Madame Jeannette Kagame yakiriye madame wa Perezida wa Bénin

Madame Jeannette Kagame yakiriye Madame Claudine Talon uje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Madame Jeannette Kagame yakiriye madame wa Perezida wa Bénin ku kibuga cy'indege i Kanombe
Madame Jeannette Kagame yakiriye madame wa Perezida wa Bénin ku kibuga cy’indege i Kanombe

Yamwakiriye ku kibuga cy’indege i Kanombe ku mugoroba wo ku itariki ya 07 Ugushyingo 2016.

Biteganyijwe ko Madame Claudine Talon azasoza uruzinduko rwe mu Rwanda tariki ya 11 Ugushyingo 2016.

Madame Jeannette Kagame yakiriye madame wa Perezida wa Bénin, Madame Claudine Talon
Madame Jeannette Kagame yakiriye madame wa Perezida wa Bénin, Madame Claudine Talon

Madame Claudine Talon aje mu Rwanda nyuma y’iminsi micye Perezida wa Benin Patrice Talon nawe agiriye uruzinduko mu Rwanda. Yageze mu Rwanda ku itariki ya 29 Kanama 2016.

Madame Janet Kagame yakiranye urugwiro madame wa Perezida wa Benin
Madame Janet Kagame yakiranye urugwiro madame wa Perezida wa Benin

Mu ruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda, Perezida Patrice Talon yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Yasuye kandi Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’igice cyagenewe inganda kiri i Masoro (Special Economic Zone) n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Abakuru b’Ibihugu byombi kandi bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi kandi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ashimangira umubano w’ibi bihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIBYIZAMUHORANE.URUKUNDONGUGO.IMANAIBAHE.UMUGISHA.MURIBYOSE

gakware yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka