvuga umugabo n’umugore.

Andi mafoto:

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mwaramutse,
Jyewe numva ubushake bwa politique bwa hahaboneka hakigishwa Bose kubahana umugabo n’umugore kurundi rugero,hakigishwa indangagaciro za kera zikibutswa nk’uko Nyakubahwa Madame wa President wa Repuburika y’u Rwanda yabivuze.

Ndayisaba yanditse ku itariki ya: 15-01-2020  →  Musubize

Mwaramutse,
Jyewe numva ubushake bwa politique bwa hahaboneka hakigishwa Bose kubahana umugabo n’umugore kurundi rugero,hakigishwa indangagaciro za kera zikibutswa nk’uko Nyakubahwa Madame wa President wa Repuburika y’u Rwanda yabivuze.

Ndayisaba yanditse ku itariki ya: 15-01-2020  →  Musubize

ntacyo nijeje uyu mubyeyi,kubera ko n ubuzima busigaye busharira

mupicé yanditse ku itariki ya: 13-01-2020  →  Musubize

Nitwa kwizera Betty igitecyerezo cyajye nuva hakogerwa ubukagura mbaga kubantu bagashakana umwe ntagushaka kuzamurwa nudi ahubwo hakabaho gushikariza urubyiruko gukora bakiteza imbere kuruta kubitegereza kumugabo cg umugore ikindi gisenya igo nukutabwizanya ukuri kd twibeshya ko ukuri guhera kd kuratinda kukagaragara kko ntigutsirwa habeho kubwizanya ukuri twubake umuryago mwiza inshigano zozo zokzokur

Kwizera betty yanditse ku itariki ya: 12-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka