Lt Gen Jacques Musemakweli yasezeweho bwa nyuma

Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, yasezeweho bwa nyuma ku wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021, akaba yashyinguwe mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Lt Gen Musemakweli yitabye Imana ku itariki ya 11 Gashyantare 2021, akaba yaraguye mu bitaro bya Gisirikare aho n’ubundi yari asanzwe arwariye.

Umuhango wo kumushyingura witabiriwe n’abantu batandukanye biganjemo umuryango we n’abo babanye biganjemo abasirikare bakuru, ukaba wakozwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ndetse wanaranzwe n’akarasisi ka Gisirikare hanaraswa amasasu mu kirere nk’uko bisanzwe bikorwa mu gishyingura abasirikare bakuru.

Muri uwo muhango kandi hatambukijwe ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bwasomwe n’Umujyanama we mu bya Gisirikare, Gen James Kabarebe, aho yavuze ko ari igihe cy’akababaro ku muryango wa Lt Gen Musemakweli, ku Ngabo z’u Rwanda no ku gihugu muri rusange.

Ubutumwa bwagiraga buti “Yakoreye igihugu mu bwitange atizigama, atanga umusanzu mu bitekerezo n’imbaraga ze zose mu mirimo itandukanye, no mu bihe bitandukanye kugeza atabarutse. Yakoreye Ingabo z’u Rwanda mu nzego zitandukanye, izo nshingano akaba yarazihawe kubera ubushobozi no kugira indangagaciro zibereye Ingabo z’u Rwanda”.

Buti “Muri ibi bihe bikomeye, turizeza umuryango we ko igihugu kibinyujije muri Minisiteri y’Ingabo, kizakomeza kubaba hafi nk’uko amategeko abiteganya ndetse n’umuco wacu”.

Umuryango wa Lt Gen Jacques Musemakweli
Umuryango wa Lt Gen Jacques Musemakweli

Umwe mu bana ba Lt Gen Jacques Musemakweli wamusezeyeho mu marira menshi, Shaffy Musemakweli, yavuze ko umubyeyi we iteka yabasabaga gushyira igihugu imbere.

Ati “Mbere y’uko njya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Papa yampamagaye mu cyumba cye maze arambwira ati uzabe umugabo, kandi inyungu z’igihugu cyawe uzazihoze ku mutima”.

Lt Gen Jacques Musemakweli yakoreye igihugu imirimo itandukanye, akaba atabarutse yari Umugenzuzi mukuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Gen James Kabarebe wari uhagarariye Perezida Kagame muri uwo muhango
Gen James Kabarebe wari uhagarariye Perezida Kagame muri uwo muhango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana Imana imwakire mubayo kdi twese nkabanyarwanda tuzamuhoza kumutima.

Jean damascene niyongira yanditse ku itariki ya: 21-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka