Rtd Col. Nsengimana asaba abakiri mu mashyamba ya Kongo kwigobotora ababagize ingwate bagataha

Rtd. Col. Nsengimana Augustin umaze imyaka itanu atahutse avuye mu mashyamba ya Kongo mu mutwe wa FDLR, aratangaza ko Abanyarwanda bakiri muri ayo mashyamba, n’ababa mu bindi bihugu barenganywa n’abakomeje kubabuza gutaha ngo bafatanye n’abandi kubaka Igihugu.

Ltd Col. Nsengimana avuga ko Abanyarwanda bakiri muri Kongo babangamiwe n'abababuza gutaha
Ltd Col. Nsengimana avuga ko Abanyarwanda bakiri muri Kongo babangamiwe n’abababuza gutaha

Rtd. Col. Nsengimana atangaza ko abari mu mashyamba ya Kongo no mu bindi bihugu bagoswe n’ibintu bitatu by’ingenzi bituma badataha, harimo no kugirwa ingwate z’abafite inyungu mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu 2015 nibwo Rtd Col. Nsengimana wahunze u Rwanda mu 1994 yarabaga mu ngabo zari iza FAR, yatahutse n’umuryango we ava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), nyuma yo gusanga ibyo arwanira ntaho bizamugeza.

Avuga ko ubundi umuntu uri mu mashyamba ya Kongo arwana yabaswe n’ingengabitekerezo yo kumva ko u Rwanda rurangwa n’ivangura n’amacakubiri, kandi ntawatahuka ngo agire amahoro kuko bigishwa ko nta cyiza kiba mu Rwanda.

Izo nyigisho zo kwangisha Abanyarwanda Igihugu cyabo zinaherekezwa n’uko buri wese wahunze yitekerezaho, haba ku basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyapolitiki n’abandi badafite ubasobanurira uko u Rwanda rumeze.

Avuga ko muri rusange abiyita ko ari abanyapolitiki n’abakuriye imitwe ya FDLR, RUD Urunana, na CNRD bagira uruhare mu gutuma Abanyarwanda baba mu mashyamba ya Kongo badataha, kuko babagize nk’ibicuruzwa bakuramo amafaranga, ibyo yita akarengane gakomeye cyane aho umuntu yumva yakungukira kuri mugenzi we aho guharanira inyungu rusange.

Agira ati “Hari akarengane gakomeye cyane kuko hari abatinya kugaruka mu gihugu kubera ko basize bakoze amahano mu Rwanda. Hari n’igice gifite inyungu mu gukusanya imisanzu y’impunzi ziri hirya no hino hitwajwe intambara, ibyo bigatuma uwo munyapolitiki yumva atarekura abantu ngo batahe kubera ko abakuramo amafaranga”.

Yongeraho ati “Hari n’igice umuntu yakwita ko kiri mu kigare kuko kigizwe n’abantu bagendera ku bitekerezo by’abo bitwa ko babayobora bigatuma badafata umwanzuro wo gutaha ngo baze gukorera Igihugu cyabo banategure ejo hazaza habo n’ah’imiryango yabo”.

Rtd. Col. Nsengimana avuga ko abakomeje kurenganira cyane mu mashyamba ya Kongo ari abahunze ari bato n’abavukiyeyo kubera ko nta makuru bari barigeze bamenya ku Rwanda ku buryo biborohera gukomeza kwiruka inyuma y’ababashuka.

Ati “Abakiri bato ni bo bafite ibibazo bikomeye kuko kugira ngo ufate icyemezo cyo gutaha bisaba gutekereza, kureba ku mateka y’Igihugu, amateka y’Abanyarwanda uko u Rwanda rwari rumeze mbere ya Jenoside, uko abantu babanaga, ugashakisha amakuru y’uko Igihugu kimeze ku bw’umutima wawe Imana yakuremanye ugafata umwanzuro. Abakiri bato rero birabagora kuko nta makuru baba bafite”.

Asaba abakiri mu mashyamba ya Kongo kuyavamo kuko batatsinda urugamba

Rtd. Col. Nsengimana ubu ubarizwa mu ngabo z’u Rwanda ishami ry’Ingabo zavuye ku rugerero, avuga ko akigera mu Rwanda yakiriwe neza na Leta n’abandi bagize umuryango we, ibintu ari amahoro ajyanwa mu kigo cy’amahugurwa cya Mutobo aho yavuye asubizwa mu buzima busanzwe.

Avuga ko i Mutobo yahigiye ibintu byinshi byanatumye yongera kwibona mu muryango Nyarwanda, ubu akaba akora muri REG mu bijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Rubavu.

Avuga ko abakiri mu mashyamba ya Kongo bari gushyira iherezo ribi ku buzima bwabo kuko abagiye ari bakuru bamaze gusaza, abagiye ari bato n’abavukiyeyo bakaba bamaze gukura, ibyo bice byose bikaba bikeneye kubaho neza, kandi batazabigeraho igihe cyose bazaba bagishaka guhungabanya umutekano w’Igihugu cyabo.

Ati “Ntabwo wagira icyizere cyo kubaho ejo hazaza ubangamiye Igihugu cyawe, ingobyi iguhetse ntiwayangiza ngo ube ukibonye uguheka, ndabasaba gutekereza bakareba kure. Twe twatashye twongeye gusubira mu buzima busanzwe, abana bari ku mashuri natwe turatanga umusanzu wacu mu kubaka igihugu”.

Avuga ko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yakoze ibikomeye bitabaho ku isi, aho yemeye guhuza ingabo zatsinze n’izatsinzwe ngo zifatanye kubaka igihugu, akavuga ko ari ikimenyetso gikomeye cy’uko Leta yifuza ko Abanyarwanda babana mu mahoro nta vangura cyangwa ihezwa iryo ari ryo ryose.

Agira ati “RDF ifite amashami atatu, iry’ingabo zirwanira mu kirere, izirwanira ku butaka n’ishami rya gatatu ari na ryo mbarizwamo ry’Inkeragutabara, urumva ko naje ngasubira mu kazi nkaba mbasha gukora ibyo nshoboye ngakorera Igihugu cyanjye, abana bakabona amafaranga y’ishuri. Ubundi ntaho byari byarabaye ko ingabo zatsinzwe zongera kugarurwa mu zazitsinze ngo zibone ku byiza nk’abandi”.

Kugeza ubu hafi abagize ibyiciro 70 by’abatahutse bavuye mu mashyamba ya Kongo bamaze gutaha banyujijwe mu kigo cy’amahugurwa cya Mutobo, basubizwa mu buzima busanzwe aho abakuze bigishwa imirimo itandukanye bakanafashwa kuyishyira mu bikorwa, abato bakagana amashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka