Leta yemeje ishyirwaho ry’ikindi gice cyihariye cy’inganda

Nyuma y’uko igice cyihariye cy’inganda cya Masoro kiri mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali gitanze umusaruro, u Rwanda ruri kubaka ikindi gice cyihariye cy’inganda mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba.

Mu Bugesera hari uruganda rukora inkweto hagiye gushyirwa ikindi gice cyahariwe inganda
Mu Bugesera hari uruganda rukora inkweto hagiye gushyirwa ikindi gice cyahariwe inganda

Kuri uyu wa mbere tariki 19 Ugushyingo, Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yemeje itegeko rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ‘Bugesera Special Economic Zone’ (BSEZ), Igice cyihariye cy’inganda mu karere ka Bugesera.

Mu gihe uturere twose mu Rwanda dufite ibice byihariye byagenewe inganda, aho abashoramari bashobora kubaka inganda, BSEZ ibaye igice cya kabiri cy’inganda cyemejwe n’Imana idasanzwe y’Abaminisitiri, nyuma y’igice cyihariye cy’inganda cya Masoro.

Mu bindi byemezo by’Inama idasanzwe y’Abaminisitiri, guverinoma yongereye abandi bakozi mu bigo bitandukanye.

Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yemeje Iteka rya Perezida ritiza Ofisiye Mukuru n’Abofisiye bato 34 muriLaboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso Bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga Bikoreshwa mu Butabera (RFL)

Iteka rya Minisitiri ritiza ba Ofisiye bato 15 bo muri Polisi y’u Rwanda bakajya muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso Bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga Bikoreshwa mu Butabera (RFL).

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ruherutse gushyirwaho narwo rwongerewe abakozi 10 ku bo rwari rusanganywe.

Guverinoma kandi yashyizeho abandi bakozi batandukanye ba leta.

Mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), Bwana Gatabazi Pascal yagizwe umuyobozi mukuru, asimbuye Bwana Gasana Jérôme wayoboye iki kigo kuva cyashingwa muri Mutarama 2008.

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi
(RTDA), Munyampemba Imena yagizwe Umuyobozi Mukuru, mu gihe mu Kigega cy’Imari yo Gusana Imihanda (RMF), Sibomana Mathias yagizwe Umuyobozi Mukuru.

Mu Nama y’igihugu y’Amashuri Makuru (HEC), Ntukanyagwe Micomyiza Michelle yagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe ingamba, igenamigambi, inguzanyo z’abanyeshuri ndetse n’imicungire y’imari.

Uyu akaba afite akazi katoroshye ko kugaruza za miliyari z’amafaranga y’u Rwanda yahawe abanyeshuri nk’inguzanyo mu myaka yatambutse ariko leta ikaba yarananiwe kuyagaruza.

Hagati aho kandi, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yamenyesheje Inama idasanzwe y’Abaminisitiri ko yashyizwe mu rwego
rwa “A” ku nshuro ya kane. Iki cyiciro kikaba gishyirwamo inzego zita ku burenganzira bwa muntu zubahiriza byuzuye amahame yose y’Uburenganzira bwa Muntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka