Lt Gen Mubarakh Muganga yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga, ari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho yasuye Ingabo z’u Rwanda zimaze iminsi muri icyo gihugu, mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Akigera mu mujyi wa Mocimboa da Praia, yakiriwe n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique, Maj Gen Innocent Kabandana, wamugejejeho aho ibikorwa byo guhashya inyeshyamba muri Cabo Delgado bigeze, nk’uko bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo.

Lt Gen Mubarakh Muganga, yashimiye Ingabo z’u Rwanda akazi zakoze mu butumwa bwari bwazijyanye, kuva zagera muri Mozambique.

Lt Gen Mubarakh Muganga kandi yari ashyiriye izo Ngabo ubutumwa bw’ishimwe bw’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uburyo babashije kugarura umutekano kuva bagera mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Yaboneyeho gusaba izo Ngabo z’u Rwanda gukomeza kwitwara neza, bityo bakomeze kuba ba Ambasaderi beza b’u Rwanda.

Ingabo na Polisi b’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique, birukanye inyeshyamba mu mijyi itandukanye zari zarigaruriye, harimo n’uw’ingezi wa Mocimboa Da Praia. Indi mijyi yakuwe mu maboko y’inyeshyamba ni nka Awasse, Palma, Quionga, Chinda, Njama n’iyindi.

Nyuma yo gukura inyeshyamba mu birindiro byazo, ubu Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique, zirimo gufasha abaturage kugaruka mu byabo bari barataye kubera kubuzwa umutekano n’izo nyeshyamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni ngombwa ingabo zurwanda na police hamwe ningabo za mozambiqwebzikomeje kwitwara neza muri Cabo delgado

NSABIMANA yanditse ku itariki ya: 20-09-2021  →  Musubize

Ngabo z,urwanda mukomere kumihigo yanyu nkuko mwabyiyemeje tubarinyuma

[email protected] yanditse ku itariki ya: 20-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka