Liu Jianchao wo muri ‘Chinese Communist Party’ ari mu Rwanda

Liu Jianchao ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, mu ishyaka rya Gikominisiti (Chinese Communist Party) riri ku butegetsi mu Bushinwa, ari mu ruzinduko mu Rwanda, rugamije gushimangira umubano w’Ibihugu byombi.

Liu Jianchao ari kumwe na Minisitiri Utumatwishima yasuye urwibutso rwa Kigali
Liu Jianchao ari kumwe na Minisitiri Utumatwishima yasuye urwibutso rwa Kigali

Uru ruzinduko yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga 2023, rwabimburiwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho Jianchao yashyize indabo ku mva ndetse yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muu 1994 baharuhukiye.

Jianchao, ku rwibutso yasobanuriwe amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, ndetse n’urugendo rw’imyaka 29 ishize u Rwanda rwiyubatse.

Aha ku Rwibutso rwa Kigali, Liu Jianchao yari aherekejwe kandi na Minisitiri w’Urubyiruko, akaba na komiseri mu Muryango FPR-Inkotanyi, Dr. Abdallah Utumatwishima.

Uyu muyobozi wa dipolomasi mu ishyaka Chinese Communist Party, yagiranye kandi ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Amb. Gasamagera Wellars, ibiganiro bibera ku cyicaro gikuru cy’umuryango FPR-Inkotanyi kiri i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Liu Jianchao n'abo bari kumwe bakiriwe ku cyicaro cya RPF-Inkotanyi
Liu Jianchao n’abo bari kumwe bakiriwe ku cyicaro cya RPF-Inkotanyi

Urugendo rwa Jianchao uretse gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa, rugamije no kwimakaza ubufatanye bwiza hagati y’ishyaka Chinese Communist Party na FPR-Inkotanyi.

Liu Jianchao
Liu Jianchao
Amb. Gasamagera Wellars
Amb. Gasamagera Wellars
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka