Lifesten Health yegukanye igihembo nyamukuru muri ‘Hanga Pitchfest’

Umushinga wo gutanga serivisi zijyanye n’iby’ubuzima w’ikigo Lifesten Health, ni wo wegukanye igihembo nyamukuru cy’asaga Miliyoni 50 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu irushanwa rya Hanga PitchFest rya 2022.

Iraguha Peace Ndoli ashyikirizwa igihembo cy'umushinga wahize indi
Iraguha Peace Ndoli ashyikirizwa igihembo cy’umushinga wahize indi

Ni ikigo cyashinzwe na Iraguha Peace Ndoli, hagamijwe gufasha mu guhangana n’indwara zitandura binyuze mu gutanga inama n’ubumenyi bw’ibanze, mu kwiyitaho mu buzima bwa buri munsi. Icyakora hari n’abandi bahembwe kubera imishinga yabo yashimwe.

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, mu ijambo rye rikubiyemo n’ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko Guverinoma ishyigikiye urwo rubyiruko.

Yagize ati “Umwaka ushize twari kumwe n’Umukuru w’Igihugu utabashije kuboneka uyu munsi ariko yampaye ubutumwa yari yabageneye. Uru rugendo mutangiye ni inzira y’ubuzima kuri mwe, ni ahantu ho gutekereza inzira nshya zikenewe mu Isi irimo gutera imbere, uburezi bwubaka ibyiza kuri mwe, kandi Guverinoma yashyizeho uburyo bubaha amahirwe bukanabashyigikira.”

Ubutumwa bwa Perezida Kagame yabukomeje asaba urubyiruko ko buri wese muri bo, afite amahitamo n’imbaraga zo gukomeza gutsinda no kwaguka kurenza aho abantu batekerezaga.

Minisitiri Ingabire yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye ba Hanga PitchFest kuva yatangira, ndetse n’abitabiriye iri rushanwa muri rusange.

Abahembwe bose kimwe n'abandi basabwe kwagura ibikorwa byabo
Abahembwe bose kimwe n’abandi basabwe kwagura ibikorwa byabo

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Fisher Itzhak, yishimiye ko Hanga PitchFest yagenze neza haba ku nshuro ya mbere mu 2021 no ku ya kabiri.

Yavuze ko u Rwanda rwateye imbere mu ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye, ndetse asaba ko hakomeza ubufatanye mu rwego rwo kuryimakaza mu bakiri bato.

Uko indi mishinga yakurikiranye mu gutsindira ibihembo

Huuza Quest LTD ni wo mushinga Iradukunda Marie Grace wegukanye umwanya wa gatanu muri aya marushanwa atahana asaga miliyoni 12.5Frw. Ugamije kugaragaza umuco n’amateka by’u Rwanda na Afurika, binyuze mu buryo bw’imikino itandukanye yo kuri Internet.

Mulika Farms wegukanye umwanya wa kane uhabwa ibihumbi asaga Miliyoni 12.5Frw. Ni umushinga ugamije gufasha abahinzi bo mu Rwanda bagikomwa mu nkokora no kugeza umusaruro ku isoko.

School Nest wa Karegeya Jean Marie Vianney, wegukanye umwanya wa gatatu. Ni umushinga w’ikoranabuhanga ugamije gukemura ibibazo n’imbogamizi zinyuranye zikigaragara mu burezi, wegukanye asaga miliyoni 15Frw.

Paying Note ni umushinga wa Munezero Brenda na Turatsinze, wegukanye umwanya wa Kabiri uhembwa Miliyoni asaga 20Frw, bahisemo gukora umushinga wo gufasha abantu bifuza kubona inguzanyo, n’uburyo bworoshye bwo kuzishyura by’umwihariko abacuruzi bato badafite ababishingira.

Uyu mushinga ugamije kugira uruhare mu kugabanyiriza umutwaro abantu mu kwishyura inguzanyo.

Polisi y’u Rwanda mu irushanwa rya Hanga Pitchfest 2022, yegukana igihembo ku bwo guteza imbere ikoranabuhanga muri serivisi z’umutekano wo mu muhanda, ihize ibindi bigo byose bya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka