Louis Van Gaal yageze mu Rwanda, aje muri ‘Kwita Izina’
Louis Van Gaal wahoze ari umutoza w’ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza ndetse na FC Barcelona yo muri Espagne, yamaze kugera mu Rwanda, kwifatanya n’ibindi byamamare mu muhango wo Kwita Izina, uteganyijwe kuwa 06 Nzeri 2019.

Kugera mu Rwanda kwa Van Gaal kwemejwe n’umwe mu bayobozi mu Rwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) mu ishami ry’ubukerarugendo, utashatse ko amazina ye atangazwa.
Yemereye KTPress ati “Ni byo yahageze, mu gihe dutegereje ibindi byamamare nabyo bigomba kwitabira Kwita izina.
Ifoto ya Van Gaal ageze I Kigali na yo yakomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga.
Uwitwa Moses Mutabazi kuri Twitter, yanditse ati “Urakaza neza mu Rwanda Van Gaal. Reka tuvuge Kwita Izina, twiyibagize ibya Manchester United byose”.
Welcome in Rwanda 🇷🇼 Louis Van Gaal, let us talk Kwita Izina and forget Everything about Manchester United😂@RDBrwanda @cakamanzi pic.twitter.com/GHeEvwVa4z
— Mutabazi Moses (@MUTABAZIMoses13) September 4, 2019
Umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi, nawe yasangije abandi ubutumwa bwa Mutabazi, nk’igihamya cy’uko iyu mugabo wamamaye mu gutoza umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi yageze mu Rwanda.
U Rwanda ruritegura umuhango ngarukamwaka ukomeye cyane, wo kwita amazina abana b’ingagi, uzwi nka Kwita Izina, ukazaba kuwa 06 Nzeri 2019.
Van Gaal ni umwe mu byamamare bategerejweho kuzita amazina abana b’ingagi muri uwo muhango, aho azaba ari kumwe n’ibindi byamamare nka Tony Adams, wakiniye ikipe ya Arsenal.
Aganira n’abanyamakuru mu kwezi gushize, Umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, Belize Kaliza, yavuze ko mu bandi bantu b’ibyamamare bazitabira Kwita izina ya 209, hazaba harimo umuririmbyi w’Umunyamerika Ne-Yo, umuhanzi n’umuririmbyi w’Umunyarwanda uba muri Amerika Meddy, Sherrie Silver, Naomi Campbell, n’abandi.
Kuva muri 2005, Kwita Izina ni umuhango ukomeye mu Rwanda, unagendana n’ibindi birori.
Muri uyu mwaka, abana 26 b’ingagi ni bo bazahabwa amazina, hakazaba kandi harimo igikorwa cy’inama ya kabiri ya kaminuza Nyafurika y’imiyoborere (Africa Leadership University), iteganyijwe kuva kuwa 08 kugeza kuwa 09 Nzeri, isiganwa ry’amagare rizwi nka ‘Akagera’s Rhino Cycling Velo Race’ ryabaye tariki ya 24 Kanama, ndetse n’igitaramo cyo Kwita Izina (Kwita Izina Mega Concert) kizaba kuwa 07 Nzeri 2019, muri Kigali Arena.
Umuhango wo Kwita Izina uzabera mu Kinigi mu ntara y’Amajyaruguru, ugendana n’ibindi bikorwa bigamije impinduka ku baturage baturiye Pariki.
Mu kwezi gushize RDB yahaye inka 729 abaturage abaturage batishoboye baturiye Pariki y’Ibirunga, nk’uruhare rwabo ku bikomoka mu bukerarugendo.
Leta itanga 10% by’ibikomoka mu bukerarugendo, mu gufasha abaturage baturiye za pariki.
Inka zatanzwe mu karere ka Nyabihu, ni umwe mu mishanga 36 Leta yashyizemo miliyari 1.5 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019.
Ni amafaranga menshi, ugereranije na miliyoni 741 Frw, zatanzwe mu mwaka wari wabanje wa 2017-2018.
RDB ivuga ko mu mwaka ushize wa 2018, pariki zinjije miliyoni 21.1 z’amadorari ya Amerika (Miliyari 19 Frw).
Imishinga yegerezwa abaturage harimo kwegerezwa amazi meza, kubakirwa amakusanyirizo y’amata, ibigo nderabuzima, amashuri no kubakira abatishoboye.
Inkuru zijyanye na: Kwita izina
- Perezida Kagame yaryohewe n’umuziki mu gitaramo cyo #KwitaIzina19
- Ingagi nise izina nayitayeho, nyishyurira Minerivali none ubu ni yo Mutware w’umuryango - Perezida Kagame
- Abakobwa b’i Kigali bemeje Ne-Yo mu gitaramo cyo #KwitaIzina
- Reba imibyinire idasanzwe ya Sherrie Silver mu gitaramo cyo #KwitaIzina19
- Reba uko umuhango wo #KwitaIzina19 abana b’ingagi 25 wagenze (amafoto+Video)
- Umusore wahanze umuhanda w’ibirometero birindwi yishimiye guhura na Perezida Kagame (Video)
- Ijambo rya Perezida Kagame ryanyuze abaturage, biha intego yo kurushaho kubungabunga Pariki
- Perezida Kagame yasabye abaturiye Pariki y’Ibirunga kurushaho kuyifata neza
- Abaturiye Pariki y’Ibirunga baravuga imyato ingagi
- Dore bamwe mu byamamare baje Kwita Izina mu myaka 3 ishize
- Umuhanzi Ne-Yo uzasusurutsa igitaramo cyo #KwitaIzina19 ni muntu ki?
- Mu gitaramo cyo #KwitaIzina19 hashyizwemo abandi bahanzi
Ohereza igitekerezo
|
Birashimishije cyanee nka banyarwanda kugira ibyiza nyaburanga bitwinjiriza kandi turashimira abaturage babungabunga ibyo byiza kugirango birusheho kutwinjiriza; ishimwe bahabwa rirakwiye turushaho gufatanya guteza imbere urwatubyaye buri wese umusanzuwe uracyenewe nokuri bamucyerarugendo kugirango birusheho kugenda neza