Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Madame Jeannette Kagame yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatumye Abanyarwanda bamenya agaciro ko kuba umwe nta kureba aho undi aturuka.

Madame Jeannette Kagame ubwo yatangaga ikiganiro mu ihuriro ryiswe "Global Citizen Forum'
Madame Jeannette Kagame ubwo yatangaga ikiganiro mu ihuriro ryiswe "Global Citizen Forum’

Yabitangarije mu kiganiro yatanze ku bumwe n’ubwiyunge, yagejeje ku bitabiriye ihuriro mpuzamahanga rya Global Citizen Forum, iteraniye i Montenegro guhera kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukwakira 2017.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni, Guverinoma yasimbuye iyateguye ikanashyira mu bikorwa iyo Jenoside yatangiye kubaka igihugu ihereye ku gushyiraho ikigo cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Yagize ati “Twahisemo kwihuza, duhitamo gukora biciye mu mucyo, duhitamo kureba kure. Uyu musingi watumye u Rwanda rutangira kwiyubakira ahazaza hashingiye ku burezi bufite ireme kuva mu mashuri abanza kugera mu yisumbuye.”

Yakomeje agira ati “Twashyize imbaraga mu kongera umubare w’abajya mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugira ngo bidufashe kwagura ubukungu no guteza imbere abaturage nk’uko biri mu ngamba z’igihugu.”

Akon ni umwe mu bantu bakomeye wari witabiriye iri huriro
Akon ni umwe mu bantu bakomeye wari witabiriye iri huriro

Ibyo Madamu Jeanne Kagame yatangaje bigaragarira no mu mibare aho kugeza ubu,mu mashuri ya kaminuza 46 abanyeshuri bagera ku bihumbi 100 bamaze gusoza amasomo yabo mu myaka 20 gusa.

Bitandukanye n’uko kuva mbere ya Jenoside, kaminuza imwe rukumbi yari iriho itigeze isohora abanyeshuri barenga 2.500 mu myaka igera kuri 40 yamaze.

Iryo huriro Jeannette Kagame yitabiriye ni umwanya mwiza wo guhura kw’abayobozi bagasangira ibitekerezo na bagenzi babo barimo abayobora inganda, ba rwiyemezamirimo n’ibyamamare.

Ihuriro ry’uyu mwaka rifite itandukaniro ry’uko abaryitabiriye bafite ubunararibonye bw’imyaka irenga 10 mu bikorwa bitandukanye nko mu iterambere, ibikorwa bya kimuntu n’ubukungu.

Iri huriro ni umwanya mwiza ku bayobozi wo gusangira ibibazo byugarije isi, ariko hakanashakwa umuti w'uko byakemuka
Iri huriro ni umwanya mwiza ku bayobozi wo gusangira ibibazo byugarije isi, ariko hakanashakwa umuti w’uko byakemuka

Madame Jeannette Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwabonye ko imbibi ntacyo zimaze, bituma ruba igihugu buri wese yisangamo. Yasobanuye ko kuri ubu,Abanyafurika baza mu Rwanda nk’abisanga kandi bagahabwa viza bageze mu gihugu.

Ati “Kuri twe kugirana imibanire myiza n’abantu bose tubifata nk’itegeko, bitewe n’uko hari bamwe muri twe bakuriye mu buhungiro, baranzwe no guhezwa”

Yagarutse no kuri gahunda yo guha ubwisanzure urujya n’uruza rw’abantu mu Rwanda ndetse no gucyura impunzi. Avuga ko u Rwanda rutareka kwakira abaturanyi bari mu bibazo kuko rubafata nk’abarwo.

Ati “Nk’urugero, twahaye ikaze ibihumbi n’ibihumbi by’impunzi kandi tuziha ibikenerwa by’ibanze, birimo kwiga, kwivuza nk’uko abaturage bacu babihabwa kuko twizera ko impunzi ari abantu nk’abandi bakwiye guhabwa agaciro.”

Yavuze no ku manza za Gacaca zihutishije ubutabera, zigacira imanza abantu barenga miliyoni ebyiri mu myaka 10 ugereranije n’imyaka 100 zari kumara iyo zicibwa n’inkiko zisanzwe.

Madame Jeannette Kagame yagaragaje kandi ko ababazwa n’ahandi hirya no hino ku isi aho abantu bagipfa bazize ubwoko bwabo, ariko agaragaza ko yizera ko hari ikizakorwa abaziza abandi amoko bagahagarikwa.

Yashimye uruhare rw’ihuriro rya Global Citizen Forum, ku ruhare ryagize rwo kwibutsa abantu ko bakwiye kubana mu mahoro.

Abantu bakomeye nk’umuhanzi Akon, Umuyobozi wa UNESCO Irina Bokova, Umugore wa Tony Blair, Cherie Blair, ni bamwe mu batanze ibiganiro muri iryo huriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka