Madamu Jeanine Munyeshuli yirukanywe ku mirimo yari ashinzwe

Minisitiri w’Intebe, mu izina rya Perezida wa Repubulika, yirukanye mu nshingano Madamu Jeanine Munyeshuli nk’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari, muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Madamu Jeanine Munyeshuli
Madamu Jeanine Munyeshuli

Ntabwo hatangajwe impamvu yihariye yatumye Munyeshuri akurwa mu nshingano yakoraga muri iyi Minisiteri.

Madamu Jeanine Munyeshuli yatangiye izi nshingano nk’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ishoramari rya Leta no Kwegeranya Imari, muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) muri Kanama 2023.

Mbere yo kujya muri izo nshingano, Jeanine Munyeshuli, yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Global Health Equity ndetse akaba yari mu bagize Inama y’Ubutegetsi yayo. Munyeshuli yanakoze muri Cogebanque Plc ari Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’ubukungu (Masters in Economics and Statistics), yakuye muri Kaminuza y’i Genève mu Busuwisi.

Kuva mu 1998, Munyeshuli yakoreye ibigo bitandukanye mu Busuwisi birimo Picket Group na Unigestion mu bijyanye n’imari.

Kuva mu 2017, yakoreye ikigo cya SouthBridge Rwanda nk’umugishwanama ndetse aba n’umuyobozi wacyo ushinzwe ibikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka