Lisanne Ntayombya yahawe inshingano muri Perezidansi ya Repubulika

Lisanne Ntayombya kuri uyu wa 6 Mata 2023, yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda.

Lisanne Ntayombya
Lisanne Ntayombya

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Lisanne Ntayombya yahawe izo nshingano hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112.

Lisanne Ntayombya yari asanzwe ari umukozi wa Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, mu biro by’i Genève mu Busuwisi, aho yari ashinzwe Itumanaho n’Ububanyi n’Amahanga, akaba yarahakoze kuva mu 2011.

Ntayombya agiye kungiriza Moses Rugema, wagiye kuri uyu mwanya wo kuba Umuyobozi Mukuru ushizwe Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, kuva muri Gicurasi 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka