Lt Gen Mubarakh Muganga yahererekanyije ububasha na Gen Kazura
Abayobozi bakuru mu nzego za gisirikare bashyizwe mu myanya n’Umukuru w’Igihugu, bamaze kugera mu nshingano, aho Lt Gen Mubarakh Muganga, wagizwe umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yahererekanyije ububasha n’uwo asimbuye, Gen Kazura Jean Bosco.
Lt Gen Mubarakh Muganga wari usanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, akaba yahererekanyije ububasha n’umusimbuye, Gen Maj Vincent Nyakarundi, wari usanzwe akuriye Urwego rw’Ubutazi bwa gisirikare.
Ibi bikorwa byabereye ku kicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura, tariki 6 Kamena 2023.
Abandi basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda bashyizwe mu myanya, nk’aho Maj. General Vincent Nyakarundi, yasimbuwe na Col Regis Gatarayiha ku mwanya w’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutasi bwa gisirikare muri RDF.
Maj Gen Eugene Nkubito wari ukuriye ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu ya RDF ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba
Ohereza igitekerezo
|