Lt Gen Mubarakh Muganga ari mu ruzinduko muri Yorudaniya
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Lt Gen Mubarakh Muganga ari muruzinduko rw’akazi rugamije gutsura umubano mu bya gisirikare mu bwami bwa Yorudaniya.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Kanama 2023 ko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, aribwo yagiriye uruzinduko muri Yorudaniya ndetse agirana n’Umugaba Mukuru w’Inzego z’Umutekano mu Bwami bwa Yorodaniya Maj Gen Yousef Huneiti.
Ibiganiro aba bayobozi bombi bagiranye byibanze ku kungurana ibitekerezo ku bibazo by’umutekano mu nyungu z’umutekano ibihugu byombi bihuriyeho ndetse n’uburyo buhari bwo kurushaho kwimakaza ubutwererane bwa gisirikare.
U Rwanda na Yorudaniya bisanganywe ubufatanye mu nzego z’umutekano n’igisirikare by’umwihariko mu kurwanya ubuhezanguni n’iterabwoba.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Jordan akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Ayman Safadi yagiriye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda, rwari rugamije gushimangira umubano ibihugu byombi bisanganywe.
Icyo gihe hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo politiki, uburezi, ubucuruzi ndetse no kuvanaho visa ku badipolomate n’abandi bafite pasiporo za serivisi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubuwererane Dr Vincent Biruta, yavuze ko ibihugu byombi bifatanya mu bikorwa by’ubutasi no guhanahana amakuru ku iterabwoba mu karere, mu burasirazuba bwo hagati ari naho igihugu cya Yorudaniya giherereye ndetse no mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu gihugu cya Mozambique.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|