Loni igiye gutera inkunga umushinga wa Gako Beef

Ubuyobozi bwa Komisiyo ya Loni Ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA), bwatangaje ko hari imishinga irimo uwa Gako Beef bagiye guteramo inkunga u Rwanda.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo Komisiyo Ambasaderi Claver Gatete kuri uyu wa mbere tariki 10 Kamena 2024, nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente mu biro bye, bakagirana ibiganiro bitandukanye byibanze cyane ku bufatanye hagati y’impande zombi, by’umwihariko hibandwa ku bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Nyuma yo kuganira na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Ambasaderi Gatete yavuze ko ibiganiro hagati y’impande zombi byibanze ku bufatanye basanzwe bagirana burimo ibijyanye n’ikoranabuhanga, ubukerarugendo ndetse n’ibindi, hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Yagize ati “Kimwe mu byo twagarutseho ni umushinga wa Gako w’inyama zishobora kuba zakoherezwa mu mahanga, ariko hari akazi kenshi kagomba gukorwa uretse n’urwo ruhererekane rw’inyama zishobora kuba zagurishwa hanze, ariko turebe ko byagira akamaro no ku baturage bose borora inka.”
Arongera ati “Ikindi ni ukugira ngo dufatanye n’u Rwanda mu bijyanye n’umushinga wa Gabiro kuko twabonye ko ufite akamaro kanini cyane.

Ikindi ni ikijyanye no kugira ngo turebe uburyo aha mu Rwanda hashobora kuba hakongera agaciro ku mabuye y’agaciro y’ubwoko butandukanye tugafatanya kugira ngo turebe uko twabikora neza.”

Mu bindi Ambasaderi Gatete avuga ko byaganiriweho harimo kureba uburyo hakoroshywa ubucuruzi higwa uko hagabanywa urugendo ibyoherezwa ndetse n’ibitumizwa mu mahanga bikora, hakaba harimo gutekerezwa uko hakoreshwa ikiyaga cya Victoria, ndetse hanaganirwa uko bakongera kubyutsa inyigo y’umushinga witwa Akagera navigation kugira ngo ibintu bijye bica mu mazi bigere ku mupaka wa Kagitumba.

Umushinga Gako Beef watangiye mu 2014 ariko ubanza guhura n’ibibazo birimo ibyo kubura abashoramari. Kugeza mu 2022 binyuze muri Gako Meat Company Ltd bari baratangiye kubaga inka nke zikagurishwa ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Ubwo Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yagezwagaho ibyagezweho muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, tariki 5 Kamena 2024, Depite Hindura Jean Pierre yagaragaje ko Igihugu gikwiye gushyira ingufu mu kugurisha ibikomoka ku matungo mu mahanga, ko ibikomoka ku bworozi bikwiye guhabwa agaciro cyane kuko Isi ikeneye ibiribwa kandi bikaba bitanga amafaranga menshi.

Yagize ati “Ducuruje inyama, amagi, amata, amafi, ibikomoka ku bworozi byazana amafaranga menshi cyane kuko isi ikeneye kunywa, ikeneye kurya.”

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente aheruka gutangaza ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hatangire gutunganywa inyama zishobora guhaza isoko ry’imbere mu gihugu kandi zikanoherezwa mu mahanga kuko ari ubucuruzi bwakwinjiriza igihugu amadovize menshi.

Yagize ati “Inyama bohereza hanze zigomba kuba ziri ku rwego rwiza, ibyo rero turimo gushaka abashoramari dufatanya kugira ngo uwo mushinga twita ‘Gako Beef’ twige gukora inyama zikwiye kujya ku isoko mpuzamahanga n’imbere mu gihugu kandi zikaribwa zujuje ubuziranenge mu mahoteli n’ahandi.”

Yogeyeho ati “Uwo mushinga rero urahari kandi ugeze kure turimo kuwutunganya kandi iyo Gako Beef ntabwo izakora izo nka ibihumbi bitandatu gusa dufite, tuzanakorana n’abandi Banyarwanda bazaba bafite amatungo bashaka gukorana natwe.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, ya 2023 igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023 u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo birenga miliyoni 8,72 by’inyama, bikaba byarinjije arenga miliyoni 22,39 z’amadolari ya Amerika, mu gihe mu mwaka wari wabanje hari hoherejwe hanze ibilo birenga miliyoni 5,48, bikinjiriza u Rwanda arenga miliyoni 8,87.

Ni mu gihe u Rwanda mu nwaka wa 2023, rwohereje mu mahanga litiro 25,534,317 z’amata, zinjirije igihugu arenga miliyoni 12,92 z’Amadolari ya Amerika.

Imibare ya 2023 igaragaza ko inyama zoherejwe mu mahanga n’ibihugu bitandukanye zifite agaciro ka miliyari 166 z’amadolari ya Amerika.

Muri rusange isoko ry’inyama ku Isi rifite agaciro ka miliyari 1400 z’amadolari y’Amerika kandi byitezwe ko kazikuba kane hagati ya 2023 na 2028.

Umushinga wa Gako Beff urimo gukorerwa ku butaka bwa hegitari ibihumbi bitandatu, bikaba biteganyijwe ko hazajya habagwa nibura inka ibihumbi 86 mu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka