Leta yiyanditseho ubutaka burenga miliyoni bwabuze bene bwo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, kivuga ko nyuma y’aho gisabye abantu bose bafite ubutaka kubwiyandikishaho, abatabikoze bukandikwa kuri Leta by’agateganyo, ubutaka bubarirwa muri miliyoni imwe na 400 ari bwo bwanditswe kuri Leta by’agateganyo.

Ubutaka burenga miliyoni bwanditswe kuri Leta by'agateganyo
Ubutaka burenga miliyoni bwanditswe kuri Leta by’agateganyo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka, cyari cyatangaje ko abantu bose bafite ubutaka butabanditseho bagomba kuba bamaze kubwiyandikishaho bitarenze itariki ya 31 Ukuboza 2020, bitaba ibyo bukazandikwa kuri Leta by’agateganyo.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubutaka, Marie Grace Nishimwe, avuga ko guhera nyuma y’iyo tariki yari yatanzwe, hahise hatangira igikorwa cyo kwandika kuri Leta by’agateganyo ubutaka bwose butari bufite abo bwanditseho.

Nyuma yo kububarura, byagaragaye ko hari ubutaka bugera kuri miliyoni imwe na 400 butari bufite abantu bwanditsweho, ari na bwo bwahise bwandikwa kuri Leta.

Icyakora Marie Grace Nishimwe, agaragaza ko nyuma yo kwandika ubwo butaka kuri Leta, hari bamwe muri ba nyira bwo bagiye baza kubwandikisha, kandi bamara kugaragaza ibyangombwa byerekana ko ari ubwabo koko, bakabwandikwaho.

Ati “Nyuma y’uko bwanditswe kuri Leta, ubu hari ibibanza bigera kuri 320 abaturage bamaze kubyandikisha. Ntabwo igikorwa cyo kwandikisha cyarangiye, ahubwo abaturage umwe umwe uko arangije kuzuza ibisabwa araza akabigaragaza akandikisha ubutaka bwe”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka kigaragaza ko umuturage ufite ubutaka bwari bwaranditswe kuri Leta by’agateganyo, iyo ashatse ko bumwandikwaho asabwa kujya kureba komite y’ubutaka ku rwego rw’Akagari n’Umurenge, hanyuma agahabwa icyemezo cy’umutungo, ari cyo giherwaho abona ibyangombwa by’ubutaka bwe.

Marie Grace Nishimwe, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubutaka
Marie Grace Nishimwe, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka

Marie Grace Nishimwe, uyobora Ikigo cy’Ubutaka, agaragaza ko mu mpamvu zagaragajwe nk’izatumye hari abaturage batiyandikishijeho ubutaka bwabo kugeza n’ubwo bwanditswe kuri Leta, harimo ikiguzi cyo kwandika ubutaka bamwe bagaragaza ko kiri hejuru.

Icyakora iyi mbogamizi na yo yaje kuvanwaho, nyuma y’uko hagiyeho iteka rikuraho ikiguzi cyo kwandikisha ubutaka, ari na yo mpamvu abantu bahise bakangukira kwandikisha.

Nishimwe ati “Iyo urebye n’abandikisha ubungubu usanga barikubye nka gatatu, ugereranyije na mbere iri teka ritarakuraho ikiguzi cyo kwandikisha ubutaka”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka gisaba abaturage bose bazi ko bafite ubutaka ariko bukaba butabanditseho, ko bakwegera komite z’ubutaka mu Tugari no mu Mirenge batuyemo, bagasaba ibyangombwa bibemerera kwiyandikishaho ubutaka bwabo.

Nishimwe ati “Turasaba ko abaturage bandikisha ubutaka kuko Leta yakoze uruhare rwayo ikuraho ikiguzi cya serivisi, nta mpamvu n’imwe yaba ihari yatuma waba ufite ubutaka butakwanditseho”.

Hari bamwe mu baturage bagaragaza ko bafite ubumenyi buke ku birebana no kwandikisha ubutaka

Hari bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today bagaragaza ko bo bari bazi ko ubutaka bwabo bwabanditsweho, igihe abakozi b’Ikigo cy’Ubutaka bazengurukaga Igihugu babarura ubutaka.

Abaturage bagaragaza ko bafite ubumenyi buke ku birebana no kwandikisha ubutaka
Abaturage bagaragaza ko bafite ubumenyi buke ku birebana no kwandikisha ubutaka

Icyo gihe hari mu mwaka wa 2009 kuzamura, ariko ibyakorwaga ntabwo kwari ukwandika ubutaka, ahubwo kwari ukububarura kugira ngo bene bwo bazahabwe ibyangombwa byemeza ko ari ubwabo.

Hari uwitwa Rudasingwa Jean Bosco wo mu Karere ka Huye, wabwiye Kigali Today ati “Jyewe nari mfite udupapuro batangaga mu gihe bazaga kubarura ubutaka, ubwo rero nkaba nzi ko byarangiye ibyangombwa by’ubutaka mbifite. Nyuma ni bwo namenye ko ibi atari ibyangombwa, ko ahubwo ngomba kujya kwandikisha ibyangombwa bya nyabyo ku Murenge”.

Kugeza ubu ibyangombwa by’ubutaka byashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (E-Title), ku buryo bitakiri ngombwa ko umuturage ajya gushaka icyangombwa cy’igipapuro ngo abe ari cyo atunga nk’icyangombwa cy’ubutaka.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka kikavuga ko amakuru yose arebana n’ubutaka yanditse muri rejisitiri y’ubutaka, ari ho buri wese uyakeneye ashobora kuyasanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikigo cy’ubutaka muragirana cyane, iyo umuntu aje kubareba ntimumusubiza. Mufite bureaucratie irenze. Ubwo butaka uvuga abantu benshi basabye kubwiyandikaho ariko mugenda mushyiramo ibihato. Abakozi banyu bagomba kwigishwa kutaba mechanique no kudakunda inyoroshyo

Acakavuyo yanditse ku itariki ya: 18-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka