Madalena wari uzwiho kubyina i Kibeho no mu Ruhango yari muntu ki?
Ku gicamunsi cy’itariki ya 7 Gicurasi 2025, abakunze kujya gusengera mu Ruhango n’i Kibeho batangiye kumva inkuru y’urupfu rw’umukecuru, wari uzwiho kubyina bidasanzwe mu gihe cya misa.

Yitwaga Mariya Madalena Mukarugaba, akaba yarakomokaga mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro. Yari umupfakazi.
Ntiyabyinaga nk’uko abandi babigenza mu kiliziya, we yabyinaga nk’intore, akajya aca n’umugara, kandi akabyinira hafi ya Alitari. N’ubwo hari igihe bamubuzaga bitewe n’uko babonaga ari kurangaza abaje gusenga, urebye ntiyabumvaga.
Jean Baptiste Bizimana, umuhungu we w’imbyaro ya kane (yabyaye abana batanu), yabwiye Kigali Today ko kubyina mu Kiliziya atabihoranye kuva akiri mutoya, ko yabitangiye aho yihaniye, akiyemeza gutangira kubaho nk’umukirisitu. Icyo gihe ngo yari afite imyaka ibarirwa muri 50, kandi yitabye Imana yari afite 73.
Ati “N’ubwo yari asanzwe yarabatirijwe mu bagatolika yabayeho nk’umuntu usanzwe ukora ibikorwa bitari iby’ubukirisitu harimo n’ubusinzi. Mu myaka 22 ishize ni bwo yahindutse, atangira no kuzajya akunda kujya gusengera i Kibeho no mu Ruhango.”
Yakomeje agira ati “Yahindutse ahindutse, atangira no kuzajya abyina kuriya abantu bamuzi mu kiliziya iwacu ndetse n’ahateraniye abantu benshi nk’i Kibeho no mu Ruhango. Na mbere hose yakundaga kubyina nko mu bukwe, ariko aho ahindukiye agatangira gusenga cyane akareka inzoga n’itabi, yiyemeje kuzajya abyinira Imana yonyine. Yakundaga kuvuga ngo ko nabyiniraga abantu, ni gute ntabyinira Imana yanjye?”
Hari abamubonaga za Kibeho na Ruhango bagakeka ko atabona umwanya wo gukora bityo akaba yaba atunzwe no gusaba, ariko ngo si ko byari bimeze. Ngo yari atunzwe n’ubuhinzi.
Bizimana ati “Yarahingaga akeza agakunda kuduha ku byo yejeje, twebwe abana be. Urebye ariko ni njyewe yahaga byinshi kubera ko hari ukuntu ari njyewe twakundanaga cyane ugereranyije n’abandi.”
Kuva iwabo ujya i Kibeho n’amaguru abantu ngo bahagenda iminsi itatu. Umunsi arohama wari umunsi wa kabiri w’urugendo. Yari yaraye avuganye na Bizimana, amubwira ko aho yari yaraye bari babakiriye neza, ngo yongeraho amagambo avuga ngo “Ndumva ijuru ryahumuye!”
Bizimana ati “Wagira ngo yari yiyumvisemo ko agiye kwitaba Imana. Nabyibutse bambwiye ngo ararohamye. Ikinatangaje mu mipfire ye, ni ukuntu abamurohoye basanze agifashe mu ntoki umusaraba wo ku ishapule nini yakundaga kugendana. N’urugori rwe yari akirwambaye.”
Iyo namubonaga namenyaga ko hari abantu benshi bazaza i Kibeho - umwe mu bakorera i Kibeho
Umwe mu bakorera i Kibeho hafi y’Ingoro ya Bikira Mariya, avuga ko igihe cyose habaga hari buhurire abantu benshi, ari gahunda atazi, yabibwirwaga no kubona Madalena i Kibeho.
Yagize ati “Iyo namurabukwaga nahitaga menya ko muri iyo minsi hazaza abantu benshi. Sinzi icyabimubwiraga! Niba byarabaga byavuzwe kuri Radio Maria, sinamenya!”

Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, i Kibeho hazateranira abantu benshi bazaba baje kwizihiza umunsi w’impuhwe. Bazatangira kuhagera ku wa gatanu. Nta gushidikanya ko ari yo mpamvu Madalena yari ari kujyayo.
Yaguye mu mugezi wa Mbirurume, hagati y’Uturere twa Karongi na Nyamagabe, ubwo yageragezaga kuwambuka agana i Kibeho n’amaguru.
Icyo gihe ngo yari kumwe n’abandi bantu batanu, basanga Mbirurume yuzuye kubera imvura nyinshi yari yaguye, hanyuma abanziriza bagenzi be agira ngo arebe ko kwambuka bikunda, ni ko gutwarwa n’amazi, ku buryo abaturage batuye hafi aho bitabajwe baje kumurohora basanga yamaze kwitaba Imana.
Ku gicamunsi cy’itariki ya 7 Gicurasi 2025, abakunze kujya gusengera mu Ruhango n’i Kibeho bumvise inkuru y’urupfu rw’umukecuru wari uzwiho kubyina bidasanzwe mu gihe cya misa.
Yitwaga Mariya Madalena Mukarugaba, akaba yarakomokaga mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.… pic.twitter.com/tCJXXP0dpc
— Kigali Today (@kigalitoday) May 9, 2025
Ohereza igitekerezo
|