Louise Mushikiwabo ni muntu ki?

Louise Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa kane w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), umwanya yatorewe bwa mbere muri 2018 (Yerevan, Armenia), yongera kugirirwa icyizere cyo kuyobora indi myaka ine mu nama ya 18 ya OIF (Djerba, Tunisia) kuwa 19 Ukwakira 2022.

Madame Louise Mushikiwabo , umunyamabanga mukuru wa Francofonie
Madame Louise Mushikiwabo , umunyamabanga mukuru wa Francofonie

Mbere yo gutorerwa manda ya mbere y’imyaka ine ku buyobozi bwa OIF muri 2018, Mushikiwabo yabaye Ministitiri w’Itangazamakuru (2008 – 2009), na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga (2009 – 2018).
Amavu n’amavuko.

Louise Mushikiwabo yavukiye i Kigali ku itariki 22 Gicurasi 1961 kuri Bitsindinkumi na Nyiratulira. Ise yari umuhinzi-mworozi nk’umwuga wari utunze umuryango we, ariko yanakoze akazi ko kubika ibitabo by’amakuru yo mu mirima y’ikawa y’abakoloni.

Mushikiwabo ni bucura mu bana icyenda, barimo Ndasingwa Landouard (Lando) wari umucuruzi wo mu rwego rwo hejuru n’umunyapolitike mu Rwanda mbere yo kwamburwa ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, akazungurwa na mushiki we Anne-Marie Kantengwa. Uyu ni we wasigaranye ibikorwa bya Lando birimo hotel Chez Lando, aza no kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (2003 – 2008).

Amashuri yize

Nyuma yo kurangiza amashuri abanza n’ayisumbuye mu 1981, Louise Mushikiwabo yagiye kwiga muri Kaminuza y’igihugu y’u Rwanda (UNR) muri Perefegitura ya Butare. Ubu ni Kaminuza y’u Rwanda (UR) mu karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo.
Mushikiwabo yarangije amasomo ya kaminuza mu 1984 mu ishami ry’indimi ahavana impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu Cyongereza, hanyuma yigisha igihe gito mu mashuri yisumbuye, mu 1986 ajya muri Leta Zunze Ubumwe za America (USA), akomeza amasomo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ry’indimi n’ubusemuzi kuri kaminuza ya Delaware (University of Delaware).

Akandi kazi yakoze

Arangije kwiga muri USA mu 1988, Mushikiwabo yakomeje gukorera akazi i Washington D.C. ahamara imyaka 20, nyuma yimukira muri Tunisia gukora muri Banki ya Afurika itsura Amajyambere, aho yakoze imirimo inyuranye harimo no kuyobora ishami ry’itumanaho.

Muri 2006 Mushikiwabo yasohoye igitabo kitwa ‘Rwanda Means The Universe’, ugenekereje mu Kinyarwanda (Rwanda bisobanura Isanzure). Ni igitabo yafatanyije n’umunyamakuru Jack Kramer cyibanda cyane kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri 2014, Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yashyize Mushikiwabo ku mwanya wa Gatatu mu bagore bakomeye muri Afurika, muri 2018 ikinyakuru Jeune Afrique kimushyira mu ruhando rw’abantu bavuga rikijyana kuri uyu mugabane.
Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bihuriye ku Gifaransa (OIF) ugiye kuyoborwa n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ku nshuro ya 2, wabonye izuba mu 1970.

Ubushakashatsi buheruka muri 2014 bwerekanye ko Igifaransa kivugwa n’abantu miliyoni 274 bo ku migabane itanu muri irindwi igize isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

icyo gitabo Rwanda Means The Universe kibonekahe ngo tuzagisome

Ngemanyi yanditse ku itariki ya: 17-01-2024  →  Musubize

Wowe Tito ntabwo arumuntu yavuzeko yavutse mumwaka 1970 ahobwo nigihe OIF yavukiye sha

Alias yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

Louise MUSHIKIWABO yavutse 1961, ahubwo OIF niyo yabonye izuba 1970.

M yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

Byanditswe ko yavutse 1961

Inno yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bihuriye ku Gifaransa (OIF) ugiye kuyoborwa n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo ku nshuro ya 2, wabonye izuba mu 1970. AHA SE AHARI NTIMWIBESHYE UMUNTU WAVUTSE MURI 1970 YABA ARANGIJE AMASHURI YE Nyuma yo kurangiza amashuri abanza n’ayisumbuye mu 1981, Louise Mushikiwabo yagiye kwiga muri Kaminuza y’igihugu y’u Rwanda (UNR) muri Perefegitura ya Butare

MUZE KUBISUZUMA NEZA NTABWO UMUNTU WAVUTSE 1970 YABA ARANGIJE AMASHURI ABANZA N AYISUMBUYE MURI 1981 NIBINTU BIDASHOBOKA NAGATO

TITO RWANGOMBWA yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

Wabisomye he banditse ko yabonye izuba 1961.

Rugero yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

Nukurikiza utwatuzo, urasanga uwabonye izuba atari Mushikiwabo ahubwo ari uwo muryango uvugwa. murakoze

Editor yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

Soma neza igihe yavukiye mbere yo gusubiza

Inno yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

Wasomye nabi yavutse 1961 uwo mwaka UGA yavutsemo ahubwo nibwo OIF yashinzwe

Biziraguteba yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka