Louise Mushikiwabo yambitswe umudali w’ishimwe

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa Madamu Louise Mushikiwabo yambitswe umudali w’ishimwe ku bw’uruhare yagize mu Iterambere rya OIF no mu kumenyekana kwayo.

Ni umudali yambwitswe na Perezida wa Congo Brazzaville Denis Sassou Nguesso ku wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, mu ruzinduko Madamu Mushikiwabo arimo i Brazzaville.

Mbere yo kwambikwa uyu mudali, Madamu Mushikiwabo yabanje kugirana ibiganiro na Perezida Denis Sassou Nguesso, byibanze ku bufatanye bwa OIF na Congo Brazzaville ndetse no ku myiteguro y’Inama izahuza abahagarariye ibyogogo bitatu by’amashyamba (Congo/Amazonie/Mekong Bornéo) izabera i Brazzaville muri Kamena 2023.

Mushikiwabo yongeye gutorerwa kuyobora OIF, n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zihuriye muri uyu muryango ku ya 19 Ugushyingo 2022, i Djerba muri Tunisie, ahaberaga inama ya 18 ya OIF.

Kuri iyo nshuro ni we wari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya. Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bemeje ko akomeza ku kuyobora, ku bwumvikane busesuye.

Mu myaka ine ya manda ye ya mbere muri izo nshingano hakozwe byinshi birimo amavugura y’uyu muryango yari agamije gutuma ugera ku bisubizo bihamye by’ibibazo byugarije isi birimo umutekano mucye, iyangirika ry’ibidukikije riterwa n’iterambere ry’ikoranabuhanga n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkunda amakuru mutugezaho ndabakurikira cyane ndin

BASESAYOSE TELESPHORE yanditse ku itariki ya: 31-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka