Madamu Jeannette Kagame ari mu ruzinduko muri Suède

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yakoreye uruzinduko rw’iminsi itatu i Stockholm mu gihugu cya Suède, aho yasuye ibikorwa bitandukanye akanitabira n’inama ziirimo kuhabera, kuva tariki 13-16 Nzeri 2022.

Madamu Jeannette Kagame yasuye Ibitaro bya Kaminuza ya Karolinska
Madamu Jeannette Kagame yasuye Ibitaro bya Kaminuza ya Karolinska

Madamu Jeannette Kagame akigera i Stockholm yasuye Ibitaro bya Kaminuza ya Karolinska mu gice kivurirwamo abana (Play Therapy Pediatric Department).

Umuyobozi w’ibyo bitaro, Svante Norgren, avuga ko yishimiye kwakira Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, bakaganira ku nyungu zireba impande zombi.

Uwo muyobozi avuga ko barimo gushaka uburyo bakorana n’abaganga b’Abanyarwanda, mu rwego rwo kubatoza ubuvuzi bwihariye ku ndwara zitandukanye.

Abakozi b’Ibitaro bya Karolinska muri Suède basanzwe baza mu Rwanda mu bikorwa byitwa ’Operation Smile’, bigamije ubwitange mu kuvura abana cyane cyane indwara z’ibibari.

Madamu Jeannette Kagame yasuye Ibitaro bya Karolinska aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, Dr Diane Gashumba wanabaye Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2022, Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byateguwe n’Umuryango ’Reach for Change’ ahatanga ikiganiro kivuga ku ’bufatanye bugamije impinduka (Partnering for Change)’.

Biteganyijwe kandi ko atanga ikiganiro kuri uyu wa Kane, kivuga ku mibereho y’u Rwanda muri iki gihe, uburyo rwavuye mu ntege nke rugafata inzira yo kwigira (Rwanda Today-From Fragility to Resilience).

Madamu Jeannette Kagame azasoreza uruzinduko agirira muri Suède ku nama isuzuma raporo yakozwe na Komisiyo y’u Burayi yitwa Lancet Oncology, ku ndwara ya kanseri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, izaba ku wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka