Lt Gen Mubarakh Muganga yahererekanyije ububasha na Gen Kazura

Abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare bashyizwe mu myanya n’Umukuru w’Igihugu, bamaze kugera mu nshingano, aho Lt Gen Mubarakh Muganga, wagizwe umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yahererekanyije ububasha n’uwo asimbuye, Gen Kazura Jean Bosco.

Lt Gen Mubarak Muganga yahererekanyije ububasha na Gen Kazura
Lt Gen Mubarak Muganga yahererekanyije ububasha na Gen Kazura

Lt Gen Mubarakh Muganga wari usanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, akaba yahererekanyije ububasha n’umusimbuye, Gen Maj Vincent Nyakarundi, wari usanzwe akuriye Urwego rw’Ubutazi bwa gisirikare.

Ibi bikorwa byabereye ku kicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura, tariki 6 Kamena 2023.

Abandi basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda bashyizwe mu myanya, nk’aho Maj. General Vincent Nyakarundi, yasimbuwe na Col Regis Gatarayiha ku mwanya w’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutasi bwa gisirikare muri RDF.

Maj Gen Eugene Nkubito wari ukuriye ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu ya RDF ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka