Madame Jeannette Kagame, Drogba na Kamariza bakanguye ’Youth Connekt’

Abanyafurika bashinze imiryango ifasha abakene n’imbabare, barimo Madame Jeannette Kagame, batumye urubyiruko rwitabiriye Inama nyafurika yiswe ’Youth Connekt Africa’ kujya gukora nk’abo mu bihugu rukomokamo.

Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madame Jeannette Kagame, JustGiving w’umunya Côte d’Ivoire ukina umupira w’amaguru Didier Drogba, ndetse na Isabelle Kamariza ugemurira abarwayi ibyo kurya kwa muganga, batanzweho urugero muri ’Youth Connekt Africa’ y’uyu mwaka.

Madame Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko nta bandi bantu Afurika ifite bashoboye kuyivana mu bukene, n’ubwo na rwo ubwarwo rukennye.

Agira ati "Ibikorwa bifasha abatishoboye (bya Imbuto Foundation) byateje imbere gahunda z’ubuzima, uburezi, ubuhinzi na siyansi mu buryo bwo gutanga ubumenyi ku rubyiruko".

"Bitewe n’uko 70% by’abatuye mu gihugu cyacu ari abaturage batararenza imyaka 35 y’ubukure, byatumye dushora imbaraga mu rubyiruko cyane cyane mu kubanza kubaka ubumwe, kubaha umwanya mu buyobozi bw’igihugu ndetse no kubagenera igishoro".

"Ntanze nk’urugero, Minisiteri y’Urubyiruko hamwe n’umuryango wanjye wa Imbuto Foundation, dushimira urubyiruko rufite ubushake bwo guhanga ibishya ndetse tugatanga ibihembo ku bantu bageze ku bikorwa by’indashyikirwa bakiri bato."

Yakomeje agira ati "Iyi gahunda yatangiye mu myaka 10 ishize yatugaragarije ko urubyiruko rushobora gutanga ibisubizo binyuze mu kuvumbura uburyo bushya bw’imikorere y’imirimo ya buri munsi".

"Hari uburyo butuma imibereho yanyu irushaho kuba myiza ariko amahitamo n’uruhare rwo kubigeraho bikomeza kuba ibyanyu, kugera ku byiza bizaterwa n’imyumvire hamwe n’imyitwarire yanyu".

"Nkaba mbakangurira gufata igihe mugacukumbura, kumenya intego yanyu, mugomba kwiyegereza abantu bazabageza aho mugana, ndetse bakanabafasha kuba umusemburo w’impinduka mu miryango y’aho mutuye".

Mu mwaka wa 2002, igihugu cya Côte d’Ivoire cyabayemo imvururu ngo bituma umukinnyi Didier Drogba yibaza icyo yakora arakibura, ariko we n’ikipe yakinagamo ngo batangiye gusabira igihugu amahoro.

Didier Drogba yamamaye mu gukina umupira w’amaguru cyane cyane mu ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza. Drogba ufite amafaranga menshi yakuye muri uko gukina umupira w’amaguru, avuga ko yatekereje kutayapfusha ubusa ahubwo atangira kuyishyurira abana b’abakene amashuri no kuvuza abarwaye, ndetse akaba ngo yarubatse ivuriro i Abidjan mu murwa mukuru wa Côte d’Ivoire.

Drogba agira ati "Ntekereza ko abana natoje kuba abakinnyi b’umupira w’amaguru bazagera ku kintu cy’indashyikirwa mu buzima bwabo igihe bazaba bibutse aho bavuye, ese wowe urava he, wakorera iki ibisekuru bizavuka mu gihe kizaza!"

Byose ngo bitangira ari igitekerezo n’ibikorwa bidakanganye, ariko bikagenda byaguka nk’uko uwitwa Isabelle Kamariza avuga ko we yatangiye afite icyifuzo cyo gusengera abarwayi.

Yaje kubiganiriza uwitwa Mama Zuzu, amujyana mu bitaro kugira ngo ajye asengera abarwayi yabanje kureba uko bameze, Kamariza ahera aho atangira gusura abarwayi batanu batanu buri munsi, none ngo ageze ku rugero rwo kugemurira amafunguro abarwayi 400 ku munsi.

Kuri ubu Kamariza ngo amaze kugemurira abarwayi batishoboye barenga ibihumbi 18, kandi ko ku bufatanye na Imbuto Foundation ngo agiye gushinga restora igemurira ku munsi abarwayi batishoboye barenga 1,000.

Ibiganiro bya Imbuto Foundation muri ’Youth Connekt Africa’ byitabiriwe n’abayobozi b’imwe mu miryango mpuzamahanga itanga ubufasha ku bantu bababaye, ndetse bikaba byaje guhinduka ibyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi avuga ko hazashakwa uburyo ibi biganiro ngarukamwaka bihuza urubyiruko rwo muri Afurika, bigomba kumenyekanishwa henshi muri Afurika, kugira ngo ubutaha bizitabirwe n’umubare munini kurushaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka