Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya

Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, yagize Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya.

Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga
Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga

Kayonga wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, agizwe ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya asimbuye Fidelis Mironko.

Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga si ubwa mbere ahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu mahanga kuko kuva muri 2014 kugera 2019 yari ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa.

Undi wagizwe Umuyobozi Mukuru mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka ni Marie Grace Nishimwe wasimbuye Mukamana Espérance wakuwe kuri uwo mwanya muri Kanama 2023.

Marie Grace Nishimwe wagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka yari asanzwe ayoboye ishami rishinzwe Ubutaka muri icyo kigo. Yize ibijyanye n’imitunganyirize n’imijyi muri Massachusetts Institute of Technology akaba afite n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko n’ubushabitsi akaba anafite uburambe bw’imyaka 15 mu bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka.

Marie Grace Nishimwe yagizwe Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka
Marie Grace Nishimwe yagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka

Iyi nama kandi yemeje iteka rya Perezida ryerekeye uburyo amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite akorwa.

Yemeje iteka rya Minisitiri ryerekeye uburyo bw’imikoreshereshereze y’umubiri w’umuntu, ingingo, ingirangingo, n’uturemangingo mu buvuzi no mu bushakashatsi.

Yemeje kandi Madamu Janet Mwawasi Oben kuba Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda afite icyicaro i Kigali, na Mauro Massoni kuba Ambasaderi w’u Butariyani mu Rwanda afite icyicaro i Kampala hamwe na Michael J.H. Rummelhoff uzahagarararira inyungu z’u Rwanda mu Bwami bwa Norvège.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka